TUMENYE KWIVURA N° 4 Rinda ubwonko bwawe

1

IJAMBO RY’IBANZE Twebwe ababwiriza butumwa bukwiranye n’iki gihe, twongeye kuberekezaho amaso. Tuboherereje inyandiko nto ikubiyemo ubumenyi buhanitse, bukomoka mu bitabo birebana n’imikorere inyuranye y’ingingo, n’isano ibimera bifitanye n’ingingo zacu. Kubatarasoma udutabo tw’ubuvuzi twitwa TUMENYE KWIVURA DUKORESHEJE IBIMERA Vol 1,2 na Vol 3, aka ni Volume 4. Nimero ya mbere ivuga ingorane zoroheje z'igifu (estomac) n'iz'umwijima (foie). Iyo n’inyenyeri nto yo kumurika ahacuze umwijima. Aho ni mu ntekerezo, mu bwenge, no mu mutima by’abantu. Muri nimero ya kabiri harimo imikorere y’impyiko n’imiti yo kuzivura zarwaye, n’inama zigomba kubahirizwa maze indwara z’impyiko zikabura aho zinyurira. Ikindi kiboneka muri nimero ya kabiri ni akaga umwana abonera munda ya nyina. Muri nimero ya gatatu ikirimo n’ukwerekeza abantu ku kwirinda indwara. Burya kwirinda indwara biruta kwivuza. Ibyo bisaba amahugura magari (Eduquer la masse). Bitewe n’uko indwara zitega igico mu biryoshye, abenshi bazimira bunguri kugira ngo zitabaniga, zamara kwikoranyiriza mu migabane yose y’umubiri, uwo ziteye zikamukoza hirya no hino akabura aho ahungira. Ingingo ze zikamurya no kumuryaryata kugeza ubwo izo ndwara azisigira abamukomokaho, zimwe na zimwe ntizitinya no kwigarurira abo umurwayi ahuye nabo cyangwa abo basangiye. Rero kwirinda biruta kwivura, muri ya nimero ya gatatu, icyavuzwe ni amara n’imikorere ya yo n’indwara za yo n’imiti ya zo. Tukiriho tukinakomeje umurego, turakomeza gusesengura izindi ndwara mu buryo bwimbitse. Kuko zikomeje umurimo wo kumara abacu n’ibyacu, kubaza bitera kumenya, n’usoma uzamenya n’ibindi. Muri nimero ya kane, murabonamo agace gato k’imikorere y’agace k’ubwonko, muramenyamo icyo, amahoro, umunezero, n’ibyishimo bibumarira, n’icyo inkuru mbi, amakuba, umwiryane bibutwara. Muramenya n’ibyo kurya bifite icyo bimariye ubwonko, hamwe n’imirire n’iminywere itemewe mu mikorere y’ubwonko. Nimwemera gusoma, mukanabyigisha abanyu n’abandi bizatuma mwihindukira abaganga n’abarinzi b’abandi. Ibyo bishaka ubushakashatsi bwihariye, ni mumenye ibibareba, amaso yanyu muyakure hanze, amagara yanyu mwiyaragiza abandi, kuko umugabane munini w’abaganga hamwe n’abapfumu, ibyabo bitezwa imbere n’indembe. Ikibazo gikomeye n’uko ubuzima bugucika utabizi, waribwa ukabaza abatabizi cyangwa n’ababizi ugasanga batabyitayeho. Abandi amagara yabo aguranwa amagana bagahitamo gupfa aho gupfusha ibyabo. Muri aka gatabo uzabonamo ibibabaje byinshi. Abenshi bamenye ibibariho amaseka yabo yahinduka ikiniga, ibitaramo byahinduka umubabaro. UMUGAMBI W’UMWANDITSI Bantu b’Imana, hakurikijwe ibyo tubona, n’ibyo twumva, n’ubuzima turimo, naho dutuye n’igihe turimo, umugambi wacu n’ukubasobanurira muri make, ukuntu hafi ya buri wese ubuzima bwe bwo mu bwonko bubangamiwe. Umuntu afatanya kurya no kuganya, bimwe akabimira atabinogeje byagera mu nda bigasanga ingingo zinanijwe n’umuruho n’ubwihebe maze bitanogerezwa neza umubiri ugahomba ibyo nyira byo yaruhiye. Ubyara abo adashoboye kurera, no kubagaburira, 2

no kubakuza. Uwo ukunda akunda undi, uwo uhaye ntanyurwe, uwo ushaka agashaka abandi. Imigambi myiza ikabura aho ikorerwa. Ababi bakagira ubushobozi n’abayoboke benshi. Ukabona ubukire ikiri umusore ugifite imbaraga, bukagucika unaniwe kandi ushaje utagishoboye kwihaza. Ibyo byose biri mu ntangiriro zikomeye ziri gusenya ubwenge bw’abantu. Kwerekana ibirwanya ubwonko n’ibiburwanira ni yo ntego yacu, icy’ingenzi ni uko buri wese yamenya agace gato k’imikorere y’umubiri we. Ubwonko bw’umuntu bwabuze amahoro, amaherezo na bwo buyabuza abandi. Ubwonko bwacu bwarashonje, none kubura amaraso ahagije bituma ubwonko bwinanirwa bukima nyira bwo ibyo akeneye, bukamuhombya budasize abe n’abandi. Iyo unaniwe mu bwonko ubitewe n’imirimo, ubwihebe, gucika intege, ibyo bigira ingaruka ishobora kudahombya umwe gusa, ishobora no guhombya igihugu. Umugambi ni ukwerekana ko umutima usobetse amaganya udasobanura amagambo, Umuganga unaniwe yavura nabi, Umusirikare unaniwe umwanzi yamwinjirana, umutegetsi unaniwe ya kwibagirwa ibikwiriye abaturage, umunyeshuri unaniwe yata igihe cyo kwiyigisha, aho igihembwe yaragitanzeho amafaranga, ibyo icyo bibyara n’impamyabumenyi n’impamyabushobozi bitabuza ba nyira byo kunanirwa gukora ibyo bigiye. Kugoboka izo nzego zose ni wo mugambi wo kwandika aka gatabo. Uko waba uri kose urasabwa kwitegura kuko ibigutera byo byariteguye kandi byo bimenyereye urugamba, utabikoze wahinduka ingaruzwa muheto, ukazaba igishungero: - Wakoze ibigayitse; - Wahubukiye ibyo utazi; - Wavuze amatakara gasi ugeze mu bikomeye; - Wayobewe ko ubuzima burimo imisozi n’imibande, uyobewe uko wakwifata ibyo ushaka n’abo ushaka bikubaye kure. Buri wese akeneye ubwonko buzima, bwujuje ibyangombwa, bumenyereye kwihanganira ibintu byose, kugira ngo igihe ni gihinduka cye kugira icyo kigutwara. Hagati y’intunga-mubiri zidashyitse zituma ubwonko bubura umwete, hagati y’ingorane zituma imitsi yumva iburabuzwa mu mikorere yayo, hagati y’ubwihebe butera abantu amahoro make. Zimwe mu ndwara zikomokamo ni izi zikurikira: - Ibisazi n,umwiryane, - Kwiyahura na gahunda nke. Icyo bibyara n’ubuzima butazirikana, butagira umwete, butagira gahunda, butazi kubana n’abandi. Menya ko ubuze ibi bivuzwe aba asigaye: - Ari umuntu udashyitse, - Ashoboye kuzambya, - Atazi kuvangura ibyiza mu bibi, - Akaba umuyoboke wa byose. Impamvu y’aka gatabo n’ukwerekana ingaruka mbi y’umubano muke hamwe n’abandi, n’icyo umuntu yakora kugira ngo asubize ubwonko ku gihe. Ese wasinzira ute uramutse uzi ibibi biraye hanze. Umenye ko indwara ziruhije 3

kuvura zitegeye impande zose.Ukamenya ko umwana uri kure y’ababyeyi yifata uko ashaka kandi akigana ibyo abonye. Umenye ko amashusho mabi n’amakina-mico (images, théâtres) bihindura imico y’ubibona n’ubyumva. Ubonye umwana wabyawe n’ababyeyi batabishaka, ukabona ingorane zikurikirana umwana wabyawe n’abadakundanye, reba so ugusiga mu nda atagusigiye ikizakurera, maze ukabyiruka utazi impuhwe n’indoro bya kibyeyi. Ahari wagize irungu rirenze urugero, kugeza ubwo urusaku rwa ryo rugutera kwivugisha uri wenyine. Ahari inzira zo gutunganya zakunaniye ureba maze ubwonko bwawe bugutenguha butakwanze. Iyo mpamvu n’izindi zitavuzwe zikweretse ko ubwonko bwawe bunaniwe, n’uburyo wabugoboka kugira ngo butazagusiga mu mpatanwa y’ibibazo. Uwo ni wo mugambi w’aka gatabo. Sa n’uwitegereza neza, urabona ko mu kwiga kwawe warangije igihe kitaragera. Mu butunzi uzasanga usa n’uwasesaguye utaragwiza, mu burezi uzasanga waribagiwe iby’ingenzi. Mu bugenzuzi uzasanga usa n’uwagabanije umuvuduko urugendo rukiri rurerure. Ubonye uko mu miryango umugore n’umugabo babeshyana, ubona ko waba warashatse urugo utaramenya uko zubakwa. Ibyo byose biri mu bintu bikomeje guhungabanya abantu n’ibintu. Ubwonko ni bwo bubanza kwangirika. Ubonye ukuntu umuntu avutswa uburenganzira bwe n’uwo batagira icyo bapfa. Impinja zisigirwa umukozi zikeneye nyina, umutegetsi agatinya kumva ingorane z’abaturage, kandi ibyo ashinzwe ari ukubagirira neza, umuntu akima ibyiza ababo kandi ari byo byari kuzamuhesha icyubahiro, umuntu azira ubwoko bwe, atarafatanije n’abagizi ba nabi bo muri bwo. Ibyo byose wabigenzura ugasanga kubura amahoro bimaze kwiyongera henshi, ni byo bimaze gusindisha ubwonko n’ubwenge bwa benshi. Bamwe bamaze gusinda amaganya, ibibazo bafite biruta ubushobozi bwabo. Abandi bamaze gusinda ubwoba, ibyo babona n’ibyo bumva bamaze kubiburira umuti, abakire birirwa biruka ku byatuma baruta abandi, ibyo bigatuma baruha mu bwenge, bigatuma bapfusha ubusa ibyabo. Abanywi b’inzoga bo bajya basinda maze amaherezo ubwonko bwabo bukagwa agacuho, ntibwongere kwirushya mu gushishoza. Umusinzi ugeze aho adatinya igihombo, aba asigaranye imishinga ibiri ikomeye. Kutica amasaha yo guhora hafi y’inzoga, Akora ibishoboka byose ngo arinde abacuruza inzoga igihombo. Bene nk’uwo iyo uhuye na we ari uwawe, asiga aguteye ubwihebe bwo mu bwenge. Umugambi nyamukuru n’ukugira ngo abantu bamenye iyo akaga kihishe kugira ngo ejo utazagwa mu mutego wa ko ubitewe no kutakamenya. Ikindi ni uko umuntu wese akwiriye kumenya gushinga ibirindiro igihe ahanganye n’ibidashobora guhinduka no kumenya kwigoboka ageze aho adashobora gukurwa n’undi cyangwa uwe cyangwa ikindi. Inama muzazisanga muri aka gatabo. Byanditswe na NZUNGU

4

1. UBWONKO BUSHINZWE IKI? Ubwonko bw’umuntu ni imashini ishinzwe gutanga imbaraga. Ubwonko bukorera mu mutwe: bushinzwe, kuyobora, guhuza, gukoresha umubiri, ni nabwo kigega gihunikwamo ibiri mu muntu n’ibiri mw’isi hafi ya byose. Ubwonko burarya; Ubwonko buranywa; Ubwonko buraruhuka; Ubwonko bukenera umubano mwiza; Ubwonko bukeneye kumenyerezwa (exercice). Ibintu byose bikorerwa mu mubiri bigendera kuri gahunda y’ubwonko: uko amaraso atembera, guhumeka, umutima-nama, kwibwira, gukabakabwa, kwiyemeza n’ibindi byinshi, ibyo byose biyoborwa kandi bigategekwa n’ubwonko, kandi bufite imikorere inyuranye. Ni bwo buhuza kandi bugashyira kuri gahunda ukubaho kw’umuntu kose. Bubika neza ibyo bumaze kwandika (ordinateur) kandi n’umuhuzabikorwa kabuhariwe. Ubona ibyo bukoze, ariko biraruhije kumenya uko bukora. Ubwonko ntibuhatwa, ahubwo ubuha ibyo bukeneye, maze bukagukorera icyo ushaka. Philosophie de la santé p, 109. Icyitonderwa: Ubwonko bw'umuntu bufite abanzi: Inzoga = ibisindisha = alcool; Ibiyobyabwenge (drogue); Indyo mbi; Impagarara zo mu bwenge; Kudasinzira bihagije; Amafuti mu mirire (mauvaise combinaison); Kutiyuhagira bihagije; Kudakoresha ingingo z’umubiri; Impanuka nto cyangwa nini, hamwe n’inkuru mbi. Kugoboka ubwonko Nkuko bimeze ku bindi byose, umuntu wese ukugobotse iyo uzi ubwenge umwita inshuti, waba utazi ibintu, ukamwita injiji n’umusesaguzi. Ni cyo gituma umuntu ufashe ubwonko bwe neza, aba ahindutse inshuti ya benshi. Zaburi 36: 6,8-9 …«ni wowe ukiza abantu n’amatungo. …Kandi uzabuhira ku ruzi rw’ibyishimo byawe. Kuko aho uri ariho hari isoko y’ubugingo. Mu mucyo wawe ni ho tuzabonera umucyo. Zaburi 119: 91: Amategeko yawe ni yo atuma byose bibaho uyu munsi: kuko byose bigukorera. Abakolosayi 1: 16-17. Muri we ari mo byose byaremewe ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo 5

mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka. Ni we wabiremye byose, kandi rero ni na we byaremewe. «Kuri iyi ngingo isaba ko buri wese agomba kugira icyo yikorera ku giti cye, icyo ni igikorwa kirimo isuzuma rigomba gukoranwa amakenga. Ngomba kwiga uburyo bwose bushobora gutuma nisobanukirwa ubwanjye. Ngomba buri gihe kurushaho gusobanukirwa uko nafata neza iyi nyubako, ari wo uyu mubiri nahawe n’Imana, kugira ngo nkore ibinshobokera byose ngo uyu mubiri umererwe neza. Ni ngombwa kurya indyo inkorera ibyiza mu birebana n’uyu mubiri wanjye, kandi ngomba kwambara ibyambarwa bituma amaraso yanjye atembera neza. Ntabwo ngomba kwibuza gukoresha umubiri, cyangwa ngo niyime umwuka mwiza…» Buri gihe ngomba kurya ibyo kurya bitunganye, bizabyara amaraso meza kandi afite ibyangombwa, nzakora ibishoboka kugira ngo igihe nkora imirimo ne kurenza urugero…Icyatumye Imana imeza ibyatsi ku butaka kwari kugira ngo bikorere umuntu, turamutse dusobanukiwe tukamenya imiremerwe n’imikorere y’ibinyamizi hamwe n’ibyatsi, maze tukiga n’uburyo byajya bitugoboka, nta yindi mpamvu yabaho n’imwe yatuma tujya duhora twiruka dushaka abaganga. Ibyo biramutse bikozwe byatuma rubanda bagira amagara mazima. Messages choisis vol 1 p, 340-341. Hoseya 4: 6. Ubwoko bwanjye burimbutse buzize kutagira ubwenge. Gutegeka kwa kabiri 32: 15. Urabyibushye, urahonjotse, urarembekereye. Maze areka Imana yamuremye. « Mu buryo bwuzuye kwirinda mu mirire no mu minywere ni byo bikwiriye umuntu wese ukeneye ubuzima bwiza, n’imikorere ikwiriye y’umubiri. Akamenyero ko kwirinda kudakebakeba (stricte), bihurijwe hamwe n’imyitozo y’imihore n’iy’ubuhanga, bizafatanya maze byongerere imbaraga yo gushinyiriza abari ku murimo, n’abashinzwe kwandika, bizagirira akamaro n’abantu bahora bicaye hamwe (sédentaire). Twebwe abavuga ko tubwiriza ubugorozi bw’amagara mazima, turarya tukarenza mbiga (urugero). Guha ipfa uburenganzira rikakujyana iyo rishaka ni yo mpamvu nyamukuru y’impagarike n’intekerezo bidashyitse, intege nke zigaragaje impande zose ni aho zakomotse. Témoignages pour l’église vol 1 p, 478. Yesaya 1: 2-6. Bose bararwaye. Burya abo ushima nabo ugaya, bose bararwaye. Ubwonko n’urugingo rwandura vuba, rugaherako rufatwa n’intege nke. Impamvu ni uko ruhora ku murimo, iyo urukomye mu nkokora imirimo myinshi irahagarara. Urugero: kutanywa amazi byica ubwonko, kuko amazi meza aba afite imyunyu mwimerere: Karisiyumu, manyeziyumu, sodiyumu, potasiyumu, fosifore. Iyo myunyu mwimerere yose ni ingenzi mu gukoresha ingirabika (cellules). Iyo ayo mazi ageze mu mutwe ingirabika ni zo zijyana menshi, n’imyakuro yitwa neurone. Iyo myakuro iyo ibuze amazi irapfa, ikindi gikenera amazi cyane n’imitsi yumva (nerfs). Umurimo wa neurones (imyakuro) Neurone zirakabije kuba nyinshi, izo tugiye kuvuga ni izishinzwe kwibumbira hamwe kw’imikorere y’ingingo. 6

Les neurones afferents somatiques généraux: Iyo myakuro ikorera mu mubiri ikaba ishinzwe gukwirakwiza amakuru mu buryo bwihuta cyane, ku buryo mw’isegonda 1, ayo makuru abazengurutse metero 100 (100m). Inkuru zihuta ni izo gukangura umubiri ngo umenye ibyenda kuwubaho: uburibwe, ubushyuhe, gukabakabwa, guhindira (vibration), n’agahato, uhereye ku ruhu. Ni nayo ibwira umuntu guhindura imyifatire, guhina ingingo, imihore n’imitsi yumva ikorera mu gikanu. Les neurones afferents somatiques spéciaux: Iyo myakuro icyo ishinzwe n’ukuyobora amakuru arebana n’amatsiko, ni yo ituma ukenera kureba, gutega amatwi, guhagarara neza. Les neurones afferents viscéraux généraux: Iyo myakuro ikwirakwiza amakuru: mu bwonko, mu mara, mu bihaha, mu mutima n’ahandi henshi. Imikoranire y’izi ngingo iterwa n’iyi myakuro. Amakuru ya byo anyura mu mitsi yumva yo mu magufa y’umutwe. Les neurones afferents viscéraux spéciaux: Iyo myakuro ikwirakwiza amakuru mu myanya ishinzwe kuryoherwa no guhumurirwa. Ikaba ikorera mu mitsi yo mu magufa y’umutwe. Les neurones éfférents somatiques généraux: Iyo myakuro ivana amakuru mu bwonko bwo mu gikanu ikajyana mu mihore yorohereye yo hagati y’urusobe rw’amagufa. Nayo ikora iturutse mw’igufa ry’umutwe. Les neurones éfférents viscéraux généraux: Iyo myakuro ivana amakuru mu gatwe kinyuma ikayerekeza mu mihore yorohereye yo hagati y’ingingo aho zihuriye, mu mihore y’umutima, n’iyo mu mvubura (glandes). Les neurnones éfférents viscéraux spéciaux: Iyo myakuro ishinzwe kuvana amakuru mu magufa y’umutwe ikayajyana mu rusobe rw’imitsi yumva, ishinzwe ivangura-migambi (discèrnement) n’ifata-myanzuro (décision). Ayo makuru anyura mu ruhanga, iyobora gahunda yo mu maso, ni yo ikoresha urwasaya neza, ijosi n’izindi nyama zo mu maraka (farinksi na larinkisi) (pharynx et larynx) Icyitonderwa: 90% y’imyakuro ishinzwe guhuzahuza amakuru, kuyatara no kuyajyana aho ashinzwe kujya. Imyakuro ikenera amazi kuri 80%, naho imitsi yumva ikeneye amazi kuri 60%. Rero umuntu wiyimye amazi aba akomye mu nkokora gahunda y’imikorere y’umubiri. Amazi mu mubiri akora umurimo munini uri hafi kuruta uwo akora hanze. Kuyanywa kuri gahunda, ashyushye ku rugero rwiza ni byo bishobora gufasha umubiri wose. Ubwonko butungwa n’iki? Kugira ngo ubwonko bw’umuntu bushobore gusohoza inshingano za bwo, Imana yabugeneye intunga-mubiri (vitamines) zo kuburinda no kubikingira. Muri izo ntunga-mubiri zishinzwe gukoresha ubwonko neza no kububeshaho harimo izi zikurikira. Vitamine B1= Thiamine = Aneurine: Iyi ntunga-mubiri ifite uruhare mu mirimo y’ubwonko. Iyo ubwonko bwakoze imirimo myinshi, ntiburuhuke, amaraso aba menshi mu mutwe imashini zigashyuha cyane. Ubwonko n’imitsi yumva bigakora nabi, ukabibwirwa n’uko ibitotsi bigabanutse ukaribwa n’umutwe. Ibyo kurya bifite isukari ni 7

byo biha ubwonko imbaraga. Isukari ivuzwe hano ni ikomoka mu biribwa (hydrates de carbones) ntabwo ari isukari mvaruganda (sucre raffinée). Ni cyo gituma abantu barya ibyimeza mu butaka bakagerekaho no kubirya ari bibisi, bene abo ubwonko bwabo bukora vuba bufite umwete, kandi bugatinda kuruha, kandi waburuhura bukaruhuka vuba kandi neza, kandi busobanukirwa vuba. Vitamine B1 ikwirakwiza isukari mu mitsi yumva. Umurimo w’iyo sukari yo mu biribwa ni ukurinda umubiri uburibwe, ikawuruhura, ikawutera kugarura ubuyanja. Iyi ntunga-mubiri ikomoka muri ibi bikurikira: Ingano zinitse, ifu ya soja, ibinyampeke bikoreshejwe bigifite umwimerere wabyo, amacungwa (orange), ubunyobwa, inzuzi z’ibihaza, ibishyimbo, amashaza, avoka, pome, ipapaye, onyo, epinari, perisile etc. Uwabuze vitamine B1 arwara indwara ya BERIBERI. Uwo muntu atonekara umutima, akabyimbagirana, akagira ibinya byinshi, uburibwe mu ngingo no mu magufa. Indi ndwara ifata uwabuze vitamine B1 ni iyitwa ASTHENIE. Iyi ndwara irangwa no kumva winaniwe mu mubiri no mu bwenge. Uyirwaye yumva nta mwete afite. Umuntu aronda (maigrir), imyanya ye inoza ibyo kurya igakora nabi (indigestion), akituma bimugoye, akagira amaraso akennye, akaribwa mu mihore, kandi yakandagira akababara mu birenge. Umuntu uyirwaye agira imico n’imyifatire n’imikorere nk’iy’umwana. Imvubura z’amara zirinanirwa iyo ni nka ipofize (hypophyse) na tiroyide (thyroïde) zigatuma umuntu agira imico itagira iterambere. Izo ntege nke ushobora no kuzivukana. Iyo vitamine B1 ibuze ushobora kurwara n’ibyitwa troubles mentaux = imvururu zo mu mitekerereze. Iyo urwaye iyi ndwara: Ugaragaza umubabaro vuba; Ntiwibuka kandi ntufata mu mutwe; Kurwara rubagimpande; Amakenga make, kudaha ibintu agaciro; Umutima utera nabi, cyangwa ukabyimba; Ingingo zita umurongo; Ubushyuhe butagira gahunda nijoro; Kugira ubwugugu, impungenge n’isusumira; Kumererwa nabi umaze kurya; Kubyimba amaguru, ibitotsi bitagira gahunda; Intekerezo zidasobanutse, gahunda nke mu mitekereze; Indwara zo mu gatwe k’inyuma. Urugero: kumva ikizungera mu mutwe, kuzunguza umutwe utabigenye (nystagmus) no guhumaguza bwangu bwangu, cyangwa agahengamira uruhande rumwe. Kwibagirwa ibyo wari uzi: (amnésie) ukamera nk’utarigeze abimenya. Kutarya vitamine B1, kunywa inzoga, itabi, gutinza ibiryo ku muriro bituma iyo vitamine ibura. Vitamine B2 = Riboflavine = N'intunga-mubiri ituma haba ubufatanye hagati ya za vitamine zo mu bwoko bwa B hamwe na vitamine A. Ni yo itera amaso kureba neza ituma ingingo ziyongera (grossir), kandi igatera abana igikuriro. Ituma umusatsi 8

udapfuka, ukoroha neza. Irema ururenda rwo mu ngingo. Iboneka mu ngano cyane cyane izimejejwe, ifu yuzuye y'ibinyampeke, ibinyamavuta, ibinyamiteja, perisile, avoka, beterave itukura. Iyo ibuze mu muntu: agira amaribori, iminwa ikunda kwagara, udusebe n'uduheri ku rurimi, gukunda gushima ibitsike by'amaso, imisenyi no kuribwa mu maso, agakoko ko mu mboni y'ijisho gashobora gutera ubuhumyi (cataracte). Indi vitamine itunga ubwonko mu murimo wa bwo, ni vitamine B6, iboneka mu ngano cyane cyane zimejeje, avoka, umuneke, ibishyimbo by'umweru, soya, ibigori, chou-fleur, epinari etc... Umurimo ikora n'ukurinda abantu ubwihebe, igatera amahoro yo mu bwenge no gutuza. Ituma inyubaka-mubiri (protéines) zikora neza umurimo zishinzwe mu mihore. Iyo vitamine ni yo ishyira kuri gahunda imikorere myiza y'umwijima (foie) n'urusobe rw'imitsi yumva hamwe n'ubwoko. Ni yo ikingira uruhu, ituma imitsi idasaza cyangwa ngo yumagane. Ituma umuntu asinzira neza kandi atuje, ituma imihore ihorana imbaraga. Ni yo ihuza umunyu-ngugu witwa zinke (zinc) irinda kuvamo inda (avortement), imihango y’abakobwa iryana, ituma abana bakunda kurira bagira amahoro. Iyo ufite nkeya, umubiri ntushobora kurwanya indwara z’ibyuririzi, kandi mu bwenge hahoramo amahoro make: kurakara vuba, kwivumbura, iseseme, kutaryoherwa, kugabanuka kw’imihore n’amagufa (kunyunyuka). Iyi vitamine B6 itinya umucyo n'ubushyuhe. Iyi vitamine iyo ibuze imyanya inoza ibyo kurya, ikora nabi, uruhu ruba rubi, amaraso akagabanuka cyane mu mutwe, uyibuze akunda kuzimiza ubwenge akanya gato (convulsion). Iyi vitamine ni yo bavurisha umuntu uri kuruka atwite. Ni yo umuntu ushaka kureka inzoga arya, bikamwongerera ubushobozi bwo kwitegeka no kwifatira imyanzuro. Indi vitamine ikomeye mu birebana no gufasha ubwonko ni vitamine C. Ni vitamine irinda abantu umunaniro, mu mubiri no mu bwenge, yongerera umubiri imbaraga zo kwirwanaho. Yongera ubutaraga ndemano. Imyanya inoza ibyo kurya ikagira imbaraga. Vitamine C yica imbuto z'indwara n'imyanda. Uyifite ntatinya imbeho, indwara z'udukoko zimuburaho ubushobozi, ni yo azifite ntizimugiraho ubushobozi. Vitamine C iturinda imyanda y’uburozi (toxine) dukura mu byo kurya no mu byo duhumeka, iturinda guhangayika n’intimba, ituma ubutare n’isukari bikwirakwira neza mu mubiri. Aho vitamine C ifite inshingano nini mu mubiri wose, ariko ishinga ibirindiro mu mwijima no mu nyama y'imvubura iri hejuru y'impyiko surrénal. Vitamine C ikomeza imitsi y'imigarura. Ivura indwara ziterwa n'amaraso atavura neza. Izo ndwara ni izi: Abana : Kanseri y’amaraso, ibihushi, amaraso mu menyo, imyuna yo mu mazuru, gutonekara amagufa. Abakuze: Intege nke mu mubiri no mu bwenge, kuribwa mu ngingo no mu mihore, kuribwa mu ntugu, kuva amaraso mu binyigishi, kuribwa amaboko, imvuvu ku mubiri, kubyimba ahantu hanyuranye, gukuka amenyo utubyimba two mu mitsi, inkovu zitinda gukira. Aho vitamine C ikomoka ni muri Perisile, Kapisine, Chou-fleur, Epinari, amashu, inkeri, indimu, amacunga, pamplemuse, pisali, tomate, amashaza, seleri n’ibindi byinshi, ariko kugira ngo iboneke bigomba kuribwa ari bibisi.

9

Ibyo kurya bimerera nabi ubwonko Inzoga, imigani 23: 31-33. Ntukarebe vino uko itukura. Ikamanuka neza; Amaherezo iryana nk’inzoka; Amaso yawe ukayahanga kuby’inzaduka; Kandi umutima ukavuga ibigoramye. Umuryango ushinzwe ubuzima ku isi (OMS): Waragenzuye usanga kuva mu mwaka wa 1960-1980, basanga umubare w’ibinyobwa bisindisha uri kwiyongera kuruta abaturage. Mu mwaka w’i 1986 OMS yavuze ko inzoga zibaye ikibazo kizana indwara n'ubuzima buke kw'isi. Uwo muryango wakomeje ugira uti, ubusinzi bumaze kuba ubumuga mu bundi, ubushobozi buke, n'ingaruka mbi bizanwa n'ibisindisha, bigira ingaruka mbi ku bukungu, umuntu ubwe no mu mibanire ye n'abandi. Hariho impamvu zitera abantu kunywa inzoga. Bamwe ntabwo bazi ububi bwa zo, abandi bazirekeshwa n’idini, abandi bazinyweshwa n’abo bafatanije, abandi inzoga zituma babona ibyo bari bakeneye. Abafite ubwenge buke bibwira ko kuzinywa bibafasha kwihanganira ibibazo ngo zituma umuntu yibagirwa: intimba, gutsindwa, guhemukirwa no kwizinukwa. Abandi bazinyweshwa no kuba imburamumaro, abandi bazinyweshwa no kurya ibyo kurya bidafite intunga-mubiri (vitamines). Ibyo kurya byose bidafite vitamine B bituma umuntu akunda ibisharira, ibikereta n'ibisindisha hamwe n'ibikangura umubiri. Philosophie de la santé p, 91. Ubundi inzoga isanzwe ari ikinyobwa kitagenewe umubiri w’umuntu, iyo igeze mu muntu isigamo ingaruka zatuma umuntu ugifite ubushobozi bwo kwifatira imyanzuro wese ayireka. Inzoga iyo igeze mu mwijima yihutira kunyunyuza Vitamines zo mo bwoko bwa A, B1, B2, PP... n’ibindi byinshi. Ububi bwa zo butuma igifu kirangiza umurimo wacyo huti-huti, maze intunga-mubiri zikenewe ntiziboneke mu buryo buhagije. Icyo gihe izo ngingo ziba zikoreshwa agahato, umunywi we aba yumva aguwe neza kuko igifu cyo kiba cyirwanaho cyanga kugumana uwo murimo w’uburozi, maze uri kunywa agasonza vuba. Ingaruka y’ibyo n’uko imbaraga z’ubwonko zishinzwe gutunganya zigabanuka, izishinzwe ubugenzuzi zikagabanuka, izishinzwe umushyikirano n’abandi zikabura, ubwo umushyikirano wawe n’abandi ukaba uhungabanye, kugaragaza umunezero bigasimburwa n’intimba, umutima mubi ukagenda wiyongera, irari rikiyongera. Bishobora gutera kuba yafata ku ngufu cyangwa akagira imibonano itemewe. Bigeza naho umuntu arakazwa n’ubusa (cyangwa ibitari bikwiriye kurakaza), akavuga n’ibiterekeranye. Inzoga zitera impanuka kuri 25%. Iyo inzoga zigeze mu mitsi yumva, umusinzi agenda nabi, akitiranya abantu, agasubira mu byo yavuze, akigira intwari mu magambo no mu bikorwa. Akihesha agaciro atakigira atazi ko yakanyazwe no gusinda. Philosophie de la santé p, 92-93. Inzoga ntabwo ari ikiribwa ahubwo igabanya kurama no gushinyiriza (perséverance), ibuza abantu gufata imyanzuro no kugera ku cyo biyemeje. Ibuza guhina no guhinura ingingo bwangu, ituma abana b’abasinzi badakunda kurama bagapfa ari bato. Inzoga zinyaga umuntu ubushobozi bwo kwishakira inshuti, imitsi yumva iguye agacuho ituma umuntu yiyibagirwa, ntamenye ibyamuhesha agaciro. Kwita ku bikwiriye bikagucika ku mugaragaro. Votre Bible et vous p, 220. 10

Kunywa inzoga bituma umwijima (foie) udashobora gukora vitamine K, ni byo bituma abasinzi benshi bakunda kuva imyuna yo mu mazuru, ndetse bishobora no guhitana benshi. Iyo inzoga zimaze gusohora amazi mu mubiri, bituma urugimbu rwitwa triglycérides rwiyongera, ukabona umunywi ari kubyibuha, maze imitsi imwe n'imwe ikaziba, ingaruka zikaba kurwara kanseri (cancer) yo mu kanwa, kanseri yo mu muhogo cyangwa izindi nyama zo mu maraka. Gahunda y'imibonano mpuza-bitsina igata umurongo, maze kwitegeka bikamunanira. Tugomba gufata neza imitsi y’ubwonko, kuko imwe muri iyo uyifashe nabi igapfa ntabwo yigera isanwa. Uyigirira nabi igatinda kubikwereka, ni yo mpamvu hariho ingaruka zishobora kugaragara hagati y’imyaka 20-25. Ubwonko bukorana na gahunda y’ubwenge butinda kwivugurura, ni cyo gituma iyo ubwishe budaherako bubikubwira, ahubwo umusaruro wa bwo uza buhoro-buhoro, kandi mu buryo butagaragara ariko budakumirwa…Uko niko inzoga ibuza umuntu imyifatire myiza. Nubwo wanywa inzoga nke wibeshya ko nta cyo zagutwara, byanze bikunze, ugira gahunda nke mu bwenge, ukaba udashobora gusobanura impamvu ibigutera. Nyamara icyo gisindisha gike gishobora kuburizamo imikorere myiza inyuranye yo mu miterere yawe: nko kwibuka, amakenga, kwita ku bandi n’ubushake bwiza. Guide de formation personnel p, 63,64. Mu mitwaro isi yikoreye inzoga ifite umutwaro yongereyeho, ikaba iri no mu mwanya w’imbere. Inzoga iri kumara ibintu n’abantu. N’isoko y’ubukire n’icyubahiro kuri bamwe, mu rundi ruhande ikaba isoko y’umubabaro n’ubutindi n’urukoza-soni. Ubu imaze kubera umutwaro abantu benshi. Umusizi umwe yaravuze ati: urugo rw’umusinzi rugushije ishyano. Hariho igereranya ryakozwe basanga ko: Abana 85% bamerewe nabi ari ababyawe n’abasinzi; Abana 80% bifata nabi usanga barabyawe n’abanywanzoga; Abana 75% b’inkora-mabi badatinya icyaha, ari abana bakomoka ku basinzi; Abana 60% b’ibigoryi babyawe n’abasinzi. Impanuka nyinshi zikorwa n’abasinzi, kuko amaso n’amatwi y’umusinzi ntibikora neza. Impanuka 20-40% ziba buri mwaka ziterwa n’inzoga. Intumbi 3000 n’inkomere 4000 zo mu bufaransa ziterwa n’impanuka z’abasinzi. Buri mwaka mu Busuwisi (Suisse) abashoferi 60% bakwa uruhushya rwo gutwara (permis de conduire) bazize ko banyoye inzoga bagatwara imodoka. Irindi gereranya naryo ryasanze ko abantu bicwa n’indwara zinyuranye, abanywi b’inzoga ari bo benshi; Abantu bicwa na Kanseri ¾ ari abanywa nzoga; Abantu bicwa no kuvira mu bwonko ¾ ni abanywi b’inzoga; Abicwa n’indwara y’umutima ¼ ni abanywi b’inzoga; Abicwa n’indwara y’umwijima n’agasabo k’indurwe 9/10 ari abanywi b’inzoga; Abicwa n’indwara z’impyiko 1/5 aba ari abanywi b’inzoga; Abicwa n’impanuka 2/3 biterwa n’inzoga; Abiyahura 2/3 ni abanywi b’inzoga; Abicwa n’igituntu cyo mu bihaha 1/5 ni abanywi b’inzoga; Abantu bicwa n’umusonga 1/5 ni abanywi b’inzoga. 11

Izi mpanuka zifata abantu bari hagati y’imyaka 35-50. Nous et nos enfants p, 288. Inzoga ni inzigo y’abantu n’Imana. Burya akaga kaduturutse impande zose ntitwabimenya. Menya ko ubwiza bw’ikintu cyangwa umuntu, ntibugaragarira kw’ishusho, ahubwo akamaro gifite ni bwo bwiza bwa cyo, ububi nabwo ni igihombo icyo kintu kigusigira. Intege nke z’umuntu zimutera guhitamo atabanje kugenzura. Benshi muri twe barya batabanje kubaza aho byakomotse. Nyamara amahoro yacu ni ukumvira gahunda n’ubushake bw’Imana, ukabikora ubikuye ku mutima. Aka gatabo ni mugasoma kazabereka ishyano umuntu yagushije atabizi: Kutagira gahunda ihamye kandi itunganye; Umuntu yariye nabi bimutera indwara z’amoko yose; Bamwe bambara ibitabamaze imbeho maze amaraso yabo ntagere mu ngingo zose. Iyo wambaye hamwe ahandi ukahambika ubusa, bituma umuvuduko amaraso avanye mu mutima agera ahambaye ubusa ukagabanuka, ingorane zikabanziriza mu mutima, mu mitsi yumva no mu mihore. Iyo ubabaje bagenzi bawe, nawe uba witeranije n’umutima-nama wawe. Imitsi yumva igahura n’intambara. Indwara z’ubwonko ubu ni ziriyongera, kandi zimereye abantu nabi. Icyakora biraruhije kumenya ugasobanukirwa ibyo ubura. Kuko umugabo utagira gahunda, usanga ari we ntwari yo kugaya abandi. Umugore utazi gutunganya ibimureba, burinda bwira avuga ko ari bubitunganye mu kandi kanya. Umutegetsi yigisha abaturage gusaba imfashanyo zaza akazirira. Ahantu henshi umunebwe ntashaka kwica amasaha yo kurya. Abanyamwete ku murimo usanga inyungu y’ibyo baruhira izwi n’abandi. Uwabyaye nabi usanga yicuza, amaseka n’impuhwe yagiriye abo yabyaye. Ibi hamwe n’ibindi byinshi birikubuza abantu amahoro indwara zikaba zibonye urwaho. Nta muntu ubiba ibibi ngo asarure ibyiza kandi iyo wimye ubwonko ibyo bukeneye ntabwo uhomba wenyine. Uba usa n’umugore ugaburira umwana akibagirwa umugabo we. Guhangana n’ibyo utazi Yesaya 5:20-23 Bazaborina ishyano abita ikibi icyiza, N’icyiza bakacyita ikibi, umwijima bawushyira mu cyimbo cy’umucyo, umucyo bawushyira mu cyimbo cy’umwijima Ibisharira babishyira mu cyimbo cy’ibiryoherera, n’ibiryoherera bakabishyira mu kimbo cy’ibisharira. Turi mu gihe gikumira ibyiza maze ibibi akaba ari byo bihabwa ikaze, intego y’ibibi n’ukurandura ibyiza, nkuko imbuto z’indwara zirwanya ubuzima umuntu atazi iyo biva n’iyo bijya. Ndetse benshi birirwa bagaburira indwara naho bo n’ubuzima bwabo bakicwa n’inzara. Ikinyamakuru cyitwa le siècle Chrétien (Ikinyejana cya gikristo) harimo amagambo avuga ngo: Ikirere duhumeka kirimo umwuka mubi ufite imbaraga yo kwica imitsi yumva ishinzwe kwitegeka. Ni yo iri gucogoza imbaraga yo gutunganya. Bifite ubushobozi bwo kubuza abantu kwifata. Tugeze mu gisekuru cyemera ikije cyose kandi kigaha uburenganzira byose. Kwiyongera kw'ibibi bimaze gutuma ubwenge bunangirwa, 12

ni cyo gituma ibibi bikorwa ukabona nta cyo bitwaye umutima. Iki ni igihe cyo gusetswa n'ibidasekeje, ni igihe cy' ubushizi bw'isoni bwo gutaka ibyo utazi kandi ugakoba uwo mudafite icyo mupfa. Uwakoze ibibi agira abayoboke kuruta uwakoze ibyiza. Duhanganye n’ ibinyamakuru bivuga ibitangaza: Turi kubisikana n’abambaye ubusa babitewe n’ubukene, n’abandi babiterwa n’ibigezweho (modes, fashion); Turabona iminsi mikuru irimo gupfusha ubusa n’urukoza-soni; Gutana no guhinduranya umugore cyangwa umugabo ubu biroroshye; Amapica mabi ubusobanuro butari bwo, no gukora ibikangura umubiri; Imibonano mpuzabitsina y’abantu bahuje igitsina gabo(homosexuels), igitsina gore (lésbiennes); Imyifatire mibi ikomeretsa abayibonye; Urukundo rutitangira; Ubukwe butemewe; Abangavu batwite. Icyo kinyamakuru cyarakomeje: ku byo tubona byose dusa n’abantu bari mu icumbi ry’abasazi bayobowe n’indembe. Ibi byose bigira icyo bitwara ubwonko n’ubuzima bwacu. Mu mwaka w‘1968 Umwanditsi yaravuze ati: Imirire mibi ni yo ikomokwaho n’ibi bikurikira: Igihombo cy’imikorere mibi mu bwonko; Igikuriro gike cy’abana; Kuzimiza ubushobozi bwo kwiga no gusobanukirwa; Umubiri ukunda gushoborwa n’ indwara; Kwitarura abandi, ugakunda kuba wenyine; Kutishimira abandi no kubura ubushake bwiza; Kuzimiza ubwenge, kuyoberwa ibyo urimo; Kunanirwa kwihanganira uwaguhemukiye, cyangwa indi ngorane; Gukoresha agahato no guhohotera abandi. Byavuye muri Traitement des troubles émotifs p 42. Igihe hafi ku isi yose inzara iri kubica bigacika, igihe inama yo kurwanya inzara zitakiva mu byicaro, igihe ubushyuhe n'ubutayu biri kwiyongera ku isi, igihe kwangirika kw'amashyamba kuri gutuma amazi agabanuka kandi akaba mabi. Muri iki gihe cy'igihombo rusange abantu bibereye mu ishuri ryo kwikubiraho, kwigira basimbirimo mu birebana n'ibyiza by'abandi, umuntu ahugiye mu bye bigatuma yica amatwi ngo atumva uburibwe bw'abandi. Benshi mu baturage barinaniwe, ku buryo batirirwa bateganiriza ejo kuko n'iby'uwo munsi babibona batazi iyo bivuye. Mu bakire n'abakene kurya nabi bimaze kuba nk'indwara y'icyorezo. Ingaruka ya byo k’umubiri ni iyi: Umutima mubi n’ingeso mbi, hamwe no kubura ubushake bwiza. Ni cyo cyatumye: Curtis SHEARS w'i Washington D.C avuga ko kurya nabi bifite uruhare runini mu bugizi bwa nabi bw’abasore. 13

Ikibazo gikomeye n’uko umuntu arya agahaga ariko ntibibuze ingingo kubura ibya ngombwa, ni byiza kurya ugahaga, ariko indyo yuzuye yo ni akarusho. Wishaka ibyo ukunda gusa, ahubwo reba ibyo ubuzima bukeneye. Umugabo n’umugore bo mu rwego rwo hagati rw’ubuzima bakeneye ibivumbiko hagati (2000–2800) buri munsi, mu mwaka w’i 1968 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bavuze ko imiryango 9% batunzwe n’ibyo kurya bikennye, abantu miliyoni 10 (10.000.000) baryama bujuje igifu, naho ingingo zabo zishwe n’inzara. Ibivumbiko bikenewe biboneka mu byo kurya bifite: Vitamines, proteines, n'imyunyu-ngugu. Abantu bafite imibiri ikennye ni abakunda kurya: Umugati urimo isukari; Imikati isanzwe; Amasose(sauce); Amafiriti; Ibinyobwa bivanzemo umunyu n’isukari. Benshi uburyohe ni bwo bugenga amahitamo yabo, iyo mirire itagira intunga-mubiri zihagije, icyo isigira ba nyirayo n’amaraso akennye. Ayo maraso akennye nayo agatuma imibiri yabo ishobora gufatwa n’indwara zanduza mu buryo butagoranye, kandi imibiri ya bo igahinduka akajagari k’indwara z’udukoko (umugera, virus) Ibyo bita infection na virus n'indwara zinjiza imbuto (microbe) zikagenda ziyongera kandi zishobora kwanduza, zigira igihe, zigira n'akazu kazo. Abashakashasti mu birebana n'imirire myiza n'ingaruka yayo, bavuze ko: Abantu barya ibyo kurya bikennye nta cyo bashobora kumarira ibihugu byabo. Nta bwenge baba bafite bwo gutunganya gahunda y'imbonezamubano n'imbonezamikorere. Icyitonderwa: Ni cyo gituma bivugwa ngo: Ukennye arasenya ntiyubaka. Kandi umusazi ntasesa akanguhe. Mu gihugu cy'abapfu bima indembe bagaha intumbi, n'imyambaro myinshi ntibuza amagufa akennye kurwara kandi amanywa n'ijoro ni kimwe imbere y'impumyi umupfapfa abura ibimwubakira naho ibimusenyera abibona bitamugoye. Ipfa ritereka iminsi mikuru, ingingo ziri mu cyunamo. Umuryi wacyane arya n'ibizamurya. Aho dutegewe YESAYA 24:17-19 «muturage w’isi we, ubwoba n’umutego bikugezeho. Isi izadandabirana nk’umusinzi kandi izanyeganyezwa nk’ingando. Igicumuro cyayo kizayiremerera kandi izagwa ye kongera kubyuka» Imigani= 23: 2 – 3«Niba uzi ko uri umunyandanini, wifatire icyuma ku muhogo wawe ntiwishing’ibyo kurya bye biryoshye, kuko bishukana» «Ntukongere gutera intambwe ugana mu mwijima ahubwo hitamo guherera mu ruhande rwagenewe abantu b’Imana. Kugira ngo byanze bikunze ugere ku mugambi w’ibyo wiyemeje muri ubu buzima kandi ngo ubukoreshe icyo wabuherewe, utabikoranye amafuti, ntan’ubwoba ufite bwo kuzatsindwa, banza ushyire Imana mw’itangira no mw’isoza rya buri gahunda yawe, na buri gikorwa hamwe na buri gitekerezo ugamije, maze Imana ariyo ihabwa umwanya w’ingenzi muri buri gikorwa. Kugira ngo umuntu akurikire inzira igana mu mwijima ubutayihusha, icyo yakora ni 14

kimwe n’ukwanga umucyo wo mw’ijuru, maze ukaba kw’isi utagir’Imana. Iyo Imana ikweretse inzira ukwiriye kunyuramo nyuma ikakubwira iti«Ng’iyi inzira ibakwiriye irimo agakiza n’amahoro» Iyo nzira uramutse uyiteye umugongo, maze ukigira mu yindi, ibyo biba bihagije, byanze bikunze ibirenge byawe biba bizakwerekeza mu kurimbuka. M Choisis vol 2 p 189 – 190. Akaga duterwa n’isukari: Isukari ivugwa aho ni ikomoka mu bisheke (canne à sucre) ikaba inyujijwe mu nganda. Umubiri ukeneye isukari ndemano iva mu biribwa (Maltose) iyo ni yo sukari ndemano itigera igwa nabi ingingo z’umuntu. Igisheke ubwacyo kiba gifite isukari nziza kuri 15%. Wakinyuza mu ruganda kikazimiza kwivre (cuivre), manyeziyumu kuri 93% kikazimiza vitamines zose gifite kuri 100%. Abantu batagira icyo bakora, bagakora biyicariye, isukari yabo ntikwirakwizwa neza mu maraso. Philosophie de la santé p. 51 – 53. Umubiri wacu ukeneye isukari ndemano, kuko ubushyuhe bwatsa umubiri wose, bugashyushya imihore, imitsi yumva ubujijuke n’intekerezo zacu bukomoka ku sukari iri mu mubiri bikagera kuri buri gika cy’umubiri wacu. Iyo isukari ibuze mu bwonko: umuntu abura ifato, intimba itagira impamvu, ubwihebe, kwivumbura, ibinya byinshi, kutihanganira urusaku, kunanirwa kwihanganira umucyo, kuribwa n’umutwe, kwibagirwa, guhunikira kenshi kuzimiza ubwenge akanya gato, iseseme, ikizungera, guhinda umushitsi, ubwenge bukananirwa guhama hamwe. Mu mubiri ukiyumvamo intege nke, umutima ugatera nabi, kuribwa mu mihore, ukagira ibinya, imyanya inoza ibyo kurya igakora nta gahunda. Philosopie de la santé p, 53-54. Isukari mvaruganda (saccharose), irimo imbaraga zituma amenyo arwara, itera imvururu mu gifu ikacyongerera n’indurwe, iyo uyiriye uri kurya isigara mu gifu, ibyo bikaba ari byo nkomoko y’indurwe nyinshi, igifu kidakora neza, kuziba kw’amara no kunuka kw’umwuka. Isukari mvaruganda (sucre raffinée) irwanya abasirikare b’umubiri. Garama 150 y’isukari ihwanye n’isukari iri mu macupa 2 ya fanta. Iyo sukari igabanya 50% z’imbaraga zirwanya mikrobe, ibyo kandi bikorwa hagati y’isaha imwe (1h) kugeza kuri abiri (2h), isukari irwana nabo basirikare kugeza ku masaha atanu (5h), ni cyo gituma abarya isukari bakunda kurwara kuko insoro-zera (grobules blanc) zabo ziravunagurika. Umwana w’imyaka 5 iyo anyoye isukari ingana n’iy’umuntu ufite imyaka 60, aba ariye isukari imurenze inshuro 3, ntugatangazwe no kubona ahorana ibicurane no guhorana indwara y’umuriro. Philosophie de la santé p, 55. Iyo isukari ibaye nyinshi mu maraso, urwagashya rutangira kunanirwa umurimo wo gukora insuline yo kuvanga mu maraso. Ako gahato ka buri munsi gatuma urwo rugingo rukora birenze urugero rukageza ubwo rugwa agacuho, isukari yagenda yonyine ijya mu maraso ubwo uwo muntu akaba arwaye Diabete. Isukari itera ingaruka mbi tuyikura he? Fanta, imigati ya gateaux, itabi, inzoga, inyama, desserts, crème, yaourt sucré, imitobe yitwa sirop, coca na confiture. Aho niho abantu bakura isukari mbi batabizi. Isukari itera n’indwara ya diabète, iryo zina risobanura kwambukiranya (qui traverse). N’indwara irangwa no gusohora inkari nyinshi. Ifite amoko. Hariho diabete ifata abasore, ivurishwa ibintu bifite insuline; Hariho diabete ifata abakuze, bene uwo ahabwa ibyo kurya bitarimo isukari, agahabwa n’ibinyobwa birwanya isukari. Diabete iterwa nuko umubiri ubuze imisemburo ngenga mikorere (hormones) ibyo 15

bigatuma ipofize ikora nabi, iyo ishobora no guterwa no kunywa byinshi kenshi. Imiti ya Diabete. Onyo + indimu + ibiyiko 2 by’amavuta y’ibihwagari nibura kane mu cyumweru; Kwiririrwa ingano zinitse zikamera, ikirahuri nibura gatatu mu cyumweru ubishoboye ashobora no kurenza; Kunywa ½ cy’ikiyiko cy’ibumba ry’icyatsi kibisi nibura kabiri ku munsi kumara iminsi 10; Kwiruka ukabira ibyuya; Kwicara mu mazi akonje iminota itatu (3 min) nibura gatatu mu cy’umweru. Isukari yo mu nganda ikomeje kuyogoza ibintu, abo yasenyeye ingo ntibagira ingano, abagabo itera ubugumba batabizi ni benshi, abo yananije akazi kari kabatunze ni benshi. Uwitwa QUINGLEY muri Nourriture vivante p,37, yavuze ko isukari ikora nk'ikiyobya-bwenge (drogue). Itera indwara yo kwiheba, kudasinzira neza, indwara zo mu mvubura, impyiko. Isukari n'umujura kabuhariwe wa Karisiyumu (calcium). Uyu n'umunyu mwimerere ufite umurimo munini mu magufa, mu menyo, mu nyama, iba mu muhogo yitwa tiroyide (thyroïde) na paratiroyide (parathyroïde), calcium ivura imyuna, indwara z'amagufa, utubyimba, imvune, itanga amashereka, ikwiriye utwite, ifasha igifu, ituma umutima utera neza, ifite uruhare mu gutunganya imitekerereze, ituma amaraso avura, yongera imbaraga kandi ni yo yoza ingingo. Délices du potager p, 81-82. Byemejwe neza ko abantu 9/10 barwaye bazira kubura imyunyu mwimerere, cyane cyane karisiyumu, impamvu ibibatera n’ugukunda isukari, kandi mu byo kurya barya ntabyo kurya bibisi bibonekamo. Dore ingaruka mbi yo kurya isukari: kuribwa n’umutwe, kugira umunaniro mwinshi, amahane, indwara zinyuranye zo mu ruti rw’umugongo, ubwihebe, kubura ubushake, kwibagirwa cyane, impatwe, imbaraga z’imibonano mpuza-bitsina zirashira, indwara z’amenyo, kuribwa mu ngingo, imyakuro ikananirwa gukwirakwiza amakuru mu ngingo, intekerezo ngufi kandi zidatekereza bihagije hamwe no gushaka kwiyahura. Kurya isukari yo mu nganda ni byo bihamagara indwara nyinshi. Umwanditsi w’igitabo Nourriture vivante p, 37. Yarakomeje agira ati: isukari yera imereye abantu nabi mu buzima, imaze kwivugana benshi kurusha inzoga. Isukari itera umubyibuho urenze, kuko iyo ibaye nyinshi mu mwijima ihinduka amavuta, yongera urugimbu rwinshi mu maraso, igatera indwara yitwa obésité: iyi ndwara ikunda gufata abantu batagenda ingendo z’amaguru (pièton), itangirwa no kumva ushaka kurya buri kanya, ukongera ibiro, iterwa n'imikorere mibi y'imvubura (glandes) ishobora gutuma urwara diabète, umutima, kuribwa mu ngingo n'ibindi. Isukari iremerera umwijima, kuko isanzwe iba mu mwijima iyo igezemo irya vitamine A na B. Aya mavitamine kandi ni yo ashinzwe kurinda umwijima. Iyo uyibanzeho cyangwa ukayihorera, ikubuza kuryoherwa, ibuza abantu kwihangana, igatera ihubi mu mitsi yumva bigatuma umuntu afata imyanzuro ihubukiwe atabanje kubyibazaho. Isukari ku mwana ni nk’inzoga k’umuntu ukuze. Ububi bw’isukari yo mu nganda n’uko bakuramo ibyitwa glucides, fibres, enzymes, vitamines, sels minéraux. Iyo imaze kutwiba vitamine B1. Ubwo rero iba itunyaze ibyo twari dukeneye. Délices du potager p, 64-65. 16

Icyitonderwa: Kugira ngo amara yacu akore neza akeneye ibyo bita fibre, aho fibre iboneka ni mu ngano zuzuye (blé complet), amashaza (petit pois), imbuto (fruits), n’ibindi binyampeke ubiriye nkuko Imana yabiremye, n’imboga. Fibre irinda amara kuvuriramo ibyo kurya, kandi fibre izigama amazi yo mu mara, yoza neza ururenda rwo mu mara, yoroshya munda igatuma umuntu yituma bitamugoye. Yica imyanda iri mu mara, ni yo irema ururenda bita flore intestinale, iyo urwo rurenda rwifatanije imisemburo-mvuzo (enzymes) bihindura ibyo kurya ukundi, bikaremamo vitamine B12 hamwe na vitamine K. Kubwo kwituma neza duheshwa na fibre, uko kwituma neza nako kuturinda indwara yitwa Hernie gastriques ubundi iyi ndwara yitwa hernie, bisobanurwa ngo urugingo ruvuye mu mwanya warwo rukajya aho rutagenewe. Fibre iturinda indwara zo kuribwa mu mara, ibuza amara na nyababyeyi (utérus) kwifungura cyangwa gutoboka, ni yo irwanya fièvre thyphoïde. Fibre iturinda indwara z'imisenyi yo mu gasabo k'indurwe. Ikibabaje ni uko umukati n’isukari bitagira fibre. Umugati, ubundi n'ingano zanyujijwe mu nganda zabigenewe, kugira ngo ifu yera iboneke babanza gukuraho uruhu rwinyuma (son) n'imbuto iri imbere (germe), kugira ngo tubone iyo fu tuba duhombye ibi bikurikira: Fibres = 95% ni cyo gituma uwariye umukati atituma neza. Vitamine B3 cyangwa vitamine PP = 83% ni yo nkomoko y’indwara z’uruhu, umutwe no kuribwa mw’ibere ry’ibumoso. Vitamine B1 = 80% bigatera amahoro make imitsi yumva no kubyimbagirana. Manyesiyumu = 65% bigatera kubabara vuba, kuribwa umugongo, kuvuga ibyo utagennye. Manganeze = 77% bigatera kuribwa imitsi, amagufa, umugongo, kurwara kansere. Kwivre = 70% bigatera kubura amaraso, no kubura umwuka wo guhumeka. Karisiyumu = 60% bigatera kubura ibitotsi, umunaniro mwinshi. Vitamine B2 = 60% bigatera gushima ibitsike, n’amaso asharira Zinc = 60% bitera kutanukirwa, imihango itagira gahunda, inzara, zisaduka, Kutaryoherwa, no gupfuka umusatsi. Vitamine K = 55% bitera kuva imyuna, imwijima: Hépatite na cirrhose, ukabura intunga-mubiri kandi wariye ibyiza. Fer = 55% bitera kubyara mu buryo buruhanije, kwitsa imitima, gufatwa na microbe vuba, amaraso akennye, impagarara mu mara. Vitamine P = 55% Ni yo mpamvu itera karizo (Hémoroides) kuva amaraso mu menyo, kubura vitamine C kandi wayiriye. Amavuta (lipides) = 35% bituma umuntu atinya ahakonje, vitamine A, D, E, K ntizibashe gukora umurimo wa zo kubera ko ayo mavuta ari yo azigeza aho zari zikenewe. Inyubaka-mubiri (protéines) = 10% Umubiri uba ubuze ibyangombwa byo kubaka, gusanura no kuvugurura kandi protéines ni yo banze muri buri ntambwe y’ubuzima. 17

Ubwo kandi murabona namwe ko benshi bazi ko iyo bariye umukati bagakubitiraho n’isukari, bibwira ko bariye neza. Naho umubiri wabo wabwiriwe. Mu mwaka w’i 1905: Umunyamerika kazi witwa Ellen White yaravuze ati: Igitubura cy’ifu (bicarbonate de soude) ikoreshwa mu gukora imigati ni mbi kandi ntikenewe, itera imvururu mu gifu igasiga iroze ingingo zose z’umubiri. Abatetsi benshi bibwira ko badashobora guteka agatsima keza badakoresheje igitubura cya bicarbonate de soude, nyamara kwibwira ibyo ni amafuti. Biyemeje kwirushya bakiga indi mikorere, bashobora gukora umutsima w’ingenzi, mwiza ufite imiterere ndemano kandi uryoshye cyane. Conseils sur la nutrition et les aliments p, 375. Reka ijambo ry’Imana, igitabo cy’agaciro kazana ubugingo ari cyo cyigarurira ameza yuzuye imitako y’infabusa. Amafaranga yanyu n’abagurire ibitabo bishobora kumurikira ubwenge bwanyu mu birebana n’ukuri kwa none. Igihe murangiriza mu gupanga, kwigizayo, kugerekanya iyo mitako itagira ingano mufite, icyo gihe ni mugikoreshe mwandikira inshuti zanyu amagambo amwe namwe, muboherereze utu nyamakuru, impapuro ziriho ubutumwa cyangwa udutabo duto mubyoherereze abatari bamenya ukuri. Mufate ijambo ry’Imana nk’ububiko bw’ubutunzi bw’ubwenge n urukundo butagira iherezo n’umuyobozi ubereka inzira ijya mu ijuru. Messages choisis vol I p, 367. 2. UBWONKO BUKENERA IKIRUHUKO Ubu abantu benshi bararushye, barahangayitse: usaba icyo ushaka ugasubizwa igisubizo udakumbuye, ugahabwa icyo udakeneye. Ushaka akazi ukakabura ukareba, wakabona umuruho ukaruta umushahara uhembwa, uwo mufatanije akaba ari we ukenera kurya menshi. Gahunda zawe zigahora ziruta amasaha ufite, abaruhira indashima ntibagira n’amasaha yo kuruhuka. Abikorera utwabo nabo inkeke yo kwibwira ko bazahomba ibabuza kurya ku nyungu babonye. Gutinya uwo mwashakanye mu mahoro, bisigaye bituma benshi babura ibitotsi, kumanywa bakirirwa bahunikira. Ni cyo gituma abasizi (poètes) bavuze ngo: Umwana w’undi yigurira ifu wowe akaguha ivu, undi nawe ati: urugo rwiza rutarimo nyoko, wicwa n’inzara n’inyota, ibyo kurya biri gufumbira imirima. Mvuge iki ndeke iki? Reka mvuge iby’abakumbuye abo batenda kubona, n’abararikiye icyo batenda kugeraho, no kwimwa n’uwo wari utezeho amakiriro. Gukenera urugo rugendwa, waravukanye cyangwa warashakanye n’ingumya. Ikindi kandi kugira ingimbi zishaka kurya, wabura icyo uziha zikibwira ko uzimye. Isambu nto igucyura utarushye, maze akarenge kawe kagahora mu nzira zo guhaha. Ahari nawe utuye iyo batazi kuvindimwe: uratunganya ukagirirwa ishyari, wavuga neza bakakunnyega, wakundwa bakaguhiga, wakunguka bakagutega ibico. Umva nawe, ubumuga butibuka ko abo wabyaye bakiri bato cyane, ibyara rigahagarara utarabona uwo utuma. Kwibwa n’uwari kukubikira, ingeso mbi igatuma uhisha uwari kuguhishira. Ibi byose n’ibindi nawe uzi binanije urugingo rwitwa ubwonko. Koko ubu benshi bararushye, ikibabaje n’uko kuri benshi ntan’ibyiringiro byahazaza bafite, bamwe muri bo inzira y’amahoro n’urupfu. “Ariko amaso 18

y’abanyabyaha aziheba, kandi ntibazabona aho guhungira; n’ibyiringiro byabo bizaba guheza umwuka”. Yobu 11: 20. Ubura akazi ugahangayika, wakabona iby’ushaka n’abagushaka, bikazana amakene aruta umushahara. Iby’isi ubyirukaho wabishyikira bikagucenga, ukabibura wari ubigezeho. Maze ibyo ufite bigata agaciro utarabikoresha. Inshuti nyinshi ni bampa nirire, wabura ibyo ubaha, bakakuvuga kugeza ubwo bavuga n’inkovu utikomerekeje, bakagucikaho babanje kukwandagaza. Ubana neza n’abandi intanyurwa zikakunyunyuza, umuvandimwe n’umuturanyi bakifatanyiriza hamwe kukurwanya. Wirebera hirya ngo utaririra utenda kuguhoza, umukobanyi akibwira ko utagira icyo witaho. Burya ubuzima ntibwizana, kandi iyo uhishe ubukene bwo ntibuguhishira. Umuntu uhangayitse yica abandi nawe atiretse. Guhangayika kurimo inzego zinyuranye Imirimo itera guhangayika : Abashinzwe kugenzura inzira z’ibyogajuru; Umuntu uyoboye umushinga; Utwara indege; Umuganga mukuru; Ushinzwe inguzanyo y’abanyeshuri (bourse); Umubyeyi ufite utwana duto; Umwarimu wigisha benshi mu mashuri anyuranye; Umukozi w’icyate (capa); Umuhagarikizi w’abandi; Guhora ukenewe na benshi; Imyifatire n’inshingano zishinzwe gufata imyanzuro. Indwara zitera guhangayika: Indurwe nyinshi mu mubiri; Kuribwa n’umugongo utewe n’impyiko; Indwara ya kanseri; Kuribwa mu mara umuriro ukaka; Ubwihebe; Impiswi idashira y’akarande; Imyanya inoza ibyo kurya itagira gahunda; Gupfuka umusatsi; Kuribwa n’umutwe; Umuvuduko w’ikirenga w’amaraso mu mitsi minini; Kuzimiza ubushobozi n’ubushake bw’imibonano mpuza-bitsina; Kudasinzira neza; Kuribwa mu misaya, urwasaya rukanga kubumba; Iyo imitsi yumva, n’imyakuro, n’ubwonko byanga guhuza; Amahoro make mu bwenge; Uruhu rumeze nabi; 19

Ibisebe binyenya. Guide nutritionnel p, 85. Nubwo imirire mibi ifite uruhare runini mu gutera indwara zo mu mutwe, imibanire mibi hagati y’abashakanye ishobora gutera amahoro make mu bwonko, maze indwara zikabona aho zuririra zikonona ubwonko. Dore ko n’imigambi yo kubaka urugo abantu batayihuriraho Ibyo rero byo kubaka urugo ufite ahandi ubogamiye, hatari mu munezero wa babiri, ingaruka z’uko kudahuza zigera ku bantu benshi, ariko abo bikoraho cyane n’urubyaro rwabo. Abantu 29% bashyingiranwa babitewe n’urukundo Abantu 19% baba bashaka umuntu umwe wo kwitirirwa Abantu 18% bashyingirwa kuko ari ngombwa Abantu 13% babikorera guhunga kuba bonyine Abantu 12% babikorera kugira ngo babyare abana Abantu 5% baba barambiwe kubana n’ababyeyi Abantu 3% babona batwite bagahitamo gushyingirwa. Ibi hamwe n’ibindi bitavuzwe, bituma benshi bakora ubukwe (mariage). Iyo umaze kurushinga uravuga uti icyo nashakaga ndakibonye. Ubwiza, isuku, kuvuga neza, imirimo, kugira ubuntu, kwita ku bantu, kugira gahunda, ibyo byose bigahinduka, umuntu akifata uko ashatse. Intambara yo mu bwenge igatangira ubwo, rero igihesha umugabo n’umugore amahoro kikamara irungu ni ukubona kuri uwo mugenzi wawe ubwenge n’ubushobozi bihagije, maze akakubera umujyanama ubwira irikuri ku mutima ryose. Iyo atari uko bibaye umutima ubura amahoro, ikiruhuko kikabura, indwara zikiyongera. Ikibabaje ni uko impande zombi zibabara, nubwo uwashakaga ibyiza abibura akababara, n’uwibwiraga ko yiboneye umugore cyangwa umugabo biba bihagije, maze agasanga atari uko zubakwa, nawe ntamererwa neza. Icyo bibyara: Umwe akenera guhunga ntawumwirukanye; Undi agasubira aho yari yaravuye aharambiwe; Undi akabura n’imbabazi zabo yabyaye; Undi agatangira kwima uwo bashakanye bakundanye; Undi akaba indara aho bwije. Ubwo indwara zikiyadukiza: ibisebe byo mu gifu no mu mara, imitsi yo mu mutima ikaziba, benshi bagahora baribwa mu gatuza cyangwa bagapfa bakindutse. Abandi baburagijwe impagarike yose, bakarwara izitagira isuzumiro. Ubwihebe bugatera benshi ubutandame. Izo ni zo ngaruka zigera ku bantu bose babana batenda kwakirana imitwaro. Reka mbamenere ibanga, hariho imico umuntu agira atari kavukire ntan’ubushake abifitemo ahubwo agahindurwa n’imisemburo idashyitse cyangwa itariho. Mu gitabo Guide de la vie familiale vol 1 p,234. Hati: Ibyicaro bikuru by'ubwonko n'urusobe rw'imisemburo ngenga-mubiri (hormones) byose byihuriza hamwe bikarema imyifatire y'umuntu. Rero impagarara, ubwoba, guhangayika, guhangana no kwifuza guhunga inshingano, bitera umuriro mwinshi mu maraso, cyane iyo wabuze icyo ufata n’icyo ureka, maze iyo misemburo nkoresha-mubiri igakama, nuko imvubura ya ipofize, 20

tiroyide, sirenale zigakora nabi zibitewe nuko mu bwenge nta mahoro arimo. Izo mvubura iyo ziri gukora nabi, zibitewe na gahunda y’intekerezo, ibyiyumviro biri gukozwa hirya no hino hamwe n’ubwihebe, ziba zikeneye gufashwa n’ibyo bita hormones de croissance. Iyo misemburo nyobora-mikurire, ikorera mu mwijima no mu mpyiko ikomoka mu byo kurya by'inyubaka-mubiri (protéines). Naho kugira ngo imirera-ntanga y'abagore (ovaire) imenye kandi ishobore kurema œstrogène: n’ururenda rushobora gutuma umugore asama inda (fécondation) kandi ngo ovaire ireme progesterone ishinzwe gukuza urusoro igihe umugore yasamye, kandi uwo musemburo wegeranya ururenda rwo muri nyababyeyi (igitereko, utérus) maze ugategura icyari urusoro ruzakuriramo ni nayo ibuza matrice kwinyagambura cyane igihe umugore atwite. Ni yo ibuza inda kuvamo ni na yo ituma abakobwa bataribwa n'imihango. Umusemburo ukoresha ovaire ibyo n'umusemburo witwa (hormone stimulateur) umusemburo ushinzwe gukangura umubiri. Ibi byose biba kubera ko umuntu ubabaye aba ahombye byinshi, kandi ko ubabaje undi aba amwiciye gahunda y’umubiri, kandi niba uhuye n’ibikubabaza ujye usaba Imana iguhe kwihangana kuko ubabaye mu mutima umunsi wose aba ahombye ibintu byinshi bizamukurikirana igihe kirekire. Bamwe bati agahinda ntikica kagira mubi. Ubundi ntushobora kwirinda akaga utarakamenya. Na none infatanya-mabi zicudikira ahihishe. Ubonye umurage mubi twasigiwe n’abatwangirije batabizi, ukitegereza n’ubuzima bubi uzasigira abawe ibitwenge byahinduka amarira. Amasaha yo kudamarara yahinduka ayo gusoma ibyabagirira akamaro, bakibaza amaherezo yabo nay’ababo. Igihe cyafushijwe ubusa cyacungurwa, urukundo rwabuze, rwashakwa kuko na rwo rushobora gukiza indwara. Ingaruka y’agahinda ku bana Kuva 20: 5. «abana gukiranirwa kwaba se». Hoseya 4: 6. «wibagiwe amategeko yanjye, Nanjye nzibagirwa abana bawe». Kuvukira habi, kubyarwa n’ababi no kurera mu gihe kibi ni byo bitera umwana guhangayika. Ntibituruka kuri we ahubwo yitegereza ibibera hanze bikamubuza amahoro. Umwana muto ashobora kugira ubwihebe, akarwara umutwe, kudasinzira neza, kutaryoherwa, kunyara aho aryamye kenshi, guhondobera, gucogora, kuyoberwa guhuriza ibintu hamwe, kutiyegereza abandi no kwifata, umubabaro, kutishimira abandi, kutita ku nyungu zawe, intimba, kurira, kurebana ubwoba, kubura ubwenge bwo mu ishuri… Mu buryo buzwi cyangwa butazwi, ababyeyi basigira abana babo ibibazo bikomeye: bikomotse mu kutanyurwa, umutekano muke ku kazi, umutungo muke, kubura akazi, kudahuza hamwe n’impaka, kwahukana no gutandukana, ubuzima bubi bushobora gutuma umwana ahangayika, ibyo kurya by’uruvange rutagira gahunda, ubwihebe n’indwara nabyo bitera guhangayika. Guide de la vie familiale vol 4 p, 301,303. Wabwirwa n’iki ko umwana ahangayitse? Uko bisanzwe bizwi, abantu benshi bazi ko umwana atazi ibiriho n’ibihita. Ariko abazi imiterere y’umuntu bo si ko babibona. Ahubwo umwana muto ubwenge abutangirira mu nda ya nyina, akigana, akumviriza, yagera ku isi akareba, agatinya, akababara, akiheba, ibyo byose abikora ari wenyine, ababyeyi bazambya byinshi bibwira ko bari kumwe n’umwana. 21

Umwana uhangayitse ashobora kurwara n’ibi: Umwijima ukora nabi; Guhora arwaye umutwe; Umutima utera nabi; Kuribwa n’igifu; Ibyuya mu biganza no mu birenge; Amabara atukura kudusendabageni (amatama); Guhorana itendwe (umunaniro); Guhumeka umwuka muke; Iminwa ihora yumye; Guhorana imbeho mu birenge no mu biganza; Kwihagarika kenshi; Indurwe nyinshi mu gifu, (kuboga, ikirungurira); Kunanirwa hose; Ubushyuhe mu misaya yombi; Kurwara umuriro kenshi; Indwara y’amahwima; Kurwara diabète uri umusore; Kuribwa ukagira imisonga yo mu gituza; Kugira impatwe; Indwara zo ku ruhu; Isusumira ryo mu biganza; Indwara yo gusepfura; Kwituma amaraso cyangwa kuyaruka; Kurwara imitsi y’imigarura n’imijyana Kutabumbura neza urwasaya Guhagarika igikuriro, kuzimiza ubutaraga. Si ngombwa ko byose bimubonekaho, ahubwo bimwe muri ibi iyo bigenda bigaruka, umenya ko umwana abuze amahoro, kandi bishobora no kumukurikirana, mu buzima bwe bwose. Wowe ntumenye ibyabaye. Guhangayika byangiza imico y‘umwana Ababyeyi benshi ntacyo bibabwiye gutonganira imbere y’abana babo. Abandi bo ntibatinya no kurebana ibitsure. Abandi baracyurirana imbere y’abana bato cyangwa bakuze. Icyo wakora cyose kidakwiriye imbere y’abana bawe, uba wanduje ubwenge bwabo. Umwana uhangayitse: Ntagira icyo yitaho, nta mwete agira; Aricecekera ntumenye ibimurimo; 22

Akorera ukwe, ntakunda ubufatanye; Igihombo n’inyungu kuri we birasa; Ntatinya impanuka, arigaragambya; Arashikurwa iyo abonye ibimunejeje cyangwa ibibabaje; Agwa agacuho cyane, ntashobora guhuza ibintu neza; Ntafata mu mutwe, ntiyibuka; Guhubuka, gukora icyo utabanje gutekerezaho; Kumubuza icyo yitayeho biraruhije ; Indwara zimufata mu buryo butagoranye; Ntasinzira neza, gushiguka, kwikanga; Imico itivanga niy’abandi, yishimira ubwigunge; Akunda kuba wenyine ahiherereye; Amahane; Akunda gutindagira mu migambi; Akunda gukora atabanje gushyira mu migambi no mu gaciro no guhubukira ibyo atazi. Uruhanga ruhora ruhindagurika, ntashobora kwisobanura, kuko kuvuga biramurushya. Ubwenge buke bw’ishuri, nta kimenyetso cy’imico yihariye agira (personnalité). Ibitotsi bitagira gahunda, kurotaguzwa, amahoro make. Akunda guhindagurika mu migambi. Akorera byinshi rimwe agasohoza bike. Ng’ibyo ibyo ababyeyi basigira abo bakunda. Guide de la vie familiale vol 4 p, 301. Gukingira umwana ingorane zo guhangayika Imigani 17: 22. «unezerewe, n’umuti mwiza, ariko umutima ubabaye umutera konda». Benshi biyicira batabizi. Ni cyo gituma benshi barizwa n’ibyo batazi, ibibangiriza ni byo bagize inshuti. Abatazi ko ubukire ari impano, iyo babonye abakene barabasuzugura, bibwira ko ubukene ari ubutandame n’ubwenge buke. Umubwiriza 9: 11. «ko aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda. Ndetse abanyabwenge si bo babona ibyo kurya n’abajijutse si bo bagira ubutunzi n’abahanga si bo bafite igikundiro, ahubwo ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose» Imigani 16: 24. Amagambo anezeza ni nk’ubuki, aryohera ubugingo bw’umuntu, agakomeza ingingo ze». Kubana n’umuntu utakwishimiye bikumara itoto ukiri muto. Umukene utanyuzwe yirirwa yiruka ku bukire agacyura umuruho, yaryamana amaganya akarara arota amagana y’abandi yabaye aye. Urera abadashyitse aba aruhira abandi. Umwana ubyariwe mu rwenya, akarererwa ku cyavu, bituma yangwa n’umuntu wese, ababyeyi bamubona bakishisha, ni cyo gituma umuntu mubi asiga aguteranije n’Imana. Kuzira uko umeze, uko usa, uko wavutse, ubwoko n’akarere ukomokamo, bisigaye ari politike yemewe mu isi yose, ibyo nabyo bishobora gutera umuntu guhangayika. Ibyo byose bimaze kumunga amahoro n’umunezero bimaze no kubyarira abantu ubumuga bwinshi bwo mu bwenge no mu mubiri.

23

Inzira unyuramo ugana mu kiruhuko Irinde kuvuga ibibazo byawe uri kumwe n’umwana wawe; Mwereke ko ari uwagaciro, wirinde kumusaba no kumutegeka ibyo atageraho; Menya ko ubuzima bwiza n’amagara mazima ari umusaruro w’imirire myiza, itunganye, iri kuri gahunda ihamye, imyitozo y’umubiri igereranije n’ikiruhuko gihagije;n amahoro yo mu bwenge Tugomba gukora ibishoboka tukamwereka inzira ishoboka y’imibereho itunganye; Gufata igihe cyo kuganira n’abana mukagirana ikiganiro gishimishije; Ujye wirinda gucyahira umwana wawe imbere y’abantu nubwo baba ari bake. Wirinde guhora umuhanze ijisho, ibyo byatuma aba umwinanirwe, agahora akeneye ubufasha ku bandi; Reka tubafashe basobanukirwe kandi bibonemo ubushobozi, n’italanto zabo biyumvemo ko bashobora kugira icyo bimarira ubwabo, icyo bamarira umuryango n’abaturanyi; Ntukagire uwo ukoza isoni, nubwo yaba ari umwana wawe, ngo ubikore abandi bakureba; Mwereke ko umwiringiye, ibyo ubikorere buri mwana wese, ugire imirimo umushinga. Nuramuka ubikoze utyo, uzaba umufashije kwiyumvamo ko ari uwagaciro; Icy’ibanze akeneye cyane kandi ashimikira, nk’undi muntu wese, umwana wawe akeneye kumenya ko umukunda cyane. Ibyo rero uzabimubwira kandi ubimwereke mu buryo busobanutse. Akamaro k’imyitozo ku mwana Reka umwana akubagane kugira ngo umutima ubone uko utera amaraso neza mu mubiri wose, mu binyita, mu mihore n’amagufa bye bikomere kandi bigire imbaraga. Gukina gutuma umwana agira impumu nyinshi, maze ibihaha bikavanga umwuka ukonje mu maraso, umuntu agasinzira neza. Reka umubiri wose usohore ibyuya kugira ngo imyanda itandukane n’amaraso. Kwinyagambura buri kanya kw’umwana gutuma amara akorana umwete, imyanda n’ibisigazwa biri mu mubiri bigasohorwa hanze. Gukina gutuma igifu gikorana umwete, ngo kibone uko kigaburira amaraso yawe. Nakoreshe imihore ye yose n’umubiri we wose, kugira ngo amaraso acengere hose, mu buryo nk’ubwo imbaraga ze niho ziziyongera. Guide de la vie familiale vol 4 p,13. Icyitonderwa: Nicyo gituma abana bo mu cyaro (rural) kubwo guhora bagenda cyane, bakinira ahari umwuka mwiza, byanze bikunze bagira amagara mazima mu mubiri no mu ntekerezo kurusha abo mu migi. 3. URUHARE UMUNTU YIFITEHO Ubundi Imana ni yo muganga mukuru. Ibyaremwe ni byo miti Imana yatugeneye, umuntu ni we muforomo. Impano iruta izindi, n’amagara mazima, ibyishimo ni byo butunzi buruta ubundi mu kubaho kw’umuntu. Iyo uriye nabi ubisaruramo ubugoryi n’uburibwe. Bimwe mu byo twishimira kurya, icyo dukuramo n’uburyohe bwo mu kanwa, 24

byagera mu nda no mu maraso bikaduhinduka rukabura gica. Menya ko turya kugira ngo tubeho, abatabizi bo babereyeho kurya. Ni cyo gituma indwara zabonye icumbi ritaziruhije. Si byiza guhitiramo ingingo zawe, ahubwo buri wese akwiriye kwiga agasobanukirwa ibumugirira akamaro n’ibimuhombya. Burya nubwo bizwi na bake, ariko vuba aha, umuntu wese ufite amatwi y’umutima azamenya ko ingingo zose zifite ibyo zikeneye n’ibyo zidakeneye cyangwa se bizigwa nabi. Urugero ni nk’umutima n’imitsi y’imijyana ntibyishimira amavuta afite ibinure byinshi, ntibyishimira isukari, inzoga n’umunyu. Ibyo kurya byiza biha ubwenge ubushobozi bigatuma itaranto zishyira zikizana. Urugingo rwitwa prostaten’ibi bikurikira: ikawa ifite ibyitwa benzopyrène ifite ubushyuhe bwinshi, ubwo bushyuhe bungana butyo butuma ikawa ari umwanzi kabuhariwe w'iyo nyama yitwa prostate iba hagati y'uruhago n'umuyoboro ujyana inkari hanze. Abashakashatsi bagenzuye ko kunywa ikawa cyane ari byo byabaye intandaro ya kanseri ya prostate, umugabo wese ushaka gusaza neza agomba kwirinda ikawa, ikindi kigomba kwirindwa n’inzoga n’itabi, kuko na byo bitera imvururu muri prostate, vinaigre nayo ni uko, n'inyama z'ingurube hamwe n'ibyo kurya by'inyama zose zibikanwa umunyu, insenda n'ibindi. Kugabanya umunyu ni byiza ku muntu wese. Prostate n'urugingo ruri munsi y'uruhago, umuyoboro w'inkari urayahuranije, ni yo irema umujago bita sperme ujyanirana n'intanga z'abagabo, iringaniye n'irembo ry'umuheha ujya mu bugabo (testicules) iyo ikoze nabi, wihagarika bikuruhije cyangwa ntiwihagarike kuko iba yamaze kwugarira umuyoboro, cyangwa kwihagarika buri kanya ninjoro, ubushobozi bw'imibonano bukagabanuka, kuribwa mu muyoboro w'inkari. Umuntu uyirwaye yumva aremereye mu kiziba cy'inda. Yakora imibonano gusohora intanga bikamurushya. Ariko prostate n'inshuti y'ibyo kurya byose bifite umunyu mwimerere witwa zenke ; hamwe na manyeziyumu. Ibyo ni amande, ubunyobwa, ibishyimbo byumye, amashaza asatuye, umukati wuzuye (pain complet), imboga zitwa bete, ifutari y’ibirayi, makaroni, epinari, inzabibu zumye, avoka, amashaza matoto, umuceri. Si byiza kumena amazi yatekanywe n’ibi byo kurya kuko ariho imyunyu mwimerere iba yibereye. Ibi byose ntiwabirira rimwe, ahubwo kubihinduranya ni byo byiza. Ikindi gikenewe n’iyo bita Vitamine F iboneka mu mavuta akomoka mu bihwagari, mu bigori, muri soya, ingano zimejeje, sezame, imbuto z'umuzabibu hamwe n'inzuzi. Iyo prostate igiye gufatwa na kanseri, wihagarika bikuruhije kandi wajya kurangiza hakaza amaraso make. Guide de la vie familiale vol 1 p, 54-55. La nature et votre santé p, 369. Akamaro k’ubutare (fer). 66% z'ubutare zibera mu nsoro z'amaraso, 34% zisigaye zigakorera mu ruti rw'umugongo, mu mihore ihuza amagufa, mu mwijima, mu mpindura no mu misemburo mvuzo. Iyo igabanutse mu muntu: umusatsi urapfuka, impengeri n'isununu, utubyimba two mu mubiri twinshi no mu mpyiko, muri nyababyeyi no mu yindi myanya ishinzwe ibyara, ururenda rwo mu ngingo rukaba ruke, inyota ikiyongera. Ingengabika zikora urwo rurenda zikorera mu myanya inoza ibyo kurya (appareil digestif) no mu myanya y'ubuhumekero (appareil respiratoire). Ukuma mu kanwa, amazi ashinzwe kurinda nyababyeyi akaba make (orgasme) amara n'igifu bigasa n'ibyumye. Nubwo ubutare bushinzwe gukora byinshi ariko hariho n'ikindi gituma busohoka: ibyuya, inkari, no kwituma. Ubutare buyobora amazi y'ubururu ava mu gasabo k'indurwe 25

aturutse mu mwijima ashinzwe gufasha imyanya inoza ibyo kurya umurimo wayo. Aho ubutare buboneka: Ifu ya soya, ibishyimbo byera, amashaza yumye, epinari, perisire n’ibindi. Iyo ishize mu muntu, imbuto z’indwara ziriyongera ubutaraga bukagabanuka, amaraso aba make, umwuka mwiza ntiwinjira mu mihore, umunaniro, kubura umwete, guhagarara ukananirwa, urujijo mu bwenge bw’abana, ibicurane bigenda bigaruka, indurwe nkeya mu gifu, ibyo kurya bitinda mu nda, igikuriro gike ku bana, ikizungera ku bana, gukorana umwete muke ibyo wari usanzwe ushoboye, gushinyiriza bikakunanira. Uwo munaniro uzanwa n’umwuka muke wa oksijene mu mihore, kuribwa n’umutima kumara igihe kinini utagira ubutare (fer) bishobora gutuma umuntu ava amaraso menshi ari mu mihango. Guide nutritionnel p, 38-39. Principes d’Anatomie p, 902. Umurimo w’umwijima Umwijima ni urugingo rworoshye rugizwe n’agahu korohereye n’imihore imeze nk’umubumbe w’amaraso, n’imitsi isohora ibikenewe no kwinjiza ibyo kubikwa n’urugingo rufite ubushobozi bwo kwica uburozi buje mu ntunga-mubiri. Nubwo ari inyama yoroshye ifite imirimo myinshi, iyo irwaye kuyivura birarushya, kandi iyo uyirwaye umubiri wose uba uhuye n’ingorane. Kurema no gukwirakwiza isukari. Iyo sukari (hydrates de carbones) ibaye nyinshi umwijima uyihindura amavuta, kandi inyubaka-mubiri (protéines) zaba nyinshi umwijima ukazihindura isukari. Umwijima ufata n’imisemburo-mvuzo.

n’urugimbu,

inyubaka-mubiri

ukabihindura

indurwe

Umwijima ni wo unogereza inyubaka-mubiri zigakwirakwizwa aho zikenewe hose, kandi izishaje zigasohokera mu nkari. Uramutse unaniwe uwo murimo umuntu yapfa bidatinze. Umwijima ni wo urwanya imiti ikarishye ukayisohora. Urugero: penisiline, sulfamide, ni wo utunganya imisemburo yo muri tiroyide yitwa œstrogène ukayitanga mu gihe cyagenwe, ugatanga hormone yitwa aldostérone ishinzwe kugabanya amazi n'umunyu mu mpyiko. Umwijima ni wo ushinzwe gusohora indurwe zashaje, amaraso yacyuye igihe cyangwa yapfiriye ku rugamba agaruka mu mwijima, umwijima ukayohereza mu mara, agasohokana n’imyanda. Umwijima ni wo ushaka imyunyu ikorera mu gasabo k’indurwe, ushinzwe gukorera mu mara mato ngo acagagure, amavuta, imyunyu mwimerere n’inyubaka-mubiri, ubone uko uvanga no kuvangura ibikwiriye ngo bibone uko byinjira mu maraso. Umwijima ni wo uhunika vitamine A, B12, D, E, K n'imyunyu myimerere (fer, cuivre) ingenga-bika z’umwijima zifite ubushobozi bwitwa apoférritine bwivanga na fer ikabona kubibika neza, kugira ngo itazangirika kugeza ubwo izajya aho ikenewe. Umwijima ufite umutwe w’abasirikare witwa fagositoze (phagocytose) ushinzwe 26

guhekenya amaraso n'abasirikare basaziye ku rugamba kandi bashinzwe no kwica imyanda. Umwijima ni wo ukoresha vitamine D, uruhu, umwijima n’impyiko byifataniriza hamwe gukoresha vitamine D. Zimwe mu ndwara zikomeye z’umwijima ICTERE: N’indwara igiye gusa na kaneke y’abana. Umuntu uyirwaye ahinduka umuhondo. Amazi y’umuhondo ari mu mwijima yigaragariza, mu maso, mu ruhu no mu rurenda, biba bizanywe n’insoro-ntuku zishaje. Ictère pre-hépatique: Iyo misazira y’amaraso ikomeza kwiyongera ikaba myinshi bitewe n’amaraso akennye kugeza ubwo umwijima unanirwa kuyasohora no kuyanogereza. Iyo ndwara ikunda gufata impinja, kubotesha izuba ridakarishye bishobora kubafasha, nyuma impyiko ikayasohora. Hari igihe uko guhinduka kuruhu gushobora guterwa n’indwara y’umwijima kavukire, cyangwa cirrhose cyangwa hépatite. Ushobora kubyimbagirana ubitewe n’uko agasabo k’indurwe karimo imisenyi, cyangwa kansere yo mu mara cyangwa umutwe w’urwagashya ukaba ubyimbye. Izo n’impamvu eshatu (3) zishobora gutuma umuntu abyimbagirana kandi akaba umuhondo, ukabona uruhu rupfunyaraye rusa n’ururimo amazi. Anatomie p, 844. Umwijima urimo agakoko (hépatite virale) HEPATITE: Uwo mwijima urangwa n’umuriro uzana uburyane mu ruhande. Umwijima uba ugizwe n’ubushyuhe, uburyane, ububyimba no kweruruka, n’indwara ishobora guterwa n’agakoko, umuntu ashobora kuyandura, imiti myinshi ishobora kuyitera, inzoga irayitera, n’ibintu byinshi bikomoka mu bushakashatsi: impamvu n’ibimenyetso utangirira kugenzuriraho n’izi: ubushyuhe bwinshi buza kenshi, kuribwa mu ngingo, umwijima ukaba munini, indurwe nyinshi izerera mu maraso ukayibwirwa no kwihagarika inkari z’umuhondo, umwanda mukuru na wo ukaza ugajutse, usa n’ibumba rikengerana. Amoko ya hépatite ni aya akurikira: Hépatite virale A. N’umwijima wagakoko, ushobora gukwirakwizwa n’umuntu witumye awurwaye, ashobora gukora kubiribwa adakarabye wabirya ukandura, gutirana imyambaro (kwambarana), udukinisho ku bana, ibikoresho byo mu gikoni. Iyi hépatite virale A ikunze gufata abana n'abasore. Irangwa no kutaryoherwa, iseseme, impiswi, umuriro, kubura amahoro, guhinda umushyitsi, iyi hépatite ushobora no kuyandurira mu mazi mabi. Iyi ndwara ntikunda kumara igihe kirekire iyo ibonye umuti. Uyirwaye ashobora no kubyimbagirana agahinduka umuhondo. Hépatite virale B. Uyu mwijima agakoko kawo ushobora kukandurira mu mibonano mpuza-bitsina, cyangwa mu rushinge, cyangwa ukayiterwa iri mu maraso baha ababuze amaraso. Ushobora kuyandurira mu macandwe (usomanye cyangwa utamiye icyo uyirwaye yaratamiye (bombo, umuheha) n'amarira ashobora kuyanduza, icyo n'igihe 27

wihanaguje akantu undi yihanaguje amarira (mouchoir) ushobora kuyimarana igihe kirekire itarigaragaza. Ishobora gutera cirrhose cyangwa kansere yo mu mwijima. Uyirwaye atangirwa n'umunaniro ukabije mu mubiri no mu bwenge, igifu n'amara ntibikora neza umurimo wabyo. Ushobora kugira utubyimba tutakurya, bikivumbagatanya rimwe na rimwe. Iyi ndwara ishingiro ryayo n'ahantu hitwa (HILE DE FOIE) ni mwihuriro ry’imitsi minini yo mu mwijima, umwe witwa artère hépatique ushinzwe kuzana amaraso avanze na oksijene, hamwe n'uwitwa veine porte hépatique ushinzwe kuzana intunga-mubiri z'uwo munsi umuntu yariye, ni ho n'umuyoboro ujyana indurwe mu gasabo k'indurwe unyura. Ni cyo gituma iyo umuntu arwaye ubu bwoko bw'umwijima, atanezerwa, kuko umwuka mwiza utamugeramo neza. Yumva kandi ananiwe, aronda cyane kuko inyubaka-mubiri ziburizwamo, arabyimba kuko imyanda yagombaga gusohoka ibura imbaraga zo kuyitwika no kuyisohora, ntaryoherwa kuko indurwe ye aba ari nke bigatuma nutwo ariye tumuheramo tutanogerejwe, no kwituma bikamurushya kuko agasabo k'indurwe n'urwagashya ntibiba bigikorana n'amara neza. N'indwara ikenera ikiruhuko, ahantu hari umwuka mwiza, akazuba kenshi no kugendagenda. Kumusetsa bimufasha kubona umwuka mwiza. Kurya ku masaha agenwe bigabanya ubukana agasinzira.

Indwara z’agahinda Imigani 17: 22. Umutima unezerewe n’umuti mwiza, ariko umutima ubabaye umutera konda. Imigani 12: 18. Habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota, ariko ururimi rw’umunyabwenge rurakiza. Ni henshi kandi kenshi ibitabo bivuga, ibyo kunanirwa, guhangayika, ubwihebe, kwizinukwa, umutima uhagaze, ubwoba, intimba, agahinda n’ishavu, umutima wicira urubanza, hamwe no kubura uwo uruhukiraho. Ibi byose n’intandaro y’indwara nyinshi, n’ubumuga bw’indenga-kamere. Iyo umaze kubura amahoro bikugusha mu bwinanirwe, kuko guhangayika kunyaga umubiri ibyitwa potasiyumu, ariyo vitamine K. Iyo impyiko zikomeje guhomba potasiyumu, amazi ntiyiyongera neza mu ngira-bika (cellules). Iyo potasiyumu ikomeje kugenda igabanuka, amaherezo izo ngira-bika zigatangira gupfa. Ibyo ni byo bibyara kugwa agacuho. Nyuma iyo ingira-bika zimaze guhagarika umurimo wazo, imigabane ishinzwe kubeshaho izindi ngingo irekeraho umurimo wazo, nyuma na zo zikananirwa zigapfa. Umuntu ashobora no kumva aguye agacuho bitewe n’uko isukari imaze gushira muri sirenare, ako kanyama kaba hejuru y’impyiko. Ubwo rero isukari igabanuka mu maraso maze intunga-mubiri ntizongere gucengezwa mu mubiri neza. Ibyo na byo bikagutera kwiyumvamo intege nke. Iyo umaze guhangayika cyane, wageragaje kurwana n’ibikurwanya ukaruha, ingingo zitabaza izindi ngingo z’umubiri cyane cyane ni umutima, imitsi mito ishinzwe kujyana amaraso n’imisokoro mu mvubura yitwa surrenal. Iyo izo ngingo zinaniwe gutanga igisubizo, zinanirwa no kurangiza izindi nshingano. Aho ni ho agahinda gahinduka intandaro y'indwara nyinshi, n'ubuzima rusange bugahungabana. Nubwo benshi batazi ko impagarara zishobora gutera indwara, ikizwi na benshi, n’uko 28

umutima uhagaze ushobora kubuza nyira wo amahoro. Dore zimwe mu ndwara ziterwa no guhangayika: Igifu giterwa n’indurwe nyinshi, bituma uribwa mu gifu no kuruka amazi no kurwara ikirungurira. Ibisebe byo mu mara bituma umuntu yituma amaraso. Kuribwa aho igifu gihurira n’amara. Amaraso yihuta cyane. Iyo ndwara y’amaraso yihuta cyane ikaba igaragazwa n’ibi: Kuribwa n’umutwe; Impumu nyinshi; Amaso atareba neza; Imyuna; Kuribwa n’impyiko; Ibinya; Gupfa ingingo. Ikindi umuntu aterwa no guhangayika: Kugira ibisebe mu mitsi ishinzwe gukwirakwiza inyubaka-mubiri; Ubuhwima; Rubagimpande yo mu ngingo; Akaberetwa; Kubura amahoro n’ubwihebe. Bizwi ko guhangayika gushobora gutuma umuntu arwara indwara zikamubaho akarande, bishobora no kumutera gukenyuka. «umwijima: umuntu ushaka kuvura umwijima neza, abanza kureka ibisindisha, kugabanya amavuta, n’inyubaka-mubiri (protéines) zose zikomoka ku nyamaswa. Ukirinda ibyo kurya biremerera imikorere ya wo. Ukirinda imiti y'ubushakashatsi (médicaments chimiques), umunyu, amavuta y'inka, ibiribwa bitekeshejwe amavuta gusa, ibirungo, no kunywa ikawa. Ibyo kurya bikwiriye umurwayi w’umwijima: ibyo kurya byose bigomba kuba byoroshye kurugero. Ibimukwiriye ni ibi: Ibinyampeke byuzuye, imbuto: Ibinyomoro, igipapayi, pome, inzabibu. Imboga zikenewe: Karoti, onyo, tungurusumu, radis, artichaut. Amavuta akenewe: Ibihwagari, amavutay’elayo (olive). Gahunda ikenewe: Gukunda kurya ibibisi, kwirinda ibinyobwa bikonje cyangwa birimo isukari. Icyitegererezo: Onyo + indimu + ikiyiko1 cy’ubuki + ibiyiko2 by’amavuta y’ibihwagari, ubikoreshe 4 mu cyumweru igihe cy’ukwezi, kandi ugakunda kurya umutsima w’ingano n’amashaza. By’umwihariko artichaut yoza umwijima, iyo yoroshye ishobora kuribwa ari mbisi. Ishobora gutekwa mu mazi ukayanywa, ifite uruhare runini mu kuvura umwijima, agasabo k’indurwe, impyiko zinanirwa gusohora inkari, igabanya amavuta mu mitsi ikayizibura, ivura diabète n'indwara z'uruhu. Ibyo kurya bifasha umutima: Umineke, umutima w'impfizi (mustafere, cœur de boeuf), amashaza, amashu, chou brocoli, pwavuro, karoti. Amashaza byumwihariko avura indwara z’umutima, diabète, n'indwara z'ubwonko». Santé par les aliments p,63,89. Wabwirwa n’iki ko uhangayitse? Umutima utera cyane, kandi ugatera kenshi; Imitsi y’amaraso iragabanuka, n’uruhu rugahinamarara, ni cyo gitera ibinya byinshi; 29

Gushyuhirana kw’imitsi ijyana amaraso mu mutima no mu bihaha, mu mutwe hamwe n’imihore iba hagati y’amagufa y’uruti rw’amagufa (squelette); Kwipfundikanya kw’impindura (rate) ariyo ntandaro yo kubabara mu rubavu rw'ibumoso; Bituma isukari iba nyinshi mu mwijima maze amafuti n’uburakari bikiyongera; Ibyuya bigasohoka nta mpamvu ibiteye; Imyanya y’ubuhumekero, kuva mu mazuru kugera mu bihaha ikamererwa nabi: ibicurane bihoraho, kwitsamura, inkorora yizanye, bikiyongera; Imirimo yose yo kunogerezwa ku ibyo kurya igakomwa mu nkokora. Guhangayika binaniza umubiri. Gahunda nyinshi zo mu bwenge, zabuze uko zisohozwa, n’ibibazo byinshi byaburiwe ibisubizo, n’ingorane zitashoboye kubonerwa umuti, iyo ibi byose bibisikaniye mu bwenge, bikamura mu mvubura (glandes) ubushobozi hafi ya bwose, maze imisemburo nkoresha ngingo ikabura mu maraso. Maze gahunda zimwe zishinzwe gukora ibitagaragara zikabura, umuntu akabura ariho. Ubusanzwe iyo misemburo (hormones) ikoresha umubiri, ishinzwe ibi bikurikira: Ishyira imikorere y’ingingo kuri gahunda, igakamura intunga-mubiri, igatwika ibishaje no gukwirakwiza ibikenewe no gusohora ibidakwiriye. Ni yo yongera intege mu ngingo; Ni yo ituma imihore ikora neza, igatuma imvubura zikora neza, ni yo kandi ishinzwe kongerera umubiri ubudahangarwa; Hormones (imisemburo) ishinzwe igikuriro, ifite n'uruhare mu iterambere ry'umubiri, hamwe no gutunganya imyanya ishinzwe kororoka. Ubundi hormones, ni zo zituma buri rugingo rusohoza neza umurimo warwo, mu gihe cyarwo no kuguma mu mwanya warwo. Ni zo zituma ubushyuhe buba ku rugero rwiza, amaraso agakomera, isukari ikaba ku rugero rwiza, umutima ugatera neza, na none ituma amazi aba ku rugero. Ni zo zituma umubiri ushobora guhangana n’indwara z’ibyuririzi n’impagarara zitunguranye, cyangwa guhangayika kwo mu ntekerezo, kugwa umwuma, hormones zishobora gutuma umuntu ashobora guhangana n'ubushyuhe burenze urugero, imyuna myinshi ni inzara nyinshi. Imisemburo ifite uruhare runini mu myororokere ku bitsina byombi, igaburira urusoro, iyobora ibise mu gihe cyo kubyara. Ni nayo itegurira uruhinja amashereka ashyitse. Hormones (Imisemburo) ziva mu ki? Nkuko bizwi iyi misemburo irimo amoko anyuranye. N’imisemburo yitwa stéroide ikorera mu nzira 4 kandi ikomoka mu rugimbu rw'ibyo kurya by'amavuta; Les amines biogènes zibyarwa n'inyubaka-mubiri yitwa tyrosine, zikorerwa muri tyroïde (soma tiroyide) no mu rurenda rwo muri surrenale. Ibindi biva mu nyubaka-mubili yitwa histidine, hari n’indi nyubaka-mubiri yitwa triptophane; Les peptides et les protéines: N’umusemburo ugizwe n’inyubaka-mubiri nyinshi zivanze n’ibiryoherera: igizwe na glutamine na isoleucine 30

- Asparagine(asiparajine) - Leucine(lesine) - Cystéine(kiseteyine) - Glycine(Girisine) - Proline(pororine) - Tyrosine(tirozine) Imisemburo ikomoka muri ipotalamize (hypothalamus) ishinzwe, gutangira, gukangura no kohereza intungamubiri zikenewe. Ni wo musemburo ushinzwe kwifata igihe wihagarika. Harimo n’ishinzwe igikuriro yitwa insuline, glucagon, parathromone, calicitonine. Harimo n'imisemburo ishinzwe kunoza ibyo kurya no kubivangura: gastrine, sécrétine n'ibindi. Ibi kwari ukubereka ko umuntu ukubabaje aba aguteye indwara nyinshi kandi ko iyo ubukristo budusabye kuruhuka, kubana n’abandi neza no kwihangana, umusaruro wabyo n’ubuzima bwiza bwawe nubw’abandi. Iyo agahinda kageze mu bwonko: Uruhu rurarwara: uruhara, gupfuka umusatsi, imiburu yo kuruhu cyane mu ruhanga, gufuruta kandi ukaribwa, kugira ibyuya byinshi, ubugora, ibihushi biryana. Ingingo ziraribwa, umugongo, ibinya mu mihore, rubagimpande. Iyo kageze mu buhumekero: Ubuhwima, kunukirwa cyane no kwitsamura, inkorora y’akayi, kuribwa mu mazuru. Iyo kageze mu myanya ibyara: Kuribwa mu gitsina; Ubushake n’ubushobozi bw’imibonano biragabanuka; Kuribwa cyane uri hafi kujya mu mihango y’abakobwa; Kwihagarika bikuruhije. Iyo kageze mu mvubura (glandes): Ubyimba amaso bitewe na tiroyide yataye umurongo, umubyibuho ndenga kamere. Iyo kageze mu mitsi yumva: Intimba; Kubura amahoro; Intege nke; Kuribwa imihore; Kurwara umutwe; Isusumira itaranganwa uburibwe; Kuribwa amaso, gushima ibitsike. Ikintu cyose kikubabaje, kikunanije, kiguhangayishije kiba gihungabanije ubuzima bwawe. Indwara zishobora gufata ubwonko Nkuko mwabisomye, ubwonko n’umutware, n’umuyobozi, n’umujyanama, nyamara kandi ubwonko n’umukozi w’umunyamwete, ukeneye ko ibyo gukoresha bimubera hafi. 31

Hakenewe byinshi, muri ibyo harimo: Aliments nutritives: n’ibyo kurya bishinzwe kugaburira, gutunga, kubeshaho, ibyo byo kurya bishinzwe kurema no kugaburira ingira-bika zo mu mitsi yumva, imyakuro n’ubwonko, ni ukuvuga urusobe rwose rwo mu bwonko rushinzwe ikorana-buhanga n’ibyo bita vitamines= intunga-mubiri. Oligo éléments: ariyo myunyu mwimerere ishinzwe gusanura, ahamaze gusaza. Ikindi ubwonko bukeneye n’ibyo kurya bitera umubiri imbaraga, bikawukura mu ntege nke, bikawugaruramo ubuyanja. Ubwonko bukeneye ikiruhuko, kuba ahantu hatuje, kubana n’abandi neza, umutima uticira urubanza, kwiyuhagira amazi akonje no gusinzira bihagije. Ibyo ni byo biruhura ubwonko. Iyo ubwonko buhangayitse, itumanaho ryabwo rikomwa mu nkokora. Ubwonko buta gahunda, bugakorana urujijo. Imitsi ikwirakwiza amakuru, ikabura rutangira yo gukorana n’imvubura ya ipotalamize. Maze kugwa agacuho, amaganya, bikakubyarira amahane n’intimba. Ibyo bishobora kwanduza ubwenge, umuntu akagwa mu bwihebe, ukaba mu bwigunge no kwiyahura cyangwa akababara mu migabane y’ubwonko ishinzwe umubiri: ntaryoherwe, akagira inyota nyinshi, akabura ibitotsi, amahane akiyongera, ubushake bw’imibonano bukabura, umunezero ukabura, ukaremererwa n’akabonetse kose. Maze gufata imyanzuro, akamenyero kabi, kavukire, ibyo byose bikongera kwigaragaza. Maze gahunda y’umubiri yose igahungabana. Iyo ubwonko burwaye bugira: Dépression: Gucogora, kugabanuka k'umwete, ubwihebe. Anxiété: Kubura amahoro n'umutekano mu bwenge bikarangwa n'ikiniga, wajya kuvuga bikakunanira, amarira akazenga mu maso. Impatience: kunanirwa kwihanganira ibintu. Irritabilité: Kwivumbura, amahane, kurakazwa n'akantu kose. Maux de tête: Umutwe uremereye, uryana. Migraine(Akaberetwa): n'umutwe uryanira uruhande rumwe, ugatuma umuntu agira isesemi, agasa n'uhumye akanya gato. Difficulté de concentration: Kuzimiza ubushobozi bwo kubumbira ibintu hamwe. Perte de mémoire: Gufata mu mutwe no kwibuka bikagabanuka. Umuntu uhangayitse nubwo nta bimenyetso by'uburwayi bw'umubiri yaba agaragaje ariko imyifatire ye irabigaragaza. Arananirwa, ntiyihangana, aribwa n'imitsi, arakazwa n'akantu gato. Muri we imbere abura amahoro no kumva acogoye. Akabura umubano mwiza mu muryango no hanze. Arakazwa n'ikintu cyose nta nama n'imwe yumva, yaba iy'inshuti, umufasha cyangwa iy'abana. Yumva ashaka kubaho atagira ikimureba cyangwa agahinduka umunebwe.

32

Indwara n’imiti ya zo Epuisement et Asthénie: Ni ukunanirwa no kugwa agacuho n’intege nke biba bikomotse mu gukoresha ubwenge cyane imirimo myinshi cyangwa wibajije byinshi. Ushobora gukoresha umubiri cyane ukaruha mu bwenge, wakoresha ubwonko cyane ukaruha mu mubiri. Urutonde rw’ibyatsi bivura iyi ndwara ukoresheje kimwe kimwe. Tungurusumu: Ikwirakwiza intunga-mubiri hose. Kreso (cresson): Itera kuryoherwa, kuyirya mbisi cyangwa kunywa jus yayo. Menthe: Iyo uyitetse mu mazi, ukayinywa igarura imbaraga mu mubiri no mu bwenge. Bazirike (basilic): Uyitetse ikayatembereza hose.

ukanywa

amazi

wayitetsemo,

ikangura

amaraso

Seleri: Kuyirya ari mbisi cyangwa ukanywa umutobe wayo, mu gitondo no kumanywa. Byongera imyunyu ngugu n’imbaraga rusange, itera umunezero ikavura isepfu. Inkeri z’ibiti: zitera kuryoherwa, zigakwirakwiza intunga-mubiri. Sezame (sesame): Urya utubuto twayo mu gitondo no ku manywa. Igaburira umubiri kandi ikanawuvugurura, ikomeza ubwonko, igatuma ingingo zishyikirana mu mikorere yazo. Romare (romarin): Kuyiteka ukayinywa, kuyiyuhagiza, kuyikandagiramo bishobora gutanga imbaraga rusange, itera itoto umubiri wose. Time (thym): Itanga imbaraga rusange, igakoresha ubwenge neza, yongera amaraso. Udafite umwanya wo gukoresha ibi, bariza kuri TIANSHI baguhe SPIRURULINA na DIA-GINS. LECITHINE CALCIUM Dépression: Iyi ndwara yo turayisesengura cyane. N’indwara yo gucogora kwo mu bwenge, intimba nyinshi, biherekejwe no kutaryoherwa, kudasinzira no kumva wakwiyicarira ntukore. Dore ibiranga uyifite. Mu bwenge bushinzwe gutunganya (psychiques) habamo: Umubabaro ugaragaye mu maso; Kuba indashima; Umutekano muke mu bwenge bushinzwe gutunganya; Kudakurwa ku ijambo cyangwa gukorera muri ndanze; Kudaha ibintu agaciro; Kutagira uwo wubaha; Imigambi yo kwiyahura. Dépression Psychomoteur: Ubwenge bushinzwe gukoresha umubiri, buzimiza umwete, bugakorana intege nke: Kuzimiza imishinga yo gushaka kwibeshaho; 33

Uburangare no kudafata mu mutwe; Umunaniro mu bwenge no mu mubiri ukumva ufite ubute, ugakorana umwete muke. Dépression Somato instinctuel: Iyo ubu bwihebe bugeze muri kami ka muntu: Ntiwongera kuryoherwa, cyangwa ukarya ubutitangira; Kubura ibitotsi, cyangwa ugasinzira buri kanya; Kugabanuka k’ubushake n’ubushobozi bw’imibonano; Impiswi, impatwe, kuribwa mu nda bigizwe n’imvururu mu myanya inoza ibyo kurya. Imvururu mu myanya ishinzwe ibyara, imihango iryana, kwihagarika kenshi kandi bikuruhije kwifata; Impagarara mu mitsi ikorera mu mutima bigizwe no gutera k’umutima bituma ugira udusonga mu gituza (thoracique); Kuribwa n'umutwe n'ikizungera. Dépression mélancoliques: Iyo bigeze aha, umuntu aba akorana ibibi umwete agasa n'utagira icyo yitaho, aba amaze kuzimiza baragira ngo iki. Kutiyitaho maze ukifata uko ubonye. Ubutandame, kuvuga ibidakwiriye, ibitekerezo bitareba kure, amakenga make, kudafata mu mutwe, gusinzira bicikagurika, gukora igihe ushakiye, kwanga gukora ngo urahima abakubabaje, kumena ibintu. Kwicecekera ukanga kuvuga. Dépression saisonières: Iyi ndwara ishobora kubaho hakurikijwe ihinduka ry'igihe: Guhunikira buri gihe; Kumva warya buri kanya; Kunanirwa kumira no gusarara; Amahane kumva wakwihisha abandi; Kuzambya ibyo ukora. Impamvu zishobora gutera iyi ndwara Umuntu ashobora kunanizwa n’ibi bikurikira: Kubana n’abakuzambiriza buri gihe; Ibikorwa by’agahoma munwa; Kubura amahoro; Kuzimiza ubwenge; Kugabanuka kw’ibinyita runaka. Iyi ndwara ntiyoroshye, iteranije abantu n’imiryango, ica ubucuti mu buryo bwihuse. Nawe kumva utanyuzwe kandi ukabigaragaza! Intimba, umubabaro n’amahane, kudasinzira cyangwa ugakangurwa n’ubusa cyane kubura ibitotsi bya mu gitondo. Guhorana umunaniro no kuwugaragaza n’igihe ukoze akantu gato. Imihore ikagira intege nke, kugaragaza ubwihebe mu maso. Kumva wowe utari umuntu, wisuzuguye, ukigaya n’igihe wari kuba ukenewe ntuboneke. Kwiyumvamo ububi bw’akarenza rugero kugeza ubwo ubura ibyiringiro. Kutaryoherwa, kutagira icyakunezeza no kutagira ibyo wishimira. Guhora wifuza gupfa, kugambirira kwiyahura, kumva kubaho nta cyo bikumariye. Ibyo byose bimunga ubuzima bikabumaraho. Vivez sans stress p, 47.

34

Inzira (7) zo kuvura ubwihebe: Gucya mu maso: Bana n’abantu bazakugezaho ibibanezeza. Wirinde guhora mu bidashoboka byo mu kubaho kwawe, kugira ngo abantu batazinukwa ikiganiro cyawe. Kwiruhurira ahantu hatuje: urugero: ku kiyaga, agashyamba. Iyo umuntu ahangayitse, amaraso ariruka cyane, shaka ahantu wananurira imihore yawe, maze uhumeke umwuka mwinshi uwunyujije mu mazuru. Gira icyo ukora. Uturimo tworoheje duhoraho turinda umuntu ubwihebe. Igihe wiyumvamo gucika intege, kora akarimo gato ukarangize. Ibyo biguheshe umutima unyuzwe bikakugaruramo ubuyanja. Jya wishakira igihe n’ahantu hagutera ubwisanzure. Gucika intege n’imbuto ikomoka ku guhangana n’ibihoraho, bishobora no guterwa n’imibereho inenganenga. Ni ngombwa gushaka imirimo yoroheje, uyikore uyirangize, ushake n’umwanya ugutera guhugirana kugira ngo bikunezeze bikongeremo intege nshya. Jya ushyikirana n’abantu bita ku nyungu z’abandi. Nubwo buri wese yitaye ku bibazo bye, dushobora kwita ku bandi no kugerageza guhumuriza uri hafi kugera mu bwihebe, tumwemerere kandi tumwumve, tutamucyashye cyangwa ngo dutubure icyaha cye. Fata igihe cyo guseka. Kumwenyura kwiza kandi guhoraho, ni byiza kandi birinda ubwihebe, shaka ahantu n’abantu bagutera gucya mu maso. Hitamo kwimenyereza kuba umuntu wumva byose bishoboka. Gira ibyiringiro. Ibyiringiro n’imwe mu nshingano y’umugabane wo kubaho kwiza k’umuntu. Iyo tujimije ibyiringiro tugwa mu rungabangabo no mu bwoba, mu mahoro make, ari nabyo biba mu bintu bigize ubwihebe. Abantu bafite ibyiringiro byo kuzabona ubugingo buhoraho kandi babona ko Imana ari se ubumva, wuzuye ubugiraneza, bibabera ingabo yo kubakingira ubwihebe. Vivez sans stress p, 48. Imiti ivura ubwihebe Angélique vraie: Igiti cyitwa igisengosengo. Kugitekana n’amazi ukanywa amazi yacyo. Gitera imbaraga. Seleri: Umutobe wayo uvura kandi ukongera imbaraga. Sezame: Iravugurura kandi igatunga umubiri. Sauge: Ni utwatsi tunyobwa nk’icyayi. Ikoresha neza surrenale. Time (thym): Yongerera imbaraga impagarike yose no gukoresha ubwenge neza. Undi muti n’ikiyiko kimwe cya sauce de soja (isosi ya soya) buri munsi, nibura iminsi 12, kuko ifite vitamine B12. Na DIA-GINS yo muri TIANSHI 1 x 2 par jour. Hariho n’ibindi : Umumero w’ingano, avoka, ikinyagu cy’ubuki, vitamine B1, B6, vitamine C na Fer (ubutare). Ushaka kwirinda iyo ndwara, areka isukari, ibyo kurya bifite urugimbu rwinshi, icyayi, ikawa n'ibinyobwa bisindisha. 35

Izindi ndwara z’ubwonko Kubabara utazi aho biturutse; Guhangayika; Kudasinzira; Ibisebe byo mu ntango y’igifu; Ibisebe byo mu mara asohora umwanda; Indwara igabanya imitsi y’umutima; Indwara z’uruhu; Kuribwa n’umutwe ukaremera bitewe n’amaraso akomeza kwiyongera mu mutwe; Kuribwa n’umutwe bitewe nuko ibyo kurya byatinze mu nda; Akaberetwa; Ubwenge buke (umuti: DIA-GINS, Sezame, time); Kudafata mu mutwe (umuti wabyo MEGA-MIND); Igicuri (Epilepsie): Umuti: Onyo + indimu + ubuki + amavuta y’ibihwagari, kubirya 4 mu cy’umweru urangize ukwezi; Igikoma cy’uburo, kibanjirijwe n’imbuto, ugakurikizaho ikiyiko cya sesame iminsi 10 udasiba; Umuti wa TIANSHI: Casper capsures zinc, cordyceps. Icyitonderwa: Iyo urusobe rw’imitsi yumva n’imyakuro n’ubwonko bikora neza, bituma n’impagarike yose ikora neza. Nubwo ubwonko bukenera kurya, gukora, bukeneye no kuruhuka bihagije. Dore ko iyo umuntu ahangayitse, imvubura (glandes) ari zo zibanza guhura n’ingorane. Gusinzira gufitiye akamaro kanini ubwonko. Hariho n’impamvu zituma abantu badasinzira neza, umunaniro urenze, kugwa agacuho, umuvuduko munini w’amaraso, umwuka muke mu maraso. Kudakora imyitozo y’umubiri, kurya ibyo kurya byinshi cyangwa birimo amavuta ni mugoroba, cyangwa kunywa ibikangura umubiri. Kwica amasaha yo kuryama, gukora nijoro. Ibi byose bisabwa gukosorwa. Ukabona gusinzira neza, ukongeraho n’ibi: Byuka ubanje kurangiza ibitotsi; Rwanya ibikubabaza; Irinde ubwihebe; Iyumvemo ko hari icyo wakwimarira; Iringire Imana; Iyuhagire amazi akonje mbere yo kurya. Iyo udasinziriye neza, ingorane zibivukamo ni izi zikurikira: Unanirwa umurimo usanzwe uzi neza; Kudacya mu maso (mauvaise humeur); Amahane cyangwa ubwihebe (irritabilité, dépression); Kutaryohera abandi (antipathique); Ibitotsi bikabura (insomnie); Kudafata neza (manque de mémoire); Guhuriza hamwe imigambi bikakunanira (manque de concentration); Kuribwa mu bikanu, mu bitugu n’umutwe. Philosophie de la santé p, 119. Indwara y’ubwonko yitwa alzheimer Iyi ndwara n’iyo mu mutwe. Uwitwa CATHERINE CHAPELON-ABRIC yavuze ko ari indwara itera ubwenge buke: umuntu uyirwaye abura gahunda mu bwenge no mu ngingo. Bikomoka mu guhora uzimiza ubwenge, ntufata mu mutwe, ntiwibuka, ntutahura 36

ibintu neza. Uvuga ibitumvikana bidasobanutse, guhindagurika. Iyo usuzuma iyi ndwara, ubaza imibereho y’umuntu n’iy’umuryango we. Indwara ya Alzheimer n’indwara yo mu myakuro irangwa no: Kwibagirwa vuba ibyo uherutse kubona; Urujijo ruriyongera; Kwibagirwa kukaba kwinshi; Uyirwaye ahora mu kibazo kimwe; Akazimirira aho yari asanzwe azi; Ahora yerekerwa; Ibyo yari azi bigahanagurika. Ibindi iyo ndwara itera ni ibi: Intekerezo zirimo agasuzuguro, kwikubira, kwirengagiza no kubabazwa n’akaje kose, kuvuga ibiterekeranye, amayerekwa adafite ishingiro (hallucination), kwitiranya ibintu, kugereranya ibidahuje, guhindurirwa mu kanya gato, kunanirwa gusoma no kwandika, kunanirwa kuvuga, kunanirwa kurya no kugenda, guta ubwenge, guhora uzambya, kwinanirwa. Amaherezo abantu nk'abo bapfa bishwe n'umusonga. Iyi ndwara iterwa n’agakoko gakura buhoro buhoro, uburozi buva mu myanda izengurutse ahantu. Amaraso make ajya mu bwonko, bigatuma umwuka mwiza uba muke mu bwonko, n’isukari ikaba nkeya. Principes d’anatomie p, 455. Iyi ndwara ituma imyifatire ihinduka(comportements et caractères): Kutagira icyo witaho no gupfusha ubusa. Kubeshya no kunanirwa kubana n’abandi, kudatinya guhemuka, kwibabaza, kuzerera mu ijoro, kwanga kurya. Amagambo aterekeranye, uyasubiramo kenshi (kuvugagura), kurondogora, amaherezo n’ibisazi bibanzirizwa n’ibijugu, kwizengurukaho, gukubita urusaku, kurema imisaraba. Ibi bimenyetso bishobora kuboneka ku muntu urwaye: Iyi ndwara imaze kuvugwa (Alzheimer); Urwaye gahunda nke mu bwonko (démence); Urwaye ubwihebe (dépression); Umuntu wanyoye imiti myinshi yo kwa muganga; Gukora nabi kw’imitsi yo mu mutwe, kuziba imitsi yo mu bwonko (infarctus cérébral); Ikibyimba cyo mu mutwe (tumeur cérébral); Amazi mu bwonko (hydrocéphalie); Udupfunyika duto turi mu gikanu dushobora kubika amaraso adatembera; Tiroyide ishobora kugabanuka; Isukari nkeya mu maraso no Kubura vitamine B12; Kubura aho wishimira; Gufatwa nk’umusazi n’abo mubana. Voir VADEMECUM P, 703. Principes d’anatomie physique p, 455.

37

Akamaro ko kurya ibibisi Ubundi ubuzima bw’umuntu n’ubutunzi bukomeye, n’imari itavogerwa ni cyo gituma kubushaka ari imwe mu ntego ikomeye y’ubuzima. Itegeko ridahinduka ni iri: umuntu wese akwiriye kurya kugira ngo abeho. Akaga dufite k’indwara z’amayobera, izidakira, iziteye agahinda, imico mibi ihungabanya umutekano w’abantu n’ibintu, ahanini byakomotse mu mafuti, mu bujiji, mu kunanirwa kwitegeka. Rero hafi y’abantu bose bategekwa n’inda, aho kuyitegeka, irari n’ipfa n’akamenyero bituma bashaka ibyabamerera nabi, aho kugira ngo bahitemo kurya kugira ngo babeho, ahubwo usanga ibyo bita byiza ari ukuberaho kurya. Rero ushaka ubuzima, arya ibizima. Ibyo kurya bibisi bifite umumaro wo kuvura, gutera ubutaraga no kongerera ubushobozi ingingo. Mu gitabo cyitwa cuisine verte p, 13. «Iyo ibyo kurya bitetswe bijya gushya bimaze kuzimiza isukari, inyubaka-mubiri, imyunyu ngugu, za vitamine zo zizimiza hagati ya 40% na 50% amavuta meza arashira, maze ubushyuhe bwinshi bugatuma urugimbu ruba rwinshi ni cyo gituma ibyo kurya bitetse bitihuta neza mu myanya inoza ibyo kurya, ikindi ni uko imyunyu ngugu igenda mu mazi batekesha. Kuko ku batetsi benshi ayo mazi amenwa nk'icyanduye. Ibyo kurya bibisi rero biba byuzuye, kandi bifite icyo byunguye umubiri. Uwabiriye aba aruhuye umwijima, n’igifu bye. Inogerezwa ryabyo ntabwo ritwara umwanya munini. Ibyo kurya bibisi bitunganya uruhu rukaba rwiza. Bituma amenyo aba meza kandi mazima. Inzara z’intoke n’iz’amano zigatungana. Amara agakora buri gihe kandi neza. Ibyo kurya bibisi ni byo bikumira umubyibuho w’ikirenga, birakenewe ku muntu wese wifuza kwirukana imyanda iri mu maraso no mu ngingo ze. Ibyo kurya bibisi ntibyungura umubiri gusa, ahubwo byungura n’intekerezo, zikagira imbaraga, zikabanguka, zikagira umwete, zikazirikana, zikishyira kuri gahunda. Cuisine verte p, 12. Mu gitabo cyitwa Nourriture vivante p, 11. Hati: Ibyo kurya bibisi, ni byo byo kurya bizima, biruhura umubiri, bigakiza indwara nyinshi. Kurya ibyo kurya bitabanje gutekwa bifite uruhare rwihariye rwo kuvura: kanseri, indwara z’umutima, imisenyi yo mu gasabo k’indurwe, diyabete, indwara zo mu mara, indwara z’uruhu, igituntu, prostate n'izindi ndwara zituma ingingo zigabanuka, ibyo byo kurya bifite uruhare mu kuvura n'izindi ndwara hamwe n'indwara zo mu ngingo. Ibyo kurya bibisi n'urukingo rukomeye ku bantu bazima, mu rundi ruhande, ibyo kurya bibisi n'ibyiringiro bikomeye ku barwayi bamaze kwirukanwa n'abaganga. Urugero: umuntu afashe amashu y'icyatsi kibisi (bya bibabi bitabwa cyangwa bisigara mu murima) n'igisate cy'ikirayi, akabisekura akavanga n'amazi, akanywa igice cy'ikirahuri nyuma y'igice cy'isaha, akabikora umunsi wose. Nibura nka kane (4) mu cyumweru. Ibyo byamukiza igifu n'amara yararwaye. Ibyo byoza amara neza. Dr GERSON nawe yakijije abantu benshi kanseri akoresheje kubaha ibirahuri 10 by’umutobe wa karoti mu munsi, iyo mitobe ntibikwa, kandi ikoreshwa yonyine nta kindi urya uwo munsi. Igihe utetse ibyo kurya biherako bizimiza imisemburo-mvuzo (enzymes). Iyo misemburo ntishobora gukorwa n’umubiri ahubwo iva mu byo kurya bibisi. Iyo 38

misemburo irimo amoko abiri (2). Enzyme endogène nizo zishinzwe kuyobora umurimo wo kunozwa no gukwirakwiza ibyo kurya. Indi yitwa Enzyme exogène ishinzwe kugaburira ingira-bika (cellules) ni zo zifite umurimo wo kubanziriza za vitamine. Ni zo zongera itoto mu ngingo z'umuntu, zabikuye mu itoto ry'ibyo twariye. Ingorane z’imirire mibi mu mubiri. Ingaruka yo kurya ibitagira fibre: Impatwe n’ibindi bijyanirana nayo; Umwijima uhora unaniwe; Impyiko zifite intege nke; Imyanda isubira mu maraso; Apandicite; Kuribwa no kurwara umura; Intunga-mubiri ntizikwirakwira neza; Kurwara hémoroïde (karizo) imitsi ikipfundikanya; Imyanya inoza ibyo kurya ikora nabi; Kwituma bikugoye; Kuribwa mu nda ahantu hanyuranye; Isununu, impengeri, inkabya; Imisenyi n’utubyimba two mu nyama; Umuvuduko urengeje w’amaraso; Imitsi iragabanuka; Imisenyi yo mu gasabo k’indurwe; Kurya ukumva utari guhaga. Ingaruka zo kurya urugimbu n’inyubaka-mubiri bikomoka ku nyamaswa. Impatwe n’ibindi bijyanirana nayo; Umubyibuho w’ikirenga (obèsité); Indwara zo mu nzira z’amaraso; Ibivumbiko birenze urugero; Urugimbu rurenze amaraso; Kanseri yo mu mabere n’iyo mu mara; Kanseri yo muri prostate; Impyiko zidashoboye gukora neza; Kugira amazi mu ngingo (goutte); Amaraso yuzuye imyanda (hypérurémie), iyi ndwara itera kumva winaniwe; Kutaryoherwa, konda cyane, isepfu, isesemi, kuruka, impiswi, amaraso make, kwishimagura, kuribwa n'umutwe, kutareba neza, ubuhumyi. Ingaruka zo kurya umunyu mwinshi. Umuvuduko urenze w’amaraso; Imyunyu ngugu ishinzwe gusanura ikaba mike; Ubushyuhe bukwiriranya intunga-mubiri burahindagurika; Kwiyumvamo intege nke; Intege nke zo mu rusobe rukoresha ubutaraga (système immuniteur); Kuvira mu nda no mu bwonko; Impyiko zidashoboye inshingano; Kuziba ku imitsi. Akaga duterwa n’isukari yo mu ruganda Umubyibuho w’ikirenga; Imitsi irumagana; Urugimbu rwinshi mu maraso; Imyunyu ngugu irashira hamwe n’intunga-mubiri; Urusobe rw’ubutaraga rugira intege nke; Diabète n’indwara z’amenyo; Umubiri uriremera, inzara igakunda kuba nyinshi. Ingaruka yo kurya ibiryo byatetswe cyane Ururenda rushinzwe kurinda amara rurashira; Indwara zigufata mu buryo butagoranye.

39

Ingaruka yo gutungwa n’ibyo kurya birimo ifumbire mvaruganda Imbaraga zo mu mwijima no mu mpyiko zo koza no kwica imyanda ziragabanuka; Umubiri wuzura imyanda yica; Ingingo zinanirwa inshingano; Bituma kanseri igira imbaraga; Bituma haba ihinduranya-mico (changement de comportements et caractères). Ingaruka mbi yo kurya ibivumbiko byinshi (Calories) Kanseri yo mu mabere; Kanseri yo mu mara no muri nyababyeyi; Kumagana imitsi; Umubyibuho w’ikirenga; Diabète; Umuvuduko urenze w’amaraso; Imisenyi yo mu gasabo k’indurwe; Kuribwa mu ngingo (arthrose), iyi ndwara ikunze kuryana mu ngingo aho amagufa ahurira. Ukunda kuvuza inkonokono, ukumva wiremereye. Amaso agatukura, umugongo ukakurya, rimwe na rimwe ukumva umutwe uremereye. Cuisine verte p, 22. Icyitonderwa: Menya ko umuntu upfa kurya atabanje kubaza, amaherezo arwara iziruhije isobanurwa, kandi si byiza gukora ikizagukoraho, kikakubyarira ingaruka mbi. Urugero: Inyama. Mu gitabo cyitwa santé par les aliments p, 190. Hati: inyama zitunze ibyo umubiri w'umuntu ukeneye ku rugero rurenze. Umuntu akeneye inyubaka-mubiri (protéines) 52,5g-60g, inyama zifite 400g. Umuntu akeneye amavuta (lipides) 50g-80g, inyama zifite 169g. Umuntu akeneye isukari (hydrates de carbones) hagati 400g-500g, inyama zifite 122g. Abantu barya inyama ubona ari bazima, bakeye, impagarike nzima, bafite ubwenge mu busore bwabo. Izo mbaraga bazimarana imyaka 25. Iyo batangiye kugera ku myaka 35, umwete, imbaraga biragabanuka bagatangira kugwa mu ntege nke. Ubuzima bukagabanuka, imbaraga zo gutunganya, imyitwarire, ingeso zirahindagurika, kubyibuha birenze urugero, imitsi ikumagana, gusaza vuba, bashobora kwicwa na grippe. Ubundi kurya neza ntabwo biza umunsi umwe, kandi ntabwo ari iby’igihe gito, nta nubwo ari iby’agahararo, si ugutoranya ibyo ukunda, ahubwo ni uguha umubiri, ibyo ukeneye, ku gihe kandi neza, ukirinda kurenza urugero. Ubundi ushaka kurya neza, aba afite ubumenyi. Kurya ibyo kurya bijyaniranye n’ibyo umubiri ukeneye ni byo binezeza umunyabwenge. Kuko kuremeka neza n’amagara mazima ni byo bituma kubaho bigira agaciro, bikaba n’isoko yo kumererwa neza n’umunezero. Kurya ibyo kurya byanogerejwe mu nganda ni byo byabaye inkomoko y’indwara z’amajyambere (maladie de civilization). Hakenewe ibyo kurya bifite fibre no kurya imbuto kenshi. Imboga zihinduranijwe; Ibirayi by’ubutaka bwiza; Ibinyampeke n’ibinyamiteja. Umuntu urya ibyo kurya bifite fibre, ashobora kwituma neza buri munsi, kandi umuntu wituma buri munsi mu buryo butamugoye yirukana imbuto z’indwara ya kanseri. Ubu kurya amavuta menshi, bimaze kwangwa n’abantu benshi, koko kandi bitera indwara 40

nyinshi. Nyamara hariho amavuta meza, iyo ariwe ku rugero. Ibuka ko amavuta ari yo akwirakwiza neza vitamine A, D, E, K. ni byiza kurya amavuta make. Cuisine verte p, 17,19. Kanseri ni iki? Kanseri ni ikibyimba kigizwe no kwiyongera kw’ingira-bika (cellules) z’urugingo bitanyuze muri gahunda yagenewe umubiri. Kanseri ifata ku ruhu, mu rurenda rwo mu ngingo, cyangwa mu mvubura bayita EPITHELIOMAS, hariho nizifata mu mihore no mu binyita bihuza ingingo no mu magufa, izo kanseri zitwa sarcomes. Ni indwara ikunda kwiyoberanya mw'itangira ryayo. Imenyekana kuri benshi itakigira igaruriro. Kubura fibre mu byo kurya cyangwa kuyirya rimwe na rimwe, bishobora kuba impamvu itera kanseri. Reba imikorere inyuranye ya fibre. Wituma bwangu kandi ukarangiza neza, maze imbuto za kanseri wakuye mu byo kurya zikabura aho zicumbika mu mara zigasohoka cyane, amara ntahangane n’uwo mwanda. Kwituma neza gukumira itera mbere ry’imbuto z’indwara zikurira mu mara ahihishe zitabanje gutegereza umwuka mwiza, izo mbuto z’iyo myanda zishobora gutuma indurwe zivuye mu gasabo k’indurwe zihinduka izo gutera ibibyimba mu mubiri. Izo ndurwe iyo zidahereyeko zisohoka zifatanya na protéine n'urugimbu rw'inyamaswa, zigatera kanseri.

Kwirinda kurenza urugero Iyo karisiyumu ibaye nyinshi ica intege imitsi yumva, igatuma uhora uhunikira, guhondobera kenshi bigaherekezwa n’ubunebwe, karisiyumu nyinshi itera imisenyi mu mpyiko. Ubutare (fer): ukoresheje uburenze urugero wagirira nabi umwijima, umutima, n'urwagashya. Zinc: uyiriye ukarenza urugero, ipfunyika uruhu rwo mu maso, ugatera intambwe bikuruhije, uwo muntu ntashobora kwisobanura neza, agira isusumira mu maboko no guseka atabigennye. Cobalt: iyo ibaye nyinshi bituma zimwe mu nyama zibyimba, imitsi y'umutima ikarwara. Seleniyumu: Iyo ibaye nyinshi ituma umuntu agira iseseme, kuruka, umunaniro, amahane, inzara z'amano n'iz'intoke zikangirika ntakizikozeho. Vitamine A: Iyo uriye ikarenga urugero, ureba ibihuzenze, injereri mu matwi, umutwe urakurya, kudasinzira neza, uruhu ruhagaze, gupfuka umusatsi, iseseme, kuruka, kuribwa mu ngingo, kutagira gahunda mu mibonano, kurwara umwijima, amagufa arakura akarenga urubibi, imitsi yumva ikora nabi, kumva utishimiye abandi, umubiri uta gahunda yawo, kumva wakwicecekera, ikizungera giherekezwa no kuzimiza ubwenge akanya gato. Vitamine D: Iyo ibaye nyinshi (uriye amagi menshi) byatuma: karisiyumu iba nyinshi, gupfa amatwi, iseseme, umunaniro, kuribwa n'umutwe, imisenyi mu mpyiko, amagufa 41

aroroha akagorama, amavuta menshi mu maraso. Umuvuduko mwinshi w'amaraso. Vitamine E: Iyo ibaye nyinshi, uhorana umunaniro, ibisebe bitinda gukira, kubabara mu gituza. Niacine: Iyo niyasine ibaye nyinshi mu mubiri, umubiri uratukura, ibisebe byo mu gifu, ibibazo mu mwijima, indwara zo kubyimba ingingo, intege nke no guta ubwenge, imisonga mu mitwe y'intoki, isukari iba nyinshi umutima ugatera nabi ntugire gahunda ihamye. Vitamine B6: Uyifite nyinshi, agira impungenge, ibinyita byo mu kirenge bikazimiza imbaraga, umubiri ukagwa ikinya, ibiganza n'ibirenge bikabamo ibinya, ubwonko ntibufate neza, ukagenda bikuruhije, ubwihebe, umunaniro no kuribwa n'umutwe. Vitamine C: Iyo uriye nyinshi umunsi umwe, ugira amabuye mu mpyiko, impiswi, ishobora gusazisha insoro ntuku zitari zageza aho zisaza, kudasinzira neza, umunaniro, kuribwa n'umutwe. Indyo idashyitse (dénutrition) Umusaruro wo kurya nabi uterwa n’imirire mibi: kwirirwa ubusa kenshi, kutaryoherwa kuvuye mu ntekerezo, inzara itewe no kubura ibyo kurya, kanseri no kuziba kw’amara, kunanirwa kumira, indwara y’impyiko, amenyo mabi, ibi byose bishobora kuburizamo intunga-mubiri. Guhindagura imirire no gutungwa n’imirire idashyitse, indwara y’umuriro, ibyuririzi, ubushye, imvune, guhangayika, ubushyuhe bwinshi, impiswi, isukari mu nkari, kuva imyuna, kuzimiza imbaraga gutewe no kubura isukari n’inyubaka-mubiri, ibyo byose bituma amaraso akena. Principes d’anatomies p, 913. Impamvu zituma indyo yitwa mbi Imirire myiza igizwe no kurya intunga-mubiri zikenewe hamwe n’ibivumbiko bikwiriye buri munsi kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza. Impamvu zimwe na zimwe zigize indyo mbi, ni ukurya ibidashyitse, ibyo ni ibyo kurya bidafite ibya ngombwa bihagije. Ariko hariho n’akamenyero gashobora gutuma umuntu abarirwa mu barya nabi. Kwiyiriza ubusa ibihe byinshi; Kurya utaryohewe cyangwa utanezerewe; Kubura ibigutunga; Kuba urwaye kanseri; Kuziba mu mara, ntihakore neza; Kurwara mu kanwa, ntunoze, ntumire neza; Indwara zo mu mpyiko; Amenyo arimo imyanda. Ihindagura ridashyitse ry’ibyo kurya; Iyo intunga-mubiri zidakwirakwira neza; Ingingo zishinzwe gukwirakwiza zifite intege nke; Kurwara Diabète n’indwara y’umuriro; 42

Ibyuririzi no guhangayika; Ubushye no kuvunika; Guhangayika no kuba mu bushyuhe bwinshi cyangwa imbeho nyinshi. Ibindi bishobora gukoma mu nkokora ibyo turya ntibituyoboke ni ibi bikurikira: Ni uguhuzahuza amoko menshi y’ibyo kurya kw’igaburo rimwe; Ni ugufatanya ibidakorana (nk’imbuto n’imboga) Ni ukurya intunga-mubiri nyinshi umwanya umwe cyangwa imyunyu ngugu n’ibivumbiko byinshi. Urugero: Ikiyiko kimwe cya perisile (1C) = ku munsi Ikiyiko kimwe cya sezame mu gitondo ½ cya avoka ku igaburo. Ubunyobwa upfunyitse mu kiganza (ibiyiko bitatu 3c à s) nirwo rugero rwiza, dushobora kurenza maze tugahomba tukarwara: Impiswi, kuva amaraso menshi, kwihagarika kenshi mu nkari hakabamo isukari. Ikibazo gisumba ibindi: Kurya inyubaka-mubiri (protéines) n'ibivumbiko (calories) bike bitera umubiri gukena. Urugero: Gutungwa n'imboga n'ibirayi nta mavuta cyangwa soja n'ubunyobwa, cyangwa ukarya inyubaka-mubiri n'ibivumbiko bitaringaniye n'imikorere yawe. Ubwo ubikoresha ari bike kandi ufite imirimo isaba imbaraga nyinshi. Iyo wiyirije ubusa, ingingo zawe zo ntizemera kubwirirwa, ahubwo zo ziba zifite akazi zigomba gukora, zishaka imbaraga mu mubiri, iyo zibuze intunga-mubiri wowe wumva uguye agacuho. Iyo ushonje umunsi wa mbere ikigenda ni isukari, ku munsi wa kabiri imbaraga ziragabanuka, kandi ikigabanuka ni urugimbu umubiri uba warabitse. Ubwo amavuta agashira mu mwijima, kuko umwijima uba usohora ibyo wahunitse, nyamara umuntu ntacyo aba yinjiza. Indurwe nyinshi iriyongera. Ubwo rero amaraso n’umubiri bigatungurwa. Ushobora kuruka kuko aside (acide) yisutse nyinshi mu gifu, cyangwa ukagira ibyuya byinshi bigasohoka. Ng'iyo impamvu kwiyiriza ubusa kuri gahunda bikenewe, kuko bigabanya imyanda mu mubiri, kandi umwijima ukabona uko widaha imitwaro y'amavuta n'indurwe uba warabyujujemo. Icyakora iyo ubihinduye akamenyero ugera ubwo uremerera amaraso, ukazimiza indurwe, maze imitsi yumva ikiheba. Ibyo birakenewe ku bantu bifuza: Konda (maigrir); Bakeneye ko isukari igabanuka; Bafite inyubaka-mubiri nyinshi. Kuri bamwe ni umuti, ku bandi bituma amaraso aba make ukagira intege nke. Ku bana benshi iyo bamaze kubura inyubaka-mubiri zihagije n’ibivumbiko, cyane cyane ku bantu batunzwe ahanini n’ibigori ntabwo bafite, ibyitwa: triptofane, na lezine, maze hakaza indwara ya bwaki (Kwashiorkor) mu bana: Agira amazi menshi mu nda; Umwijima ukabyimba; Umuvuduko w’amaraso uba muto; Umutima ugatera buhoro; Akanga kurya cyangwa agatoranya; Uruhu rukakaye; Umusatsi worohereye, uranduka vuba; Ubwenge bukagabanuka; Afatwa n’imbeho, agahorana ubukonje; Ubunebwe no kuryamira; Kwiraburirwa uruhu. 43

Hariho n’abatarwara kwashiorkor, ahubwo kubwo kurya inyubaka-mubiri (protéines) nke n'ibivumbiko (calories) bike. Bakarwara Marasme. Abo bana ntibakura neza; Bakagira ibiro bikeya; Udusatsi ducuramye kandi duke; Uruhu n’imihore yumye; Konda by’indenga-kamere. Principes d’anatomie p, 913-914. Si byiza gukoresha ikintu nk’umuti, utazi n’ubundi bwiza bwa cyo. Umugabane munini w’indwara zacu, ukomoka ku ngingo zinaniwe, cyangwa zishonje, nkuko zishobora no kurwazwa no guhangayika, cyangwa kugaburirwa ibyo zitagenewe. Ikiribwa gishobora no kuba cyiza wakirya cyonyine umubiri ukagikenana.

Akamaro k’ibintu bimwe na bimwe bivura indwara nyinshi Olive noir: Elayo yirabura, iba yarasoromwe ku mbuto zikuze. Amavuta yayo yihuta neza munda. Ni meza ku muntu wese, afasha byihutirwa abarwaye: Diyabete (diabète) Umwijima (foie) Agasabo k’indurwe (bile) Ntabwo Elayo yirabura igarukira aho gusa, ahubwo ifasha n’umuntu urwaye mu muyoboro uvana indurwe ahayo uyijyana aho yagenewe. Ikoresha cyane ku bafite ikibazo cy’imigendere y’amaraso mibi no ku gifu kirwaye, amara adakora neza, uruhu rumeze nabi. N’impyiko zidakora neza. Ayo mavuta yoza neza amaraso. Ni cyo gituma afite uruhare mu kuvura impyiko n’umutima. Les délices du potager p, 398-399. Ibigori: Ibigori ni ibyo kurya byihuta neza mu kunogerezwa, bisanura umubiri, bifite umunyu mwimerere wa manyeziyumu, fisoforo. Harimo urugimbu rutangiriza, bivugurura imvubura ya tiroyide bikayishyira kuri gahunda. Byongera amaraso, birwanya impatwe, birabyibushya. Nubwo ari uko biri, guhora ubirya byonyine ni bibi kuko bikennye muri vitamine PP. Les délices du potager p, 359. Uburo: Bukingira uruhu kuko bufite Vitamine pp, burinda umwingo kuko bufite iyode bwongera amaraso kuko bufite fer (ubutare) n'ibyo kurya byiza ku barwaye igituntu. Bufite intunga-mubiri bugarura ubuyanja mu mubiri. Bukumira indwara zo mu ngingo. Bukenewe n'abantu bakoresha ibitekerezo cyane, ni bwiza ku bantu bananiwe umubiri n'ubwenge, burakenewe ku mubyeyi utwite, bukumira indwara ya kanseri iyo ikizerera mu maraso. Uburo burinda amenyo, umusatsi, inzara z'amano n'iz'intoki. Les delices du potager p,369. Ubunyobwa (ikaranga) na sezame birakize cyane mu myunyu ngugu. Manyeziyumu, ubutare, potasiyumu, Vitamines zo mu bwoko bwa A, B,C. Urugimbu rwa byo ni rwiza, bifite isukari nziza, n'inyubaka-mubiri ziri hagati ya 16-27%. Birakize mu byitwa soufre ishinzwe kwica uburozi buri mu maraso mu buryo rusange cyane cyane mu mwijima bitewe n'uko sezame n'ubunyobwa bikungahaye mu ntunga-mubiri, ni byiza kurya nkeya kuko zibaye nyinshi zaburagiza imyanya ishinzwe kunoza ibyo kurya. Mu ngano zisanzwe harimo inyubaka-mubiri 11,5%, umumero wa zo ukagira 28%. 44

Ingano zisanzwe zigira fosifore 420% muri (100 miligrammes) mg100, umumero wa zo ukagira fosifore 1050% muri mg100. Muri karisiyumu ni 45% muri mg100, umumero wa zo zikaba 71% muri mg100. Muri manyeziyumu ni 130% muri mg100, umumero wa zo ukagira 342% muri mg100. Muri vitamine B1 zigira 0,43% muri mg100, umumero wa zo ukagira 2,44% muri mg100. Muri vitamine B2 zifite 0,15% muri mg100, umumero wa zo zikagira 0,61% muri mg100. Ng'iyo impamvu ingano zinitse zivura indwara nyinshi. Cuisine verte p, 27. Kurya nabi biracyatubikiye akaga. Ni bibi gutinza ibyo kurya bihiye mu nzu ukabishyushya kenshi. Nubwo byaba ari imboga bishobora gukomokamo akaga gatera umubiri kuzura amazi mabi ashobora gutwika aho anyuze cyangwa aho ari, ashobora no konona uruhu. Cuisine verte p, 33. Banza umenye ko urupfu rumira abaswa rutarushywa no kubanza kwasama. Ibitera agahinda bimaze kuba byinshi. Ubu ku isi hamaze kuba ikibazo uko abantu barushaho kononekara ni ko nabo bari konona abandi. Dusabwa kurya neza, kuri gahunda kandi ku rugero, tugahinduranya kugira ngo amaraso yacu abe ku rugero. Amata ashobora kumerera abantu nabi Mu mvugo ya Bibiriya no mu kamenyero k’abantu, amata n’ibyo kurya byiza kandi binezeza abantu benshi. Bizwi ko atera igikuriro ibitambambuga, ko ari meza ku mugore utwite, ko ashobora no kugoboka umuntu wabazwe cyangwa wavunitse, wahiye cyangwa wakomeretse bikabije, ni meza ku bantu bafite intege nkeya bakomoye ku ndwara z’ibyuririzi (infection) bikabasigira kuzahara gukabije. Karisiyumu yo mu mata ituma ingimbi zikura neza bikazabarinda indwara z’amagufa zo mu busaza umugore unywa amata make akarya n’ibimera agira amagufa meza kuruta urya inyama. Guide des aliments Vol 1 p192. Nyamara n’ubwo ari uko bimeze amata akennye muri Vit C, ubutare (fer) na fibre (abscence total) kubura byuzuye, kubw'ibyo hariho indwara atera, akagira nabo abuzwa byanze bikunze Unanirwa amata; Uwo amerera nabi; Umuntu ugira amashereka kandi atonsa. Abashakashatsi bo muri Norvège, basanze ko umuntu mukuru uyahorera, arwara kanseri yo mu nsoro zishinzwe kurinda umubiri (lymphomes). Iyo kanseri igizwe n'utubyimba duto twihisha mu rusobe rw'ibyicaro bikuru by'ubutaraga bw'umuntu. Iyo kanseri ishobora gufata abasirikare b'umubiri biburungushuye, baboneka muri buri ngira-bika (cellules) ubwoko bwabo basirikare bwihariye 30% y'abasirikare, bakomoka mu bwonko bushinzwe gutegura imisokoro. Iyo kanseri ishobora gufata: Impindura, Thymus (ni cyo cyicaro cy'ubutaraga), Mu maraka, Apandisite, Mu nzira z’ubuhumekero, Mu mara mato ashinzwe umurimo wo kuvangura intunga-mubiri. Iyo kanseri ifashe izo ngingo iba ifashe ibyicaro bikuru by’ubuzima. Iyo kanseri ikomoka ku nka. Abashakashatsi ba New York U.S.A baragenzuye basanga ko umugore unywa ikirahuri kimwe cy'amata buri munsi ashobora kwandura kanseri yo mu mirera ntanga 45

(ovaire), rero iyo kanseri iboneka ku banywi b'amata kuruta abatayanywa. Iyo kanseri ikomoka mu rugimbu rw'amata. Abashakashatsi ba (MARIO, NEGRI de Milan Italie) Bavuze ko abagabo bahora banywa amata kuva ku kirahuri kimwe kugeza kuri bibiri barwara kanseri ya prostate kuri 20% kurusha abayanywa rimwe na rimwe. Abanywa ibirahuri bibiri buri munsi bakubye abandi inshuro 5 mu kurwara Cancer. Guide des aliments Vol 1p,196. Ikindi amata atera kubwo kutagira fibres: Umaze kuyanywa usanga munda byivurunze maze mu mara manini agahorana intambara hamwe no kwituma amaraso. Bitewe n'uko amata atagira ubutare (fer). Ni cyo gituma abanywa amata cyane bakunda kuva imyuna, kuruka amaraso, hamwe no kuyituma, ibyo bigatuma bagira amaraso akennye. Kubura ubutare bituma barwara infarctus de myocarde (kuziba imitsi y'umutima). Byatuma urwara diabète na gashaza ko mujisho (cataractes). Guide des aliments Vol 1 p,193. Icyitonderwa: Amata afite umunyu mwinshi wa (sodium) Litiro1 kuri 500mg de sodium ni cyo gituma amata n'ibiyakomokaho bigomba gukoreshwa hakurikijwe amategeko kuko abuzwa abarwaye: - Hypertension artérielle: Umuvuduko urenze w'amaraso - Insuffisance cardiaque: Umutima utera buhoro w'umunyantege nke - Insuffisance rénale: impyiko zikorana intege nke. Amata akomoka ahantu henshi. Inka zikamwa zigeze kuri miriyoni magana atatu 300.000.000, Imbogo zikamwa zigeze kuri miriyoni 25.000.000, Ihene zikamwa zigeze kuri miriyoni 6.000.000. Nyamara amata makuru aruta ayandi yose n’amashereka. Impamvu n’uko afite inyubaka-mubiri (protéines) nkeya ugereranyije n’ibikomoka ku nyamaswa. Ariko amashereka akungahaye muri Acide linoléique hamwe na Acide oléique ibyo byombi bijya gusa n'amavuta aboneka mu binyamakakama no mu tubuto tundi Amande, nwazete, ubunyobwa, ibihwagari na sezame. Amavuta akomoka muri ibi no mu mashereka arakenewe mw'iterambere ry'imikurire y'ubwonko bw'umuntu. Guide des aliments Vol 1p,186. Ng’icyo ikibazo abatonsa cyangwa abatabona amashereka ahagije, abana babo bahura na cyo. Ikindi n’uko amata y’inka ashobora kubamo virusi itera: Imbasa (polyomyelite), Hépatite d’immunodéficience bovine.

viral

A

(kanseri

yo

mu

mwijima),

Virus

Amata abonekamo imbuto z’indwara nk’igituntu, uburambu, tifusi (fiévre typhoide) macinya myambi, imvururu mu mara, gapfura, guhinduka uruhu, gusarara, indwara zo mu muhogo, rubagimpande, korera, gucika umugongo, ibisebe byo ku munwa w'igifu ahagana mu mara, kuribwa mu gifu no mu mara bibanzirizwa cyangwa bigaherutswa no guhitwa no kuruka. Abanywa amata y'ifu cyangwa batikamiye bashobora no kuba banyote amata y'inyamaswa batazi. Iyo usomye ukamenya impamvu ituma ubuzima bw’abantu buhungabana, usanga kuyisobanurira abaswa bigoranye, ikibabaje n’uko usanga n’abenshi mu bize babogamira mu byo bazi ntibakenere kongera ubumenyi kandi aho ishuri ry’ubumenyi ritarangizwa. 46

Ibyo kurya biboneza imyanya ishinzwe ibyara Ubyanga ubyemera, ubizi cyangwa utabizi, ubirwanya cyangwa utabirwanya ahubwo ukaba ubitwaranira, ubizi ho agace cyangwa ubisobanukiwe ibyo kurya bifite uruhare ku ngingo z’umuntu zishinzwe ibyara, ku bagabo no ku bagore. Hariho indwara zigaragaza ko umuntu yariye nabi cyangwa yabuze intunga-mubiri (vitamines). 1. Mastopathie: ikibyimba cyo mu ibere, n’indwara ikunda gufata igitsina gore abari mu kigero k’imyaka 30 kugeza kuri 50. itangira yiyorobetse itaryana ikazana utubyimba duto rimwe na rimwe tukaryana, iyo uri mu mihango y’abakobwa turiyongera. Kaza buhoro buhoro katababaza, ukarwaye ubona ntacyo kamutwaye, aho ni ho ubona ko gatandukanye na kanseri yo mu mabere. Hari igihe byihuriza hamwe bikipfundikanya ugasanga bimeze nk’amabuye maze bigatangira kuryana. Abanditsi benshi bamaze kugaragaza ko imirire mibi y’umuntu ifite uruhare rw’ishingiro ry’urufatiro rw’indwara z’amabere zihishe na kanseri. Guide des aliments Vol2 p, 260. Inama ihabwa abo bantu bayirwaye, n’abatarayirwara. Bakwiriye kurya ibinyampeke, nkuko Imana yabiremye, imbuto, imboga, ibishyimbo, soya, amajyeri (amashaza) kuko bifite fibre nyinshi. Igihe cyose umuntu w’igitsina gore akunda gutumba no kwituma impatwe ni yivure vuba kuko ashobora kurwara ibyo bibyimba. Fibre: iboneka mu ubuki, tomate, chou fleur, pomme, artichauts, amashaza, inkeri, amande. Ibyo hamwe n’ibindi biribwa bitavuzwe bifite fibre. Fibre ntishobora kuboneka mu mata n'ibiyakomokaho, amagi, isamaki, n'ibindi biva mu nyanja, inyama n'ibizikomokaho. Guide des aliments Vol1 p, 388. Vitamine A. Iyi vitamine ishinzwe kurinda imvubura y’amabere. Ikoma mu nkokora ibibyimba no kwipfundikanya ku udutsi, ikingira kanseri. Iyi vitamine A ishinzwe imirimo myinshi: Kureba; Ikuza amagufa n’amenyo; Itera uruhu kuba rwiza; Irinda umutima n’imitsi; Irinda ururenda rwo mu ngingo. Ibimera ni byo bifite Vitamines nyinshi kandi zidashobora kwangiriza kandi zitarimo uburozi. Iboneka muri ibi bikurikira Ikigori gitoto karoti Chou Brokoli Leti Umwembe Puwavuro itukura Epinari

Tomate itukura Inzuzi z’ibihaza Ibihaza by’imihondo Kreso Bete Margarine y’ibigori

47

Vitamine E Iyi vitamine ituma imisemburo ngenga (hormones) ikoresha umubiri ugahagarara neza. Ibyo rero bigatuma iburizamo kwipfundika kw’ingingo kandi ikagira uruhare mu korohereza ababirwaye. Igizwe n’ibyitwa Tocophérols (tokoferore): Ishinzwe gutunganya ibyara n’ibise. Aho ikomoka : Asperge Inzabibu Amapera Brokoli Ubunyobwa Umumero w’ingano Amavuta y’ibihwagari

Amavuta y’ingano Epinari Imbuto z’ibihwagari Avoka Sezame Elayo

Iyi Vitamine E ikunda guhura n’impanuka z’imitekere n’iz’amajyambere. Iyo ibinyampeke binogerejwe bizimiza Vitamine E kuri 80%. Iyo ukaranze soya ubunyobwa, inzuzi, sezame, imbuto z'ibihwagari, ibyo byose bizimiza Vitamine E kuri 80%. Iyo ukaranze amavuta ya byo, bizimiza Vitamine E hagati ya 32-75%. Kubibika igihe kirekire cyangwa muri frigo, ibyo bituma Vitamine E izimira hagati ya 41-65%. Guides des aliments Vol 1 p,388-389,397. Abantu barwaye iyi ndwara yo kwipfundikanya kw’ingingo basabwa kugabanya cyangwa kureka amavuta afite urugimbu. Inyama, amata ashyushye, inyama y’inkoko, sardine, amagi, jambon, (inyama ziseye), ingurube, intama, amavuta y’inka. Umuceri, amata ya soya cyangwa icyayi cyayo, ibishyimbo by’umweru, avoka, makaroni yumye idatetse, ifiriti y’ibirayi. Guides des aliments Vol 1 p,405. Ikindi gisabwa kurekwa n’inyama, igihe kibaye kinini abantu barya inyama, ubu ibisubizo birazwi kandi birasobanutse, ko guhorera inyama, cyangwa kuzirya ari yo nkomoko y’ibibyimba bifata mu mabere, muri nyababyeyi no mu zindi ngingo. Imbuto nyinshi za kanseri zikomoka mu miti batera amatungo bayavura cyangwa bayagaburira. Guides des aliments Vol1 p,260. Urya inyama ni yitege ibibazo atazi aho biturutse; Rubagimpande; Umutima; Kanseri; Kubabara mu gituza; Gupfa ingingo. Inyamaswa ziri mu bintu bitinya umuruho no guhangayika. Rero nyuma y’uko zibagwa zikunze guhura n’ingorane yo kuzibabaza mu bitekerezo. Iyo zihuye: N’inzara n’inyota; ubushyuhe bwinshi n’ubukonje bwinshi; umunaniro w’indenga kamere; umubyigano ntiziwemera; ubwoba bw’ibyenda kuzibaho. 48

Nkuko biba ku muntu uhangayitse, ni ko biba no kunyamaswa kuko bizibuza amahoro, maze ubwoba n’ubwihebe bigatuma isukari iva mu mihore, izo nyama zibora vuba, zikica ingingo. Uretse nibyo dore aho (Tenia) ikomoka: imbeba zirya umwanda, ingurube nayo ikarya imbeba, umuntu nawe akarya ingurube, cyangwa akarya ibyo kurya byogeshejwe amazi ingurube yitumyemo. Amagi yayo ashobora kujya mu bwonko akaremamo utubyimba. Guides des aliments Vol1 p,322. Inzoka ya tenia, trichinose, toxoplasmose zose tuzikura ku nyama. Dysménorrhée: Ni indwara irangwa no kutagira gahunda mu mihango biherekezwa no kuribwa cyane, biremerera umubiri wose. Hari igihe bibanzirizwa n’uburibwe bwa mbere y’imihango. Kuremera amabere no kwiyumvamo umunezero muke. Nubwo kuribwa n’imihango bishobora guterwa n’imvubura zo mu ngingo ndetse n’imisemburo ngenga mubiri zidashyitse, ibyo kurya byiza bishobora kubivura. Soya ifite ibyitwa phyto–oestrogènes n'umusemburo ngore uva mu bimera, ushinzwe gushyira imihango kuri gahunda. Ibinyobwa bya soya na tofu yayo bishinzwe gutanga iyo misemburo kandi birakungahaye muri phyto–oestrogènes. Abarya soya cyane ntibarwara kanseri y’amabere na prostate. Guides des aliments Vol 2 p,261,265. Ibindi byo kurya bikenewe ku barwaye iyo ndwara ni ibi: Artichaut Imiteja Céléri Pome Intoryi nini Ibihaza Chou–fleur Pasteke Umutonore Inzabibu Ibi bitera kwihagarika neza, bikabuza amazi kwirunda mu ngingo, na Fibre irakenewe, iva mu mbuto, ibinyampeke byuzuye, imboga n’ibinyamisogwe. Guides des aliments Vol 2 p, 261. Amavuta y’ibigori, soya, inzabibu, amavuta y’umumero w’ingano, bishobora kubuza nyababyeyi kwivumbagatanya no kuryana. Umuntu uribwa n’imihango y’abakobwa akeneye na Vitamine B6. Bimwe mu byo ibonekamo: Chou fleur Ingano Inzabibu zumye Avoka Ibitunguru bya puwaro Sezame Pwavro itukura Tungu- sumu Ibirayi Vitamine B6: Irakenewe byihutirwa no ku bandi bantu, ni ku bagore banywa imiti ibabuza gusama, irakenewe ku bagore batwite cyangwa bonsa. Irakenewe no ku bantu barwaye igituntu bakaba bavurishwa imiti yitwa Isoniacide. Iyo vitamine irakenewe no ku bantu barwaye indwara zo mu bwenge no mu mitsi yumva. Iyo wabuze Vitamine B6 wiyumvamo umunaniro, kuribwa n'imitsi, ukagira ibinya byinshi, amaraso akennye, kwirabura k'uruhu. Akaga Vitamine B6 ihura nako : Iyo inogerejwe mu nganda izimiza 75%. Iyo ishyizwe muri firigo izimiza 37-56%. Iyo ivanzwe n'ibiyirinda izimiza 40-50%. 49

Uribwa n’imihango akeneye vitamine C. Iyo utayigira cyangwa se wayibuze ubibwirwa n'umunaniro mwinshi, ibisebe ntibikira, inkovu zikabyimba, kwiyasa imitutu ku ruhu. Ukifuza kandi ugakunda itabi, guhangayika, indwara z'ibyuririzi n'ibindi. Vitamine C iboneka mu bibisi: Ibihaza (courge); Tomate ikiri icyatsi; Leti; Ibirayi; Amashaza; Mandarine; Umwumbati. Byumwihariko. Umwumbati: ni igiti cyerera ikuzimu, gikunda mu bihugu bishyuha byo muri amerika, aziya na afurika uyu usobanuwe ni umuribwa manioc doux uribwa utetswe. Urakungahaye mu isukari 25.3% ufite vitamine B, iyo uriwe ari mubisi uba ufite Vit C 48.2mg/100g ufite manyeziyumu, potasiyumu, na fer hamwe na karisiyumu. Ntugira vitamine A, B12 ufite amavuta make. Uwuhoreye watera tiroide kurwara kuko ukennye muri iode. Icyitonderwa: Ni ikiribwa gifite acide ya Nhydrique si nziza ku maraso ni yo mpamvu ikiribwa kiyifite gisaba gutekwa cyane cyangwa kwanikwa kenshi. Ni yo mpamvu abantu badakwiriye kuyirya kenshi. Ubundi bwoko ni umwumbati urura (manioc amer) ni wo uvamo umutsima (ubugari) ibikwanga, uburobe (tapioca). Bifite isukari 88%. Inyubaka-mubiri (protéines) nkeya. Amavuta make, bituma byihuta mu kunogerezwa, bikagira ibivumbiko byinshi. Bifasha abarwaye igifu no mu mara. N’ikiribwa cyiza ku muntu wese ukirutse indwara vuba kuko ingingo ze ziba zidashoboye ibyo kurya bikomeye. Umuntu uribwa ni imihango akeneye na Vitamine E. Akeneye na manyeziyumu kuko iyo uyibuze ibinya biba byinshi. Ingingo zimwe na zimwe zikajya zipfa rimwe na rimwe. Irakenewe cyane ku basinzi, abarwaye impiswi, ku bafite impyiko zikora nabi, ishobora kumarwa no kwihagarika kenshi. Guide des aliments Vol1 p, 400. Ufite imihango iryana akeneye flavonoïdes. Iyo flavonoïdes ifasha Vit C irinda indwara z'imitsi n'iz'umutima, irinda indwara z'ibibyimba byo mu mutwe n'izindi mpanuka zo mu mutwe ikanakingira kanseri. Aho flavonoîdes iboneka. Amacunga afite rutine, Pamplemousse ifite haringine, Indimu (citron) ifite hespéridine na diosmine. Muri pome no muri onyo harimo iyitwa quercitine ifite ubushobozi bwo kubuza amaraso kuvurirana no gukingira indwara y'umutima. Mu nzabibu harimo (flavonoïdes phénoliques na polyphénols). Ibyo biboneka mu ndabyo z’inzuzi no muri puwavuro. Guide des aliments Vol1 p, 411. Ibyo umuntu umerewe nabi mu gihe cy’imihango asabwa kureka cyangwa kugabanya ni: Isukari n’ibyo ivanzemo bigomba kurekwa. Umunyu ugomba kugabanywa, cyangwa ugakoreshwa rimwe na rimwe kuko ubuza amazi gusohoka. Ikindi kigomba kurekwa n’ikahwa, icyayi na Coca-Cola. Ibyo bituma amaraso adakwirakwira neza mu mihore. Guide des aliments Vol 2 p,261. 50

Impuissance sexuelle (Kunanirwa imibonano mpuza-bitsina) Iyi ndwara irangwa: N’ubushobozi buke mu mibonano Ubushake buke kandi rimwe na rimwe Umuvuduko muke mu mbaraga, s’ukubura ubushake ahubwo ni ukutabona ibikenewe byose byo mu mibonano. Umubiri wa bene uyu ukeneye ibi bikurikira: - Antioxyodants n’imbaraga z’ibyo kurya birinda indwara z’ingingo, kandi zikohereza amaraso mu mitsi ishinzwe kugaburira ingingo za kigabo, iboneka mu bintu bifite vitamine A,C,E. Ibyo kurya birimo imbuto, ibinyampeke byuzuye (céreales complet), n'imboga bigakoreshwa kenshi, byongera ubushobozi buhagije bw'imibonano, kuruta imiti yo kwa muganga. Germe de blé: Umumero w‘ingano ukwiranye n’umurwayi ni 100g n’ukuvuga ibiyiko hagati ya 4-5 ni ituyiko duto 10 ni byo bishobora kugeza umuntu ku rugero rwiza rwa Vit B1, folates nziza na Vit E, fosiforo na manganeze. Ibyagizwe akamenyero ni ibiyiko 2-4 mu byo kurya bya mu gitondo. Umumero urakenewe: a) Ku bantu bafite ikibazo cy’imvururu z’imitsi yumva bakeneye vitamines zo mu bwoko bwa B, ibiranga ko bazibuze ni ibi: Umunaniro wo mu bwenge no mu mubiri; Ubwihebe no gucogora; Guhangayika n’umutima uhagaze; Kuribwa n’imitsi yumva n’ibinya. b) Umumero w’ingano urakenewe ku bagabo n’abagore bafite ubugumba bukomoka kuri gonade, kuko Vit E ituma intanga-ngabo ziboneka, n’imbuto ziboneka mu mirerantanga ya bagore. c) Umumero w’ingano urakenewe ku bantu bafite amavuta menshi mu maraso. Ukoresheje grama 20-30 ku munsi, mu mezi ane urugimbu ruba rumaze gushira mu maraso. d) Umumero urakenewe kuri kanseri, no ku ndwara zigabanya imitsi ijyana amaraso mu mutima, ibyo bibuza kwiyongera kw’imihore y’umutima n’ahandi hose, ikarinda ingingo gusaza ubusabusa no kugabanuka kw’imitsi yumva. Dr Schneider yavuze ko P. Stepp yasobanuye ko kurya ibiyiko 4-5 by'umumero w'ingano buri munsi bigabanya isukari mu maraso y'abarwayi ba diabète. Vit B1 na E ni byo byihuza bikarwanya iyo sukari. Izo ngano zirakenewe ku bantu bakora imyitozo, ku banyeshuri bari mu gihe kibasaba gukoresha ubuhanga, ku bagore batwite n’abonsa. Guide des aliments Vol 2 p310. Ikindi gikenewe ni zinc ni yo ikuza kandi igakoresha imyanya ishinzwe kororoka. Iyo umuntu abuze zinc abura igikuriro, inkovu ntizikira neza, ubugabo buba buto (testicules) 51

hamwe n'imirera ntanga y'abagore (ovaires) Iboneka mu: Ibirayi, Epinari, Soya y’icyatsi, Amavuta y’ubunyobwa, Soya isanzwe, Ikirusha ibindi muri zinc ni sezame n’umumero w’ingano. Guides des aliments Vol1 p,403. Urwaye iyi ndwara abuzwa: inzoga kuko itera imvururu mu mitsi yumva bigatuma icogora, ni cyo gituma inzoga zigabanya ubushobozi bw’imibonano cyangwa bugashira rwose, inzoga igomba kurekwa. Umuntu agomba kugabanya ibinure kuko bituma imitsi ishinzwe kugaburira imyanya ibyara ikomera, urwo rugimbu rutuma amaraso adakwirakwira neza. Ikindi ni uko urugimbu rushobora kugabanya imitsi yo kugaburira imyanya ibyara. Iyo iyo mitsi igizwe mito n’urugimbu bituma imbaraga z’imibonano zigabanuka, ni cyo gituma amata y’ifu, fromage, amagi n'inyama bigomba kurekwa, ibindi bikagabanywa. Ikindi kigomba kurekwa ni ikahwa kuko ibuza amaraso kujya mu mihore no mu myanya ibyara, ububi bwa kahwa burenze aho kuko ifitanye isano ya bugufi n'ubuvunderi bw'itabi (nicotine). Guides des aliments Vol1 p,262. Kubyimba kwa prostate. Ubundi byitwa Adénome de la prostate, ni ukuvuga kwiyongera kwa prostate. Ni indwara ifata abagabo bari kurenza imyaka 50. Iyo itubutse (ibaye nini) ibyiga umuyoboro ushinzwe kwihagarika maze umurimo wayo ukagabanuka. Kugira ngo umuntu ayikingire asabwa kurya; Tomate muri yo harimo beta carotène ni yo ikorera: Mu bugabo testicules; Muri prostate; Muri surrénale. Abantu bo muri Université de harvard USA berekanye ko abantu bahora barya tomate mbisi, cyangwa sose yayo n'umutobe wayo, bake muri bo ni bo bashobora kurwara kanseri. Biterwa n'uko tomate ifite ibyitwa kopene ishinzwe kurinda ingira bika za prostate ngo zidakura zikarenza urugero ni ukuvuga kurenza ingabano za yo. uko wakora kose ukimenyereza kurya tomate abashakashatsi bo mu butariyano babonye ko guhora urya tomate bikurinda kurwara: Kanseri yo mu kanwa; kanseri yo mu muhogo; kanseri yo mu gifu; kanseri yo mu mara; kanseri yo mu mura (cancer du côlon). Abashakashatsi bakomeje berekana ko tomate irinda kanseri yo mu myanya ishinzwe kunoza ibyo kurya. Guides des aliments Vol 2 p,275. Kubwo kuvura no kwirinda prostate abantu bakwiriye gukoresha soya kuko ifite phyto-oestrogènes irinda kanseri. Hakenewe n'ubunyobwa, imbuto z'ibihwagari na sezame, n'inzuzi z'ibihaza kuko harimo Vit E, zinc na selenium. Guides des aliments Vol 2 p, 262. Ikindi gikenewe n’ibintu bitera kwituma neza kuko iyo umuntu atituma neza, bikoma mu nkokora imyanya ishinzwe kwihagarika, ibyo rero bishobora gutuma prostate ibyimba. Umuntu abuzwa urusenda kuko rutuma umuntu atihagarika neza, abashakashatsi berekana ko urusenda rumerera nabi abantu. Rurimo imbuto za kanseri. Ni rubi cyane ku barwaye ibisebe mu gifu mu nzira igana mu mara, mu kameme, mu mara manini, ni rubi kubarwaye hemoroide muri prostate n'abarwaye utubyimba two mu ruhago. Guides des aliments Vol 2 p,340. 52

Ikahwa ntiyemewe kuko itegeka umuntu ntanubwo imara ipfa ni mbi ku magara y’umuntu. Ikahwa itera infarctus de myocarde ukuziba kw'imitsi y'umutima. Ikahwa itera Arythmie: Guhinduranya imiterere y’umutima ugaterana akajagari. Ikahwa itera kanseri yo mu mabere, ituma umuntu azimiza karisiyumu akarwara indwara z’amagufa. Ikirahuri cyayo cya buri munsi cyongera urugimbu mu maraso nubwo benshi bibwira ko itera imbaraga mu bwenge. Yihutisha amakuru mu myakuro, ikaburizamo imikorere y’ubwonko, umutima, igifu n’impyiko. Ikahwa igabanya ubwenge ikabuza isukari kwinjira mu bwonko. Ikaba ibujije ubwenge kugira iterambere. Iyo uyibuze warayimenyereye uribwa mu mutwe ukumva ubuze amahoro ukagira isusumira (tremblement), kubura ibitotsi, umutima utera nabi. Guides des aliments Vol1 p,370-371. Ikahwa yongera indurwe nyinshi mu gifu, yazamuka mu muhogo igahinduka ikirungurira (pyrosis), itera kanseri yo mu ruhago iyo umuntu ayifatanije no kunywa inzoga. Guides des aliments Vol 1 p, 374-375. Ibyo kurya byagenewe amaraso Anémie: kugabanuka kw’amaraso Kugira ngo imigabane yose igize amaraso ibashe kuboneka nta nkomyi hakenewe ibyo kurya bifite fer (ubutare), inyubaka-mubiri (protéines), Vitamine B12 na acide folique ari zo zirimo amavuta kugira ngo ibyo kurya bisohore amavuta neza tuba dukeneye Vitamine B1, B2, B6, C, E cuivre (umuringa) kugira ngo bigerweho ni byiza gukunda kurya soya irakize muri fer (ubutare). Imbuto nazo zirakenewe mu muntu zituma fer yinjira neza. Muri Texas (USA) abashakashatsi basanze iyo uriye ubutare hamwe n'amata wunguka ubutare (fer) 5.7%. Hakenewe n’imboga nka epinari, bete, reti zirakize muri fer no muri manyeziyumu bibyara imisokoro, kereso ifite fer, vitamine n'imyunyu ngugu ituma amaraso agwira, beterave itukura irakize muri fer no muri vitamine C harimo n'ibindi bitaramenyekana bibyara ingira-bika z'imisokoro kugira ngo bikore neza ni byiza kunywa ml 50-100 (igice cy'ikirahuri) z'umutobe wa beterave ukawutegura uri hafi kurya, hakenewe na epinari, avoka, n'ibihwagari inzabibu n'indimu, indimu ifite Vitamine C hamwe n'indurwe yaremewe ingingo ituma fer yo mu mbuto mu mboga mbisi n'izumye, mu binyampeke, mu magi no mu mata ikwirakwizwa neza. Iyo hinjiyemo ibitonyanga bike by'indimu bivanze, mu bintu bibisi no mu byo kurya by'impeke, mu binyamisogwe byumye bituma fer yinjira neza bikongera amaraso. Guides des aliments Vol 2 p,119. Hariho impamvu zitera amaraso kuba make: Kurya indyo idahagije. Ubuvungukira bw’imbuto z’amaraso burama imisi 100, ikindi ni uko ingira-bika (cellules) nshya ziremerwa mu misokoro, kugira ngo imisokoro ishobore uwo murimo iba ikeneye ubutare, inyubaka-mubiri acide folique, na vitamines zinyuranye. 53

Ikindi gishobora kugabanya amaraso: Ni ukuva imyuna cyane cyangwa buhoro. Rimwe na rimwe ushobora kuva imyuna itagaragara yo mu gifu cyangwa mu mara. Hari n’indwara zirimbura insoro ntuku. Uwabuze amaraso akeneye urufunzo rwitwa spirulina. Ikize muri fer, vit B12,B1,B2,vit E Niacine - vitamine PP Inyubaka-mubiri zo mu rwego rukurikira: acide gras linoléique, imyunyu mwimerere ; cuivre, zinc n'indi. Irakenewe ku bantu bakeneye intunga-mubiri, abatwite, abari mu kigero cyo gukura bwangu (adolescence). Abafite amaraso akennye n’abariye indyo ikennye n’abafite imitsi yumaganye. Hakenewe acide folique. Iboneka mu: Inkeri Epinari Pain complet Leti Amacugwa Umumero w’ingano Amashaza Lantiye Aritisho Betèrave

Ubwirwa n’iki ko amaraso ari make? Ururimi rurakurya, ubwenge buhuzagurika bufite intege nke, impinja zivukana imitsi yumva n’ubwonko bikora nabi, acide folique irakenewe ku bana bato, n'abangavu, no ku bagore banyoye imiti ibabuza gusama, ku bagore batwite. Irakenewe ku muntu ufite ibibazo by'umutima, ufite intege nke, cyangwa abatewe amaraso akennye n'inzoka, abanywa inzoga, cyangwa abanyoye imiti ivura igicuri yo kwa muganga, cyangwa abanyoye imiti itwikira kanseri mu mubiri Chimiotherapie anti CANCEREUX. Acide folate itinya ubushyuhe n'umucyo iyo itetswe izimiza hagati ya 50-95%. Guides des aliments Vol 1 p,194. Hakenewe vitamine B,E,C. Guides des aliments Vol 2 p,126. Trombose: Ni udusenyi duto twirema mu maraso. Ubundi amaraso asanganywe imbaraga yo kuyavuza ari nayo irinda abantu kuva imyuna, nyuma iyo amaraso avuriye mu mutsi muto w’umugarura bituma haremeka akabuye gato gakomeye, ibyo bizibya umutsi, amaraso ntiyongere gutembera neza. Bishobora no kubera mu mutsi y’imijyana (artéres) cyangwa mu mitsi mito igaburira imihore. Ingaruka ni imwe kandi mbi. Iyi ndwara ishobora kugira impamvu nyinshi ziyitera. Kugabanuka, kwumagana kw’imitsi ikaba mito, kurya amavuta afite urugimbu rwinshi hamwe n’umunyu mwinshi. Ikindi gishobora kuyitera n’imyanda myinshi mu maraso n’ibisigazwa by’amaraso ashaje atarasohotse. Imvugo rusange byitwa amaraso mabi yanduye. Ikindi gitera iyo ndwara ni itabi, no kudakoresha umubiri imyitozo iyi ndwara ituma n’imitsi aho ihuriye haba hato, rubagimpande ikiyongera ibibyimba byo mu mutwe, umusonga wo mu ibere ry’ibumoso, kunanirwa guhumeka uryamye, amahwima n’amazi yo mu bihaha, guhumeka ufureka nk’ipusi (chat) n'ibindi byinshi. Ibyo kurya birwanya iyo ndwara Tunguru-sumu: Uduheke 2-3 mu munsi n'ingira-kamaro mu koroshya amaraso . 54

Indimu: Muri yo harimo Vitamine C n’ibyitwa flavo-noyide bivugurura imitsi ikoroha kandi igakururuka. Icyongereye ni uko indimu irwanya indurwe nyinshi mu maraso igatuma imyanda myinshi isohoka mu maraso, bigatuma ibyitwa plakete bitibumbira hamwe ngo bireme amabuye.ibishishwa by’indimu bibamo ubusha-rire nibwo bufite ubushobozi bwo kurinda no kuvura kanseri. Amacungwa: Nayo akora nk’indimu muri uyu murimo wo kurinda amaraso kuvura. Icyongereyeho ni uko kwiririrwa amacungwa 12 ku munsi, kabiri mu cyumweru ukarangiza ukwezi bivura n’izindi ndwara nyinshi. Igabanya umuvuduko w’amaraso, irinda indwara z’ibyuririzi, ituma umwana uri mu nda agira ubwonko bumeze neza, ikingira indwara z’umutima, ikingira cancer, ikarinda indwara z’amaso n’iz’amagufa, ikura imisenyi mu mpyiko. Santé par les aliments p, 347-350. Onyo: Ifite flavonoyide quercitine n'amavuta bituma amaraso atemberana umwete n'umuvuduko mwiza kandi yoroshye ku rugero rwiza. Inzabibu: flavonoyide yo mu bwoko bwitwa fenorike ni yitwa resvératrol iboneka mu nzabibu, cyane cyane mu nzabibu zirabura ni zo zitunganya prakete zikabuza amaraso kurema amabuye. Imbuto(fruits): Uko umuntu arushaho kurya imbuto (amatunda) ni ko urushaho kugabanya iyi ndwara kuko imbuto zivugurura imigendere y'amaraso muri rusange, n'imikorere myiza y'imitsi minini muri rusange. Soya: Muri soya harimo izo flavonoyide yo mu bwoko bwa genisteine ituma amabuye ataremwa mu mitsi. Kurya soya cyangwa ibiyikomokaho bituma umuntu atarwara iyi ndwara. Olive (Elayo) : Amavuta ya Elayo arinda imitsi kwumagana no kuba mito kandi arinda indwara z'umutima uterwa n'imitsi mito. Elayo irinda umwijima ikawukoresha neza, cyane igihe umuntu awurwaye. Urugero: Hepatite, cirrhose, cyangwa se uwarwajwe n'imiti myinshi inyuranye. Elayo ivura n'uwariye imyanda imeze nk'uburozi (toxine). Guide des aliments Vol 2 p,121-Vol 1p,119. Kumenya kwigoboka Uguye ukavunika igufa ry’agatuza (clavicules) icyo ukora ni iki: Fata ibumba urirambike kuri iryo gufa ni mugoroba uryamye ubikore amezi atatu, ubikora 1 mw’ijoro bikamaraho isaha imwe nyuma y’ukwezi kumwe rijye riraraho warivanze n’amazi ashyushye. Igihe wiyumvamo umubabaro wabuze ibitotsi, fata ibumba rivanze n’amazi urirambike mu gikanu, bituma umuntu asinzira neza. Argile qui guérit p,147. Iyo ubugabo (testicule) bwihisha mu nda ntibumanuke aho bwagenewe, ufata ibumba ukarirambika mu kiziba cy'inda (bas-ventre) nibura gatatu ku munsi kugeza aho uzakirira. Argile qui guérit p,155. Kunyara ku buriri cyangwa kunyara kenshi, ni indwara ishingiye mu bwonko. Urambikaho iryo bumba warivanze n'amazi, maze ako kondo ukarambike kunda yo 55

hepfo (bas ventre) bimareho isaha, ubikore kabiri ku munsi, kurangiza iminsi umunani udasiba. Argile qui guérit p,155. Koresha ibiribwa bifite lecithine na calcium. Kuribwa mu gifu: Kunywa ikirahuri cy’amazi avanze mo akayiko gato k’ibumba ry’icyatsi kibisi, kubikora kabiri ku munsi, iminsi 15 udasiba. Argile qui guérit p,160. Hernie: Kuvanga ibumba n’amazi, ukarambika mu kiziba cy’inda buri mu goroba, ukabikora amezi abiri. Argile qui guérit p, 162. Nerfs sciatique: n’indwara y’imitsi y’umugongo ifata amaguru n’ubwonko: kurambika ibumba murukenyerero buri munsi amezi atandatu (6). Argile qui guérit p,162. Onyo + indimu + amavuta ya elayo. Romare na time. Kwipfundikanya kw’igifu (hernie d’estomac) kunywa ibumba ry'icyatsi kibisi no kurirambika ku gifu uryamye ukajya urya indimu n'imboga za pisali. Ibyo bishobora no kuvura igifu gisa ni kibyimbye. Argile qui guérit p,163. Iyo umwana yitambitse munda bigiye kugera mu kwezi kwa cyenda cyangwa kurimo, ufata ibumba rinini n’ukuvuga gufata icyondo cyaryo cyinshi ukarambika mu kiziba cy’inda. Kubikora gatatu ku munsi, kubikora uryamye no kurya imbuto (fruits) mu gitondo gusa iminsi itatu mu cyumweru. Ukongera gukoresha ibipimo nyuma y'icyumweru. Ibumba rifite ubushobozi bwinshi bwo kuvura indwara z'abagore. Kuribwa muri nyababyeyi bishobora guterwa n’indwara z’ibyuririzi cyangwa ibibyimba byo munda. Kuribwa mu miyoborantanga y’abagore (trompe). Fibrome: Ibibyimba byo muri nyababyeyi. Imihango iruhanije kandi iryana. Ibumba rivura n’ubugumba. Akamaro k’umunyu wa gikukuri (sel marin) Banza umenye ko uwo munyu ufite ubushobozi waremanywe n’Imana, uyu munyu urakenewe ku bantu babuze umunyu mu maraso abatagira manyeziyumu na iyode, ni mwiza ku bantu bafite ikibazo cy’amaraso; Ni mwiza ku bantu bafite ikibazo mu mvubura no mu mitsi yumva. Icyitonderwa: Uyu munyu turya w’umuhimbano (sel de cuisine) ubaye mwinshi mu maraso bituma amaraso agira umuvuduko mwinshi hypertension. Nabwo kandi iyo umunyu ubuze mu maraso bituma impyiko zikora umusemburo mvuzo witwa (renine) na wo waba mwinshi utuma amaraso agira umuvuduko mwinshi. Igikukuri kigabanya potasiyumu y'impimbano iva mu ifumbire abahinzi bongerera ubutaka. Igikukuri gifite manyeziyumu igabanya ubukana bw'uburozi bwo mu ifumbire mvaruganda (engrais chimique) kiburizamo imyanda iboneka mu mazi y'ikiyaga.

Manyeziyumu iri muri gikukuri ikingira kanseri inshuro igihumbi. Muri cyo harimo iyode nzima ikoresha tiroyide neza. Igikukuri gifite umunyu ngugu witwa Brome ushinzwe kuruhura imitsi yumva, kandi iyo brome ntacyo itwara urusobe rw'imitsi ishinzwe itumanaho, ni yo yakira amakuru mu bwonko. Igikukuri kirakenewe ku bana bafite intege nke mu mubiri. Urugero: Akayiko gato mu gitondo ku manwa na ni mugoroba (cuillerée à café). Iyo gifatanijwe n’ibumba cyongera imbaraga zaryo. Gikurura imyanda kikayikura iyo yihishe mu mubiri, nyuma kikayisohora hanze. Igikukuru cyoza ibisebe byo ku mubiri, no mu mihogo no mu binyigishi. 1c à s mu kirahuri cy’amazi akonje. 56

Igikukuri gishobora gukora n’ibindi byinshi. Argile qui guérit p 37-39. Amazi aravura. Iyo anyowe neza kandi ku gihe. Kwiyuhagira amazi akonje biruhura umubiri bigatera gusinzira neza. Wayiyuhagira ashyushye, akazibura utwenge tw’abafite ubuzima bwo kubaho badakora imirimo isaba imbaraga. Kwicara mu mazi y’ikidendezi iminota itanu byoza amaraso no kuyongera. Kugenda mu mazi (kuvogera) bitera amaraso kugenda neza mu mitsi, abenshi bayibuka ari uko umubiri wabo ugeze mu ngorane. Abatiyuhagira bahorana insoro zera n’insoro zitukura nkeya. Ni cyo gituma abantu biyuhagira neza kandi ku gihe, bakoresheje amazi akonje bakoresheje utuntu tworoshye two kwiyuhagiza bahorana amaraso ahagaze neza. Bikabarinda amaraso akennye. Kwicara mu kidendezi cy’amazi bizibura neza imitsi yo mu nzira z’ubuhumekero bifasha abarwaye amahwima atera gukorora. (Asthme bronchique) bivura imisonga, gusemeka, kwiyuhagira amazi akonje byongera ibivumbiko, ni cyo gituma uwiyuhagiye amazi akonje atagira imbeho, amazi akonje arambura imihore, atera gusinzira neza. Aruhura umutwe wo mu gatwe kinyuma. Kwiyuhagira amazi ashyushye bigirira akamaro umuntu urwaye impyiko, agasabo k'indurwe, kuribwa uri mu mihango y'abakobwa no kuribwa mu mara. Kwiyuhagira amazi akonje bifasha neza abantu bafite amara ahorana intege nke, bigatuma adakorana ubunebwe. Ni meza ku bakobwa bava amaraso menshi mu gihe cy‘imihango no ku muntu wese ufite amaraso agenda buhoro (hypotension). Kwicara mu mazi akonje cyangwa se y'akazuyazi byorohereza abarwaye mu ruhago (vessie) prostate kandi bituma umuntu yihagarika akajya arangiza neza. La santé par la nature Vol1 p, 20-21. Ubundi rero akaga ni ukuvunwa n’umwana uri munda, yamara no gukura akavunagura n’ahari hasigaye. Abandi bati: Ushaka gukomera nk’imfizi, ibyiza si ukuyirya ahubwo azarye ibyo iyo mfizi ijya irya. “Urupfu rw’ifi ruyitegera mu kanwa” ni nako abantu benshi barya ibibanyaga ubuzima. Ni mugire amakenga y’imirire yanyu, ubuzima n’ibyishimo byo kubaho biziyongera mu buryo bugaragara. Niba mwarakurikiranye rero mwamenye ko: Ubwihebe umubabaro, intima, agahinda n’ishavu, guhangayika no kubura amahoro, ni byo bimaze kwangiriza abantu benshi. Nyamara umuntu wese akeneye gukundwa, kwitabwaho, no guhabwa agaciro. Iyo umuntu atabigiriwe ahabanza kwangirika ni mu myanya ibyara, ubwonko bushinzwe gutunganya bugata inzira ya bwo. Gukangurira abantu kwita kuri gahunda y’imirire myiza ni imwe mu nshingano zireba itorero ry’ukuri hano ku Isi. Imigani 9:10. “Kumenya uwera n’ubuhanga. Imigani 8:5. Yemwe mwanjiji mwe nimujijuke. N’abapfu mugire umutima usobanukiwe. Imigani 9:6. Mureke ubupfapfa, mubeho mwa baswa mwe. Kandi mugendere mu nzira z’ubuhanga”. Ubwoko n’uburanga bw’umuntu si bwo bumutera igikundiro, ahubwo umuntu akundirwa icyo amaze. Ni bibi kuvura umuntu utamweretse aho indwara ze zaturutse. Gutungwa n’ubwoko bumwe bw’ibyo kurya, ingaruka ya byo ni amaraso make atuma umubiri utarangiza inshingano za wo zose. Si byiza kurushywa ni byo utenda kubonera umuti, ingaruka yabyo ishobora kurwaza n’ahari hasigaye ubuzima. Urwana n’abatamushoboye ntabura kwitwa intwari, ni ko n’i ndwara zimera iyo zihuye n’umuntu utirinda, izo ndwara zigarurira ingingo bitaziruhije. Kabone n’ubwo amaseka azanywe 57

n’ubusa agenda ntawe uyirukanye, ariko umuvuduko w’ibitwenge mwiza woza amaraso mu buryo butangaje. Ni cyo gituma ababuzwa guseka n’imyizerere, icyubahiro cyangwa umwaga, baba bihamagariye indwara mu bwenge bwabo. Burya rero inkunguzi y’umubiri igukundisha ibizakurimbura. Abarwayi benshi uwabitaho akabakunda, akabaha agaciro indwara nyinshi zaba zibonewe umuti. Amahoro make ahora mu bwenge atera indwara nyinshi cyane izo mu mara. Ni cyo gituma umubano mwiza mu muryango no mu baturanyi ari wo muti uvura indwara z’amoko menshi. Ni cyo gituma abagambirira ibyiza ari bo bagira ubwonko buzima, kandi bwagutse. Ushaka kuba intwarane mu byo akora, imirimo ye ayitangirira mu bishoboka, ibidashoboka akabyihorera. Rero amagara mazima gukorana imbaraga, kuba umuhanga ni ingirakamaro ni cyo gisubizo cy’umuntu wubahirije amategeko agenga kubaho. “ibyiza ni ukuzibukira ikahwa, inzoga, ibyo kurya bikangura umubiri, ibinyobwa bikonje cyane n’urugimbu rukomoka ku nyamaswa, ifiriti na sosi (sauce) z’amoko yose. Ibyo ni byo byo kurya agasabo k’indurwe katishimira. Sante par la nature Vol 2 p,160. Indunduro Mu gusoza aka gatabo reka tubamenyeshe icyifuzo nyamukuru cy’umwanditsi ni uko umuntu wese yasobanukirwa, akamenya kwishakira amahoro n’amahererezo meza. Ukaba umuntu uhamye ufite gahunda ihamye mu byo wikorera no mu byo wigaburira. Ubwo ni bwo buryo bwiza butavunanye bwo kurandura indwara uyihereye mu mizi. Imana ni yo muganga mukuru. Ibyaremwe ni yo nzu icururizwamo imiti yayo, umuntu wese rero yari akwiriye kwibera umuforomo. Ibyo Imana yaremye ni byo bishobora gutanga ubutaraga bwimazeyo. Amajyambe kimwe n'imitekerereze mibi ya bamwe mu bashakashatsi bayobeje ibitekerezo by'abantu, ubu umuntu yanyazwe ubushobozi bwo kumenya kwivura, maze ubugingo bwawe ukabubitsa muganga utakuzi nta nakwiteho. Ni cyo gituma abantu bahindukiriye ibihimbano maze ingorane zitagira umubare zinjirana ihubi. Kuva muwa 1863-1915. Umunyamerika kazi witwa Ellen White, yanditse ibitabo byinshi avuga akamaro ko kurya neza, ni naho yerekanye ko, uriye neza abayivuye indwara, aba ateye ubwonko bwe kugira ubushobozi, no gukorana ubuhanga, ndetse gahunda nziza mu mirire, mu minywere, no mu mikorere bitera itaranto z’umuntu kugira ubushobozi. Yavuze ko uko Isi izarushaho kwangirika ko abashaka ubuzima bwiza bazabushakira muri gahunda yatanzwe n’Imana. Ubu ibitabo bye n’umujyanama ukomeye, w’abakuze n’abato. Yatanze inama zigoboka abazima n’abarwaye. Muri 1974. Directeur wa O.M.S witwa Dr MAHLER, yavuze ko kuvuza ibyaremwe ari byo byagenewe kugoboka ubuzima bw'ikiremwa muntu. Kuko ibyaremwe bifite ubushobozi bwo gukiza no gukingira. Uhereye umunsi umuntu acumuye inzira zijya mu urupfu zihora zishimiwe, ni cyo gituma urupfu rutagira uwo rutinya. Muzagerageze kwirwanaho, kuko nubwo umuntu yakwifuriza ibyiza, ntabwo aba abiguhaye kuko urupfu n’ubumuga, ntibitinya igitsure, cyangwa umuryango, habe no kwibaza ibya banyakamwe. Umwete, gahunda no 58

kwakira ni bwo buranga bw’umugore. Utemwe n’ubugi yityarije nta vuza induru ni ko n’uwishwe n’ibyo azi atabura kwirengera. Ubu isi igeze mu buhanga mu bumenyi n’ubushakashatsi buhanitse, nyamara icyo ikeneye cyane kuruta byose ni ubutumwa bwiza bushinzwe gutegura abagabo n’abagore, bafite imico myiza ihamye kandi itajahagurika bashobora gukura isi mu bujiji no mu ngorane. Ushaka amahoro? Jya wita ku ngorane z’abandi aho gukenera kwitabwaho. Byasonzoranijwe na NZUNGU Ugize ikibazo cyangwa inama, adresse ni iyi ikurikira : B.P. 109 RUHENGERI Tél. : 08454349; 08514878/05109655; 08759640 E-mail:

[email protected] [email protected]

Website :

www.ubugorozi.org

59

Ibitabo byakoreshejwe Philosophie de la santé : Filozofiya y’iby’ubuzima Méssages choisis vol I, II : Ubutumwa bwatoranijwe vo 1, 2 Témoignages pour l’église vol I, II : Ibihamya by’itorero vol 1, 2 Votre Bible et vous : Bibiliya yanyu namwe Guide de formation personnel : Ubufasha bwo kwitunganiriza imibereho Nous et nos enfants : Twebwe n’abana bacu Traitement des troubles émotifs : Kuvura indwara z’ihungabana Nourriture vivante : Ibyo kurya bizima Conseils sur la nutrition et les aliments : Inama ku mirire no ku biribwa Guide nutritionnel : Ubufasha ku mirire Guide de la vie familiale vol I, IV : Ubufasha ku mibanire y’umuryango vol 1, 4 La nature et votre santé : Ubuzima bwanyu n’ibyaremwe Principes d’Anatomie : Amahame y’imiterere y’ibinyabuzima Vivez sans stress : Baho udahangayitse Cuisine verte : Guteka ibifite ibara ry’icyatsi Les délices du potager : Ibyiza by’imbuto n’imboga Guide des aliments vol I, II : Ubufasha ku biribwa vol 1, 2 Argile qui guérit : Ibumba rikiza La santé par la nature : Ubuzima binyuriye mu byaremwe

60

Tumenye kwivura 4 (Rinda ubwonko bwawe) - Ibitabo

mu magufa y'umutwe ikayajyana mu rusobe rw'imitsi yumva, ishinzwe ivangura n'ifata gahunda yo mu maso, ni yo ikoresha urwasaya neza, ijosi n'izindi nyama zo mu maraka. : 90% y'imyakuro ishinzwe guhuzahuza amakuru, ku y'imikorere y'umubiri. Amazi mu mubiri akora umurimo munini uri hafi kuruta uwo akora.

585KB Sizes 87 Downloads 4415 Views

Recommend Documents

Rinda FINAL Convocados 2017 - OMAPA.pdf
Don Emilio Napout 3 Yegros Caazapá. Page 3 of 12. Rinda FINAL Convocados 2017 - OMAPA.pdf. Rinda FINAL Convocados 2017 - OMAPA.pdf. Open. Extract.

Rinda FINAL Convocados 2017 - OMAPA.pdf
Don Emilio Napout 3 Yegros Caazapá. Page 3 of 12. Rinda FINAL Convocados 2017 - OMAPA.pdf. Rinda FINAL Convocados 2017 - OMAPA.pdf. Open. Extract.

4 -t-t- 4
BJT Amplifiers and MOS Amplifiers · BJT Amplifiers - Frequency Response: Logarithms, Decibels, General · BJT Amplifier, Analysis at · bypass Capacitors, The.

4 -t-l- 4
Laws, Network Reduction Techniques - Series, Parallel, Series Parallel, Star · -to-Delta or Delta-to-Star Transformations, Nodal Analysis, Mesh Analysis,.

4 -t-l- 4
Speed control: change of frequency; change of poles and methods of consequent poles; cascade connection. lnjection of an EMF into rotor circuit. (qualitative ...

4 -t-t- 4 . . .
Pollution & Control: Classification of pollution, Air Pollution: primary and secondary pollutants, Automobile and lndustrial pollution, Ambient air quality standards. Water pollution: ... Wendell P. E|a.2008 PHI Leaming Pvt. Ltd. ... INDIA edition.

4 -l-l- 4
Condensers, Chimney and cooling towers. Nuclear Power Stations: Nuclear Fission and Chain reaction, Nuclearfuels, · Principle of operation ol Nuclear reactor, ...

4 -tt- 4
technologies: Wastewater Treatment methods: Primary, secondary and · Tertiary. Overview of air pollution control technologies, Concepts of bioremediation. Global Environmental Problems and Global Etforts: Climate change and · impacts on human environ

4 2 4
Nitro pdf professional 9.Dictionary ... knot isa knotatall, rather than justajumbled representation ofthe unknot. ... ГВ· Strike- Again thiscauses big problems four.

4 -ll- 4
Binary Codes, Binary Coded Decimal Code and its Properties, Unit Distance · Codes, Alpha Numeric Codes, Enor Detecting and Conecting Codes. Boolean Algebra: Basic Theorems and Properties, Switching Functions, · Canonicaland Slandard Form, Algebraic S

Chapter 4, Section 4 Notes.pdf
Pearson Education, Inc., publishing as Pearson Prentice Hall. All rights reserved. Section Reading Support HOW 69. Ancient India, Section 4. • Born poor; was a slave at. one time. • Believed in absolute power. and complete control over. the peopl

L T'P'D C 4 -lJ- 4 . . . .
Outcomes: From a given discrete data, one will be able to predict the value · of the data at ... o Helps in phase transformation, Phase change and attenuation of.

STD_9_Sem_2_Maths(4)_date_5-4-2013.pdf
Page 1 of 4. ,t---. DArE: os-r-20,-ft*. SE COND. S ID.: IX'tG.\I.l. EXAi\{INATION - 2OI3 SEN{ESTER. ,rtJtn.n, IIARKS. @. : 30. TL\IE : I Hrs. SUB: atics. I. C. c. to. tt. t?

Prelim 4-4-46.pdf
To All Occupants: Arrow Automatic will be performing a fire and life safety upgrade to. the Fire Sprinkler System, the Fire Alarm System, and the Building.

Minutes 4-4-2017.pdf
Dennis O'Brien, 120 Bolivia Street Willimantic, liaison of the Town Council for the ... Barbara J. McKinney. Clerk of the Council. Page 2 of 2. Minutes 4-4-2017.pdf.

4
ANSAS I ETT USA-S . SES 11 EURT SM32'ET. FLERE LA MONERI (HADRASEGHOLFRIF 12 ALORS ... HEATH SA 1994 AT ANG GIL "ENT LE MANS sic. THE DATED: 09.08.2012E VRSTERI FF ... ALERTAT L'ANGLAI: ET VE HATT ET SES HISHAMUR - PÅ E4 +ione A FRA5. " ATRAS. ET AB

week 4 term 4.pdf
Sunday 19th November: The Sacrament of First Holy Communion to be. held at 9 am Sunday Mass.. • St. Gerard's Graduation Mass & End of year School Mass: 6 pm Thursday. 14th December. Faith Facts: Term 4, Week 4: Saint for this month: 10th November:

STD_9_SEM_2_Science_(4)date_01-4-2013.pdf
Std Dq Science & Technology (GM) Set - I. www.papersforexam.com. www.papersforexam.com. Page 3 of 3. STD_9_SEM_2_Science_(4)date_01-4-2013.pdf.

Lecture 4 of 4.pdf
Page 2 of 13. Lecture 4. • REFERENCING EXTERNAL FILES. • ODS. • LAG & RETAIN. • ARRAYS. • SAS GRAPH. •MACROS. •STATA. Page 2 of 13 ...

4 - GitHub
Feb 16, 2016 - devspecs/abi386-4.pdf, which describes the ABI for processors compati- ble with ..... cation software. The state of ..... Generally, a shared object is built with a 0 base virtual .... C++ language semantics, but it does provide some b

4 - GitHub
文件,其效果见husttrans-example.pdf。 1 .... ItalicFont={Adobe Kaiti Std}]{Adobe Song Std}. 41 ... 48. \newCJKfontfamily\FANGSONG{Adobe Fangsong Std}. 11 ...

4)Protocolo_levonorgestrel_anticoncepcao_hormonal_emergencia ...
4)Protocolo_levonorgestrel_anticoncepcao_hormonal_emergencia.pdf. 4)Protocolo_levonorgestrel_anticoncepcao_hormonal_emergencia.pdf. Open. Extract.

'.4. ,1
an ionized gas, to contact one surface and serve as one electrode while a metal ?lm serves as a second electrode, and applying a constant electric bias while ...

4 - GitHub
Jun 18, 2016 - 用于生成邮箱地址。如\email{[email protected]}会生成如下效果的地址: ...... \email. 450 \def\email#1{. 451. \href{mailto:#1}{\texttt{#1}}. 452 }.